Umusaruro mubonye mwirinde kuwurwaniramo - Dr. Ngirente i Burera

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yagaragaje ko gucunga neza umusaruro w’Ibihingwa ari umusingi utuma intego zo kubahiriza no gushyira mu bikorwa gahunda za Leta zigamije kuzamura iterambere ry’umuryango zigerwaho.

Ubu butumwa yabugarutseho kuwa 28 Gashyantare ubwo yatangizaga Igihembwe cy’Ihinga 2025B, igikorwa cyabereye kuri Site y’Ubuhinzi ya Rutuku iherereye mu Mudugudu wa Rutuku Akagari ka Kabona mu Murenge wa Rusarabuye mu Karere ka Burera.

Mu gutangiza igihembwe cy’ihinga, Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yifatanyije n’abaturage gutera ibirayi ku buso bwa hegitari 16.

Yagize ati: "Gukora twiteza imbere bisobanuye gukora tudasesagura umusaruro twejeje, twitabira kuwubika neza hanyuma tukazigama”.

Yongeyeho ati “Kuzigama bijyana no gukumira ibiteza amakimbirane mu muryango, twirinda gucunga nabi ibiva ku musaruro umuryango winjiza kandi hakabaho kwirinda ko abawugize babirwaniramo."

Gucunga neza umusaruro kandi, ngo bijyana no kuwukoresha mu kwitabira gahunda zibereye abaturage nko kwisungana mu kwivuza, urwaye akivuza byoroshye.

Aha kandi yagize ati "Nanone kandi dukwiye kwitabira gahunda ya Ejo Heza kuko ari uburyo bwiza butuma duteganyiriza ahazaza, no kuzigamira amasaziro meza".

Minisitiri w’Intebe yanagaragaje ko ubuhinzi butitaye ku bwinshingizi bw’ibihingwa n’amatungo budatanga icyizere cy’umusaruro urambye. Yibukije abahinzi ko igikwiye ari ukubyaza umusaruro amahirwe Leta yashyizeho agamije gutuma boroherezwa mu gushinganisha ibihingwa.

Ati: "Ubwishingizi bw’ibihingwa n’ubworozi, Umukuru w’Igihugu yabushyize mu ngamba zifasha mu kuzamura ubuhinzi, aho ubu Leta yishingira abahinzi cyangwa aborozi ku kigero cya 40% mu gihe 60% yo atangwa n’uruhande rw’umuturage ushinganisha ibihingwa cyangwa amatungo”.

Mu nzitizi Dr Ngirente yagaragaje zishingiye ku mihanda imwe n’imwe idakoze ikunze kubangamira ubuhahirane bw’abaturage no kugeza umusaruro ku masoko, yabijeje ko Leta hari byinshi ikomeje gukora ngo ziveho, kandi ko umusaruro wabyo utazatinda kwigaragaza.

Yanakanguriye abaturage kwita ku isuku, birinda gushora mu tubari amafaranga baba bakuye ku musaruro, kuko bibakururira ubusinzi bagahora mu bukene. Yanongeyeho ko gutoza abana gukunda ishuri biri mu ntego yafasha gushyigikira umuryango utekanye Leta ishyize imbere. Ibi byose ariko, ngo ntibyagerwaho umuturage adashyize imbere umutekano, wo shingiro rya byose.

Imibare igaragazwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Burera, yerekana ko 82,6% by’Abaturage b’aka Karere batunzwe n’umwuga w’ubuhinzi, dore ko bamwe banavuga ko bakuyemo ubukire.

Ndacyayisenga Théobald, umuhinzi wabigize umwuga wo mu murenge wa Rwerere muri aka Karere, yatangiriye ubuhinzi bw’ibirayi kuri Are 25 yasaruragaho toni ziri hagati y’ebyiri n’eshatu z’ibirayi.

Nyuma yinjiye muri gahunda ya Nkunganire, none byamufashije kongera ubuso ahingaho, ku buryo ubu ageze ku musaruro wa toni umunani.

Agira ati “Byamfashije kubaka inzu ifite agaciro ka Miliyoni zisaga 18 ntuyemo ubu. Ndihira abana banjye batandatu amashuri, ndetse ntanga akazi ku bankorera mu mirima kandi noroye inka 8. Navuga ko ubuhinzi bwitaweho hari intambwe ndende bwageza kuri benshi ari nabyo nkomeza gukangurira bagenzi banjye bari hirya no hino”.

Mu Mirenge igize Akarere ka Burera, ibirayi bizahingwa kuri hegitari 14.500, mu gihe ibigori bizahingwa kuri hegitari 15.200. Ibishyimbo ni byo biziharira ubuso bunini kuko biziharira hegitari 24.000.

I Burera, Minisitiri w’Intebe yanasuye ishuri rya Tekiniki Imyuga n’Ubumemyingiro (TVET Cyanika) riherereye mu Murenge wa Cyanika ryakira abanyeshuri 246 biga iby’amashanyarazi n’ububaji.

Yanasuye kandi Uruganda rukora imyenda rwa NOGUCHI HOLDINGS Ltd rubarizwa mu Murenge wa Rugarama, aho rwahaye akazi abanyarwanda 450.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Urakoze Gisele kumakuru meza mudahwema kurugezaho.Abanyaburera Turabahinzi babigize umwuga. Dukwiye kububyaza umusaruro

Firimini yanditse ku itariki ya: 2-03-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka