Aborozi bo mu Karere ka Nyagatare, baravuga ko babangamiwe n’isazi ya Tsetse ikomeje kwibasira inka zabo, bikaviramo bamwe kugira igihombo gitewe n’uko amata y’inka yariwe n’iyo sazi atemererwa kugera ku makusanyirizo.
Ubuyobozi bwa Koperative KABOKU, burasaba inzego zireberera ubuhinzi kubafasha bakabona imashini yumisha umusaruro w’ibigori kuko ubwanikiro bafite bwumisha nibura 15% by’umusaruro uba wabonetse.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) iratangaza ko mu rwego rwo gufasha abavumvu kongera umusaruro w’ubuki uboneka imbere mu gihugu, bagiye kongera kwemererwa kubukorera mu mashyamba akomye arimo na Pariki.
Mu rwego kwirinda kubura k’umusaruro cyangwa se kurengera uwangirikira mu murima kubera imihidagurikire y’ikirere, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), yatangaje ko harimo gutekerezwa uko habaho ikigo cyihariye cy’iteganyagihe ry’ubuhinzi.
Umukozi wa Banki ya Kigali mu ishami ry’Ubuhinzi n’Ubworozi ushinzwe Intara y’Iburasirazuba, Hakwiyimana Theophile, yijeje aborozi mu Ntara y’Iburasirazuba ko ubu umworozi ku giti cye ashobora guhabwa amafaranga miliyoni eshanu na BK nta ngwate asabwe ndetse akishyura ku nyungu ya 1.5% ku kwezi, akaba yayishyura mu gihe (…)
Banki ya Kigali yasezeranyije abahinzi b’Ibigori mu Ntara y’Iburasirazuba, ubufatanye mu kuzamura umusaruro no kuwufata neza ibaha inguzanyo ku nyungu ntoya ya 8% yishyurwa mu mezi 12 n’iyishyurwa nyuma y’igihembwe cy’ihinga.
Abahinga icyayi b’i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru barishimira ko kibaha amafaranga, ariko ngo ubuzima bwarushaho kugenda neza baramutse bahawe uburyo n’ubumenyi bibafasha gukora n’ibindi bikorwa bibinjiriza amafaranga.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), kiratangaza ko gikomeje gahunda yo kongera ibyuma bikora Azote, ifasha abashinzwe ubworozi mu Turere kubika intanga z’inka.
Abahinzi b’icyayi bo mu Karere ka Nyaruguru bifashisha inguzanyo za SCON mu kugihinga, barishimira kuba barakuriweho kwishyura izo nguzanyo hafatiwe ku gaciro kazo mu madolari.
Abahinzi bibumbiye mu makoperative atatu ahinga umuceri mu Karere ka Nyagatare, bavuga ko urugomero rw’amazi rwa Karungeri bafatiraho amazi bifashisha mu kuhira umuceri rudakozwe byihuse, barumbya kubera ko imirima yabo itakibona amazi.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, avuga ko kuba hari urubyiruko rukora imishinga ijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi bizazamura umusaruro w’uru rwego kandi bizanasubiza ingorane zikigaragaramo.
Aborozi b’inka mu Karere ka Kirehe, barifuza ko bakwegerezwa Laboratwari y’amatungo kugira ngo agire ubuzima bwiza kuko rimwe na rimwe apfa batazi indwara yari arwaye.
Abakora mu ruganda rw’icyayi rwa Kitabi, bibumbiye muri Koperative Dufashanye, bababazwa no kuba koperative bibumbiyemo yarahombejwe n’abayiyoboraga ndetse n’abafashe imyenda ntibishyure, n’ubuyobozi bukaba bwarabatereranye ntibubishyurize.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi(MINAGRI) ku bufatanye n’Ishuri ry’u Rwanda ryigisha Ubuhinzi butangiza Ibidukikije(RICA), hamwe n’Umuryango Mpuzamahanga uteza imbere ubuhinzi(One Acre Fund/OAF) uzwi ku izina rya ‘Tubura’ mu Rwanda, bahaye impamyabumenyi impuguke 16 zari zimaze umwaka ziga gutubura imbuto z’ibihingwa (…)
Bamwe mu borozi mu Karere ka Nyagatare bavuga ko izuba ryacanye igihe kinini n’ubushobozi buke, byatumye batabasha kubahiriza amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, ajyanye n’imikoreshereze y’inzuri aho basabwa gushyira inka mu kiraro bagahinga 70% by’inzuri ahandi hasigaye hakajya ibikorwaremezo by’ubworozi.
Imiryango 1000 yo mu Murenge wa Busogo mu Karere ka Musanze, yatangiye gutera ibiti by’imbuto za Avoka mu ngo zayo, bikaba byitezweho ko mu myaka ibiri iri imbere, bizaba byatangiye gusarurwaho imbuto za avoka zeze neza, iyo miryango ikabasha kwihaza mu biribwa igakumira imirire mibi kandi igasagurira n’amasoko.
Mu muganda wo gutera ibiti hirya no hino mu Gihugu watangijwe na Minisiteri y’Ibidukikije hamwe n’abafatanyabikorwa ba Leta tariki 26 Ukwakira 2024, abaturage bagaragaje ko bashaka ingemwe za avoka, imyembe n’ibindi biti bakenera cyane mu buzima bwa buri munsi.
Abahinzi b’imyumbati hirya no hino mu Gihugu bavuga ko n’ubwo bashyiriweho uburyo bwo kwishyura inguzanyo bamaze kubona umusaruro, bakibangamiwe n’inyungu iri hejuru, kuko hari aho izo nguzanyo bazihabwa ku rwunguko rwa 18%, bakifuza ko iyo nyungu yagabanuka.
Aborozi bo mu Mirenge ya Gahini na Mwili mu Karere ka Kayonza, barishimira ko bagiye kujya bagemura n’amata ya nimugoroba ku makusanyirizo yayo bitandukanye na mbere bagemuraga aya mugitondo gusa.
Abahinzi ba kawa mu Karere ka Nyagatare bavuga ko bamaze kumenya neza akamaro ka kawa, kuko mu gihe abandi bahinzi imyaka iba ishize mu nzu bategereje ko iyahinzwe yera, bo ngo baba bejeje batangiye kugurisha umusaruro wabo.
Ibireti ni kimwe mu bihingwa ngengabukungu u Rwanda rwohereza mu mahanga byinjiriza u Rwanda amadovise atubutse, aho buri mwaka icyo gihingwa cy’ibireti cyinjiriza u Rwanda agera kuri Miliyoni 10 z’Amadolari, ni ukuvuga abarirwa muri Miliyari 13 na Miliyoni 581 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Abahinzi bo mu Murenge wa Kabacuzi mu Karere ka Muhanga, baravuga ko gukoresha ibyatsi byitwa Umuvumburangwavu n’Ivubwe mu mirima, byatangiye kubafasha kurwanya nkongwa mu bigori, no kongera umusaruro.
Ikigo cya HORIZON SOPYRWA Ltd gishinzwe guteza imbere ubuhinzi bw’ibireti mu Rwanda, cyateguye umunsi wagenewe abahinzi b’ibireti bo mu Ntara y’Amajyaruguru n’Intara y’Iburengerazuba, mu rwego rwo kubashimira uburyo bongereye umusaruro mu bwiza no mu bwinshi.
Banki ya Kigali (BK) yongeye gushimangira ubushake bwo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi bw’u Rwanda ifatanya na Kivu Choice Ltd, iyi ikaba ari kompanyi irimo kugaragaza umuvuduko no kuzana impinduka mu guteza imbere ibyerekeranye n’ubworozi bw’amafi mu Rwanda.
Nubwo ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe zikora kuri benshi mu nzego zitandukanye, ariko iyo bigeze mu rwego rw’ubuhinzi, abakora uwo mwuga bashegeshwa n’ingaruka zayo bitewe n’uko umusaruro uba mucye.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Ildephonse Musafiri, arizeza amakoperative y’abahinzi b’umuceri mu Ntara y’Amajyepfo, batarishyurwa amafaranga ku musaruro wari warabuze isoko, ko mu gihe kitarenze icyumweru kimwe baba bamaze kwishyurwa.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi MINAGRI, irizeza abahinzi b’ibirayi bahinga mu misozi ya Ndiza, kubahuza n’ababaha ubumenyi buzatuma bahinduka abatubuzi b’abanyamwuga nk’uko bikorwa muri koperative begeranye, nayo yamaze kugera ku rwego rwo gutubura kinyamwuga.
Mu borozi b’inkoko bitabiriye imurika ryiswe ‘VIV Africa’ ryaberaga i Kigali ku itariki 2-3 Ukwakira 2024, muri bo hari uwitwaje imishwi ibihumbi bitanu ivuye mu Bubiligi, yo koroza abatuye imidudugu y’icyitegererezo ya Karama muri Nyarugenge na Gikomero muri Gasabo.
Aborozi b’ingurube bo mu Karere ka Gakenke, basanga uburyo bwo kubegereza intanga z’ingurube hakoreshejwe ikoranabuhanga ry’utudege duto tutagira Abapilote ‘Drone’, hari urwego rufatika bimaze kubagezaho; bigaragarira kuba umubare w’ingurube borora ubu ugenda urushaho kwiyongera ugereranyije na mbere.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, arasaba abahinga mu bishanga mu Ntara y’Amajyepfo, kuba barangije ihinga bitarenze iminsi 10, kugira ngo bagaruze igihe bakererewe kubera gutinda kugwa kw’imvura.