Imibare irivugira, dukwiye uruganda rw’ibiryo by’amatungo - Aborozi b’i Nyagatare
Intara y’Iburasizuba niyo ibarizwamo inzuri nyinshi zirenga 10,000 ikaba ari nayo ifite inka nyinshi ahanini ziba mu nzuri, zikagera ku mazi zikoze ingendo ndende. Ibi byiyongera ku kibazo cy’izuba gikunze kuharangwa, kigatera inka gusonza.
Nyamara, muri aka Karere haherutse gutahwa uruganda rutunganya amata y’ifu ruzajya rukenera litiro 650,000 ku munsi.
Aba borozi bakomeje gusaba kwegerezwa uruganda rutunganya ibiryo by’amatungo kugira ngo inka zabo zibone umukamo uhagije, bashobore guhaza isoko, ryaba iry’uruganda rw’amata, y’ifu, n’iry’amata risanzwe.
Umuyobozi w’Ihuriro ry’aborozi, Kayitare Godffrey, avuga ko ibiryo by’amatungo bibonetse umukamo wakwiyongera n’aborozi bakabona amafaranga.
Ati“Tubonye uruganda rukora ibiryo by’amatungo byatworohera tukabasha kongera umukamo bityo n’uruganda tukaruhaza.”
Akarere ka Nyagatare niko gafite inka nyinshi, kuko hari inka 220,875. Guhera muri uku kwezi kuboza hakaba hatangiye kuboneka litiro 87,000 ku munsi zivuye kuri 60,000 zabonekaga mu gihe cy’impeshyi.
Akarere ka Kayonza gakurikira aka Nyagatare mu kugira inka nyinshi dore ko gafite izisaga 75,000 zitanga umukamo wa litiro 51,000 ku munsi ariko mu gihe cy’impeshyi ntizirenga 25,000.
Akarere ka Gatsibo nako kari mu dufite inka nyinshi mu Ntara y’Iburasirazuba, gafite 71,484 zitanga umukamo wa litiro 57,800 ku munsi mu gihe cy’imvura ariko mu gihe cy’impeshyi kubona litiro 30,000 biba ari ingume.
Rwamagana ahubatse uruganda rukora ibiryo by’amatungo, ifite inka 39,234 zitanga umukamo wa litiro 45,654 ku munsi, bigaragara ko inka zabo zigaburirwa ugereranyije n’utundi Turere turi kure y’uruganda.
Umukozi w’Intara y’Iburasirazuba ushinzwe Iterambere ry’Uturere, avuga ko kuba uruganda rukora ibiryo by’amatungo ruri I Rwamagana atari ikibazo kuko rudakora ibiryo bigaburirwa inka gusa ahubwo rukora ibigaburirwa n’andi matungo arimo inkoko, ingurube n’amafi.
Gusa avuga ko ahubwo habonetse ururwunganira rufite umwihariko w’ibiryo by’inka gusa byaba akarusho.
Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ushinzwe iterambere ry’Ubworozi, Dr Ndorimana Jean Claude, aherutse gutangariza RBA, ko mu buryo bwa vuba bagiye gusaba abafite inganda zikora ibiryo by’amatungo kubigeza i Nyagatare, mu gihe hagishakishwa uruganda rutunganya ibiryo by’amatungo narwo rwakubakwa muri aka Karere.
Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu (NST2) igamije kwihutisha iterambere ry’Igihugu harimo ingingo nyinshi ariko ku ngingo ijyanye n’Ubuhinzi n’Ubworozi hateganywa ko umusararo wabyo uziyongera ku kigero cya 50%.
Ohereza igitekerezo
|