Abanyakanada bagiye gufasha Abanyarwanda mu buhinzi burengera ubutaka
Ihuriro ry’imiryango mpuzamahanga 15 ya gikirisitu yitwa Canadian Foodgrains Bank(CFGB), imyinshi muri yo ikaba ifite inkomoko muri Canada, igiye gufasha ibihugu bya Afurika yo hagati n’iy’iburengerazuba harimo n’u Rwanda, kwihaza mu biribwa bahinga mu buryo bubungabunga ubutaka.

Ubu buryo bushya bw’imihingire buri muri gahunda ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), hamwe n’abafatanyabikorwa barimo Ishuri rikuru ry’u Rwanda ryigisha Ubuhinzi bubana neza n’Ibidukikije(RICA), aho umusaruro ugomba kuboneka hatabayeho kurima no guhindura ubutaka intabire.
MINAGRI ifite intego yo kugera nibura kuri hegitare ibihumbi 100 mu mwaka wa 2029 zihinzwe mu buryo bubungabunga ubutaka, aho kugeza ubu mu Rwanda abahinzi bafite hegitare 1,100 zihora zitwikirije isaso kandi zitajya zirimwaho amasinde n’intabire.
Umuyobozi wa gahunda z’Umuryango Tearfund Canada, umwe mu yigize CFGB,
Anja Oussoren, avuga ko imihingire itangiza Isi ari itegeko ry’Imana, kugira ngo abantu n’ibindi binyabuzima bikomeze kubaho mu buryo burambye.
Oussoren agira ati "Ibi byakorwa bateza imbere ubuhinzi butangiza ubutaka, batera ibimera bibutwikira birimo ibiti by’imbuto ku nkengero z’imirima, ubuhinzi bubana n’ibisimba n’ibiti bivangwa n’imyaka. Muri make bukaba ubuhinzi bushingiye ku bisubizo bitangwa na kamere y’Isi(nature)".

Umuyobozi ushinzwe gahunda n’ubuhuzabikorwa mu muryango CFGB, Matthew Van Geest, avuga ko uyu muryango utanga inkunga y’ubuhanga mu by’ubuhinzi, uzakomeza gufasha abahinzi bafite ubutaka buto kugira ubumenyi hamwe no gufata neza igishoro gito babasha kubona.
Van Geest ati "Ubufasha mu bya tekiniki butangwa na Foodgrains bwunganirwa n’uko hari abajyanama mu by’ubuhinzi, igishoro gito abahinzi basanzwe bifitiye, kuko dukorana n’abahinzi bato bafite ubutaka buto, ku buryo inkunga nto cyane mu bya tekiniki bahabwa bayibyaza umusaruro mwinshi."
Ubuhinzi bubungabunga ubutaka bukorwa bute?
Umuhuzabikorwa w’ubuhinzi bubungabunga ubutaka mu kigo cyitwa Peace and Development Network (PDN), Josiane Nyiramugisha, avuga ko ubu buhinzi budatwara umwanya munini n’igishoro cyinshi ku bahinzi, cyane ko bo ntacyo baba bashoye mu mirimo yo kurima amasinde n’intabire.
Nyiramugisha avuga ko baharura ubutaka bagakuraho ibyatsi gusa, bagacukura umwobo bateramo igihingwa, maze umurima wose bakawutwikiriza isaso izawufasha guhora uhehereye amazi atunga igihingwa ntavemo, ya saso ikaba ifumbire, ikarinda ko ibyatsi bimeramo ndetse ikanarinda umurima gutwarwa n’isuri.

Uyu murima kandi ugomba guhingwamo imyaka ihora isimburanywa(rotation), kugira ngo udusimba n’indwara zasizwemo n’ibishyimbo (ni urugero), bibanze bishire muri uwo murima mu gihe hatewemo indi myaka itibasirwa n’indwara zifata ibishyimbo.
Ubuhinzi bubungabunga ubutaka kandi(n’ibindi bidukikije muri rusange), bwibanda cyane cyane ku ifumbire y’imborera n’imiti itarimo ibinyabutabire, kuko byangiza ubutaka bikica n’udusimba tw’ingirakamaro mu buhinzi no ku rusobe rw’ibinyabuzima.
Umukozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibiribwa ku Isi (PAM/WFP), Makuza Richard, avuga ko gutanga ibiribwa gusa aho bagize ibyago bituruka ku ntambara cyangwa ku biza bidahagije, ahubwo icyerekezo gishya PAM yihaye ngo ni ukwifatanya n’inzego zose zikora ku buhinzi buhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Makuza avuga ko kuba u Rwanda rwitwa Igihugu cy’imisozi 1000(myinshi) ihanamye kandi ihora yibasirwa n’isuri, hatagize igikorwa ngo hatezwe imbere ubuhinzi bubungabunga ubutaka, iminsi iri imbere itaba myiza ku Baturarwanda.
Yizeza ko bazafatanya na Leta y’u Rwanda haba mu guhugura abaturage no gushakisha inkunga mu bafatanyabikorwa batandukanye, muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu (NST2) izagera muri 2029.

Ibiganiro birimo kubera i Kigali byiga ku buhinzi bubungabunga ubutaka, byitabiriwe n’impuguke hamwe n’abaterankunga barenga 80 baturutse mu bihugu by’u Rwanda, u Burundi, Tanzania, Kenya, Ethiopia, Tchad, Burkina Faso, Cameroon, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo(DRC), Canada, Niger, Bangladesh, Uganda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika(USA).
Umugishwanama wa CFGB mu bya tekiniki, Jean Twiringiyumukiza, avuga ko bazanyuzamo bakajya gusura bamwe mu bahinzi babungabunga ubutaka barimo ishuri rya RICA, bakazagaruka bafata ingamba zijyanye n’ubujyanama, hamwe n’uko bashakisha igishoro cyo guteza imbere ubuhinzi bubungabunga ubutaka.

Ohereza igitekerezo
|