Twiteguye gukemura ikibazo cy’ibiribwa - Abakorana na SAIP Iburasirazuba
Umushinga ugamije kongera umusaruro w’ubuhinzi, kuwushakira amasoko no kwihaza mu biribwa, ’Sustainable Agriculture Intensification and Food Security Project(SAIP) n’abagenerwabikorwa bawo, baratanga icyizere cy’uko ibiribwa (cyane cyane Iburasirazuba) bitazabura n’ubwo imvura itagwira igihe.

Uyu mushinga uterwa inkunga n’ikigega mpuzamahanga cyita ku biribwa no kuboneza imirire (Global Agriculture and Food Security Program/GAFSP), watumye ibiribwa (cyane cyane imboga n’imbuto) bitabura ku masoko y’Iintara y’Iburasirazuba, aho izuba rikunze kwibasira.
Umpfuyisoni Bernadette utuye mu mudugudu wa Kiramuruzi II, Akagari k’Akabuga, Umurenge wa Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo, ni umwe mu bakoresheje inkunga ya SAIP bashobora guha amasoko yo muri ako karere n’ahandi mu Rwanda, umusaruro munini w’imboga n’imbuto ndetse n’ibikomoka ku matungo.
Mu mwaka wa 2022, SAIP yahaye Umpfuyisoni uburyo bwo kuhira hakoreshejwe ingufu z’imirasire y’izuba, zizamura amazi avuye mu iriba bafukuye mu kabande zikayageza mu cyuzi cyacukuwe hejuru ku musozi, ya mazi akagaruka yuhira imirima n’amatungo.
Umpfuyisoni wahawe uwo mushinga wo kuhira ufite agaciro ka Miliyoni 20 z’Amafaranga y’u Rwanda, avuga ko mbere yahingaga imboga ku buso butarenga 1/4 cya hegitare, ubu ageze kuri hegitare eshatu ziteyeho ibiti 340 bya avoka, iby’amaronji birenga 200 hamwe n’iby’imyembe birenga 500, muri byo hakaba hari igishobora kweraho imyembe 1,200, umwembe umwe ukagurwa amafaranga 300Frw.
Iki gishoro ni cyo cyatumye Umpfuyisoni yagura imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi, aho afite pepinyeri z’ibiti by’imbuto, urutoki rw’imineke, ibigori n’ibindi, hamwe n’ubworozi bw’inka 13 z’inzungu zitanga nibura amata ageze kuri litiro 100 ku munsi.

Umpfuyisoni yoroye n’inkoko zirenga 2,000 zitera amagi, inkwavu 300 ndetse n’ibishuhe, imbata, inkanga, inkware n’inuma byose hamwe birenga 500, bitanga ifumbire mu mirima, inyama, amagi n’icyororo ku babikeneye bose.
Buri munsi akoresha abakozi batari munsi ya 50 ba nyakabyizi n’abandi 8 bahoraho, ubutaka akoreraho burenga hegitare eshatu, bukaba buhorana itoto ugereranyije n’ahandi muri ako gace kamwegereye.
Umpfuyisoni agira ati "Uyu mushinga wo kuhira hakoreshejwe ingufu z’imirasire wazanye iterambere muri byose(all in one bisobanurwa ngo ’byose muri kimwe’), nkaba nshimira cyane SAIP kuri ubu bufasha yaduhaye."
Amasoko y’i Gatsibo na Kigali arimo ibiribwa byavuye kwa Umpfuyisoni
Uwitwa Nyanzira Yvonne utuye mu mudugudu w’Ikiyogori, Akagari k’Akabuga, Umurenge wa Kiramuruzi, avuga ko yajyaga kurangura imbuto iyo bigwa mu masoko ya Rwagitima na Kabarore, kuko mu rya Kiramuruzi ngo nta bicuruzwa byabonekagamo.

Ubu Nyanzira hamwe na bagenzi be bahinira hafi kwa Umpfuyisoni bakarangura ibyo bashaka, bakajya kubigurisha mu masoko yo hirya no hino muri Gatsibo, hakaba n’imodoka yuzuye ibiribwa ihora ibizana i Kigali buri cyumweru.
Nyanzira agira ati "Jyewe na bagenzi banjye 9, tuza kurangura imbuto hano, byaratworoheye cyane kuko kuzibona hafi bitadusaba amafaranga y’itike y’umuntu n’ubwikorezi, ubu turunguka neza. Mu gishoro cy’Amafaranga ibihumbi 50Frw simburamo inyungu ya 15Frw ku munsi."
Nyanzira avuga ko amasoko yo muri Gatsibo yari yarabuze ibicuruzwa, ariko ubuhinzi n’ubworozi byatejwe imbere n’umushinga SAIP ngo byatumye habonekamo imyaka, ku buryo hari n’ayavuye ku kurema umunsi umwe akaba arema kabiri mu cyumweru.
Guhingisha imashini kugira ngo basiganwe n’imvura
Mu Ntara y’Iburasirazuba, inshuro imvura iboneka zirabaze ku buryo iya mbere ishobora kugwa umuhinzi utarashyira imbuto mu butaka bimuteza kurumbya bikomeye, kuko akenshi imvura icika imyaka itarera.

N’ubwo imvura y’Itumba ry’uyu mwaka wa 2025 yatinze kugwa kuko ngo itajyaga irenza tariki ya 15 Gashyantare itaragwa, ubu i Gatsibo na Nyagatare bamaze gushyira imbuto mu butaka babifashijwemo n’imashini zihinga (mechanisation) zatanzwe na SAIP.
Uwitwa Mpambara Joseph utuye i Kiramuruzi yahawe amafaranga ya SAIP arenga Miliyoni 90Frw, na we yishyiriraho Miliyoni 18Frw, akaba yaraguze imashini ebyiri zihinga.
Abahinzi b’i Gatsibo na Nyagatare baramuhamagara akajya kubahingira, uwo munsi bakarara barangije guhinga no gutera mu mwanya w’aho abahinzi bashoboraga kumara ukwezi kuri uwo mushike.
Mpambara agira ati "Ahantu hashobora guhingwa n’abakozi 50 mu gihe kingana n’ukwezi kose, iyi mashini ihahinga mu gihe kitarenze icyumweru. Ubwo se bazajya kuguha ubwo buhinge imvura itaracitse!"
Avuga ko ibiciro byo gukodesha imashini ihinga biri hasi cyane y’iby’abahingisha amasuka, kuko aho nyiri umurima yishyura abahinzi amafaranga ibihumbi 150Frw, imashini yo ihahinga ku mafaranga ibihumbi 80Frw."

Akarere kabonye abashoramari bigisha abandi
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Richard Gasana, avuga ko abahinzi n’abanyenganda bafashijwe na SAIP kugera ku bikorwa by’indashyikirwa bazabera abandi baturage urugero, hakavukamo abandi bashoramari benshi.
Ati "Jye numva mu by’ukuri icyo twakora ari iyamamaza bikorwa kugira ngo abaturage babibone kandi babibonere ku bantu babikora, kandi tukifashisha imishinga nka SAIP. Hari n’indi mishinga turimo dukora kugira ngo tugire ba Bernadette na ba Mpambara benshi."
Abafite imishinga bazahabwa inkunga muri SAIP ya kabiri
Umuyobozi wa SAIP, Jean Hitimana, avuga ko uyu mushinga ushyirwa mu bikorwa n’Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi(RAB), icyiciro cyawo cya kabiri kirimo gukoresha inkunga ingana na Miliyoni 20 z’Amadolari ya Amerika, yatanzwe na GAFSP akaba acungwa na Banki y’Isi(WB).
Hitimana agira ati "Muri SAIP ya kabiri tuzongerera agaciro ibyakozwe mu ya mbere, kandi twatanze itangazo, abantu batanga ibitekerezo by’imishinga. Iyo twatoranyije twarabamenyesheje, ubu bari gutegura iyi mishinga, bazayizana tuyisesengure noneho tubatere inkunga."
Hitimana avuga ko muri Miliyoni 20 z’Amadolari bemerewe na GAFSP, 51% byayo bamaze kuyahabwa, kandi muri yo bamaze gukoreshamo 35% yatumye bagera muri kimwe cya kabiri cy’ibikorwa byose bateganya, ndetse ko hari n’ibyo barangije bijyanye no kubaka ibikorwa remezo byo kuhira ku buso buto, igisigaye akaba ari ukubibyaza umusaruro.

Abahinzi 6 bubakiwe uburyo bukoresha imirasire y’izuba mu kuhira, mu gihe 49 bahawe imashini zikoresha lisansi na mazut zifasha kuzamura amazi mu mirima iri ku buso bwa hegitare 600. Izo hegitare ziyongera ku 1,000 zatangiye kuhirirwa muri SAIP ya mbere.
Muri rusange SAIP ya mbere yo mu myaka ya 2018-2023, hamwe n’iya kabiri irimo gushyirwa mu bikorwa kuva muri 2024-2026, izarangira ifashije abahinzi-borozi ibihumbi 45 bo turere 20 kwihaza mu biribwa no gusagurira amasoko.
Hitimana avuga ko iyi ntego izagerwaho hakoreshejwe uburyo bwo kuhira ku buso buto(Small Scale Irrigation Technology), hamwe no guteza imbere ubuhinzi bw’imboga n’imbuto (Horticulture) bukorerwa mu nzu zitwa ’greenhouse’.
SAIP ivuga ko abifuza gukora imishinga y’ubuhinzi bwo kuhira ku buso buto, guhingisha imashini no gushinga inganda zitunganya umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, bakomeje guhabwa inkunga nyunganizi (matching grant) ibarirwa muri 70% by’umushinga, nyirawo na we agashoramo 30% asigaye.
Uyu mushinga kandi utanga inkunga y’amatungo magufi (inkoko) ku miryango ifite abana bari munsi y’imyaka 5 hamwe n’imbuto z’ibihingwa bikungahaye kuri vitamine n’ubutare, birimo imigozi y’ibijumba by’umuhondo, imigina y’ibihumyo n’uturima tw’imboga.

Ohereza igitekerezo
|