Abahinzi bahize abandi mu kuzamura umusaruro mu Turere twa Gisagara na Nyanza mu Ntara y’Amajyrpfo bakanabihemberwa, barasabwa kurushaho gukurikiza inama bagirwa kugira ngo barusheho kweza byinshi ku buso buto.
Inzobere mu bworozi no mu buvuzi bw’amatungo, Dr. Zimurinda Justin, avuga ko indwara y’uburenge mu Ntara y’Iburasirazuba, ituruka ahanini mu bihugu bihana imbibi na tumwe mu Turere tuyigize kubera inyungu za bamwe mu borozi ariko nanone ngo yacika burundu mu gihe aborozi bamwe bahindura imyumvire.
Leta y’u Rwanda irateganya gukoresha ingengo y’imari irenga miliyari 173 na miliyoni 600Frw mu mishinga ahanini iteza imbere ubuhinzi buhangana n’imihindagurikire y’ikirere ishobora kwigaragaza mu mwaka wa 2023-2024.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (MINAGRI) tariki 15 Kamena 2023 yatangaje amabwiriza mashya ajyanye n’ubucuruzi bwa Kawa yemerera abahinzi bayo kugurisha umusaruro aho bashaka hose.
Abanyeshuri biga muri Bigigwe TSS, bakomeje gahunda yo kwegera abahinzi n’aborozi baturiye iryo shuri, bakemura ibibazo bafite, bibanda ku kubavurira amatungo.
Abanyamuryango ba koperative ihinga umuceri mu Karere ka Gisagara yitwa Coproriz-Nyiramageni, baravuga ko bamenye ko koperative yabo ifite igihombo cy’amafaranga menshi, bakanifuza ko byabazwa uwayiyoboraga.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Emmanuel Murwanashyaka, avuga ko nta mpungenge zo kumaraho amashyamba haterewa icyayi, kuko hari amashyamba mashyashya bagenda batera ndetse n’andi bafite mu mishinga, kandi n’icyayi gifata ubutaka.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), yibutsa aborozi b’inkoko ko hari gahunda ya Leta yitwa PSTA4 ibasaba kuzamura umusaruro w’amagi, ukikuba inshuro zirenze ebyiri bitarenze umwaka utaha wa 2024, n’ubwo bataka ko bahendwa n’ibiryo byazo.
Abahinzi b’icyayi bo mu Karere ka Nyaruguru, bavuga ko bishimira ko cyabahaye akazi kikaba kibaha n’amafaranga, ariko ko kutabonera ifumbire ku gihe no kuba imihanda bifashisha yarapfuye, bibabangamira.
Abatuye imirenge itandukanye mu Karere ka Gakenke, batewe n’impungenge n’uburyo zimwe mu mbuto, cyane cyane imyembe, zirimo kwibasirwa n’indwara bataramenye ikiyitera.
Umushinga ugamije guteza imbere ubworozi bw’amatungo magufi (PRISM), ukomeje gahunda yo guhugura aborozi biganjemo abato hirya no hino mu gihugu, mu rwego rwo kubereka uburyo bateza imbere ubworozi bwabo bifashishije ibigo by’imari.
Abahinga mu Kibaya cya Mugogo, bavuga ko ubu bari mu gihombo cy’imyaka yabo bari barahinzemo, iri hafi kwera ikaza kurengerwa n’amazi y’imvura yaguye mu minsi ishize, bagasaba ko cyakongera kigatunganywa.
N’ubwo bishimira ko umusaruro w’icyayi wazamutse, abahinzi b’icyayi barasaba koroherezwa kugira ngo nabo bashobore kukinywa, kubera ko bababazwa no kugihinga ariko ntibashobore kukinywa, bitewe n’uko inganda zacyo zifunga amapaki manini ahenze, bakifuza ko zafunga na duto duhendutse.
Ubwo ku nshuro ya mbere mu Rwanda hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe Icyayi, ku cyumweru tariki 21 Gicurasi 2023, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iyohereza mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi (NAEB), cyatangaje ko bishimira ko umusaruro w’icyayi woherezwa mu mahanga wazamutseho 73%, mu gihe cy’imyaka 10 ishize.
Abahinzi bo mu bice bitandukanye byo ku Isi babangamiwe bikomeye n’imihindagurikire y’ikirere, by’umwihariko bikaba ari ikibazo cyugarije cyane abahinzi bato, kuko ari bo bagerwaho cyane n’ingaruka zabyo.
Abahinzi b’icyayi mu Karere ka Rubavu bavuga ko bakomeje guhura n’igihombo cyatewe n’ibiza byatumye uruganda rwa Pfunda ruhagarara, bakaba bajyana umusaruro ku ruganda rwa Nyabihu.
Abanyamuryango 1,193 ba Koperative Dukundekawa Musasa, mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke, barishimira uburyohe bw’ikawa bahinga nyuma y’imyaka n’imyaka batayizi kubera kutayinywa, aho bavugaga ko bahingira abandi.
Umworozi w’ingurube wo mu Karere ka Gicumbi, Shirimpumu Jean Claude, avuga ko umuntu ashobora gutangira umurimo uciriritse ukamugeza kuri byinshi iyo yawukoze neza, nk’uko yabigezeho abikesha ubworozi bw’ingurube.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buravuga ko hamaze kubarurwa hegitari 279 z’imyaka zamaze kurengerwa n’amazi, kubera imvura nyinshi yaguye mu Majyaruguru y’Igihugu, umugezi w’Umuvumba ukuzura amazi akajya mu mirima y’abaturage.
Itsinda ry’abantu 50 bacuruza ikawa muri Amerika binyuze muri Kompanyi yitwa Starbucks, bagiriye uruzinduko mu Karere ka Gakenke, aho bakomeje gusura ibikorwa by’abahinzi b’ikawa, bibumbiye muri Koperative “Dukundekawa Musasa”, ikorera ubuhinzi mu Murenge wa Ruli.
Mu mishinga 50 y’ubuhinzi y’urubyiruko yatoranyijwe mu bice bitandukanye by’Igihugu, yarimo guhatana mu irushanwa ImaliAgriChallenge, 30 muri yo yatoranyijwe ikazakomeza mu cyiciro cya nyuma.
Bamwe mu borozi mu Karere ka Kayonza barasaba Ubuyobozi gushyiraho abaveterineri benshi bagaca indwara mumatungo, kuko bashobora kugura inka zitanga umukamo mwinshi ku mafaranga menshi zigapfa zitamaze kabiri.
Ingurube ni itungo abenshi mu baryorora bavuga imyato, ku bw’iterambere rikomeje kubagezaho, kubera kororoka cyane, ariko abantu bagakomeza kuvuga ko ingurube ibwagura mu gihe andi matungo abyara, cyangwa bakavuga ibibwana (ibyana).
Umushinga CDAT (Commercialization and De-risking for Agricultural Transformation Project) witezweho guteza imbere ubuhinzi bugamije ubucuruzi no kugabanya ibibuhungabanya, ukaba ugiye gushyirwa mu bikorwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB).
Abafashamyumvire mu by’ubuhinzi bakurikirana umunsi ku wundi abahinzi bo mu matsinda ahinga imboga n’imbuto mu Karere ka Gakenke, bahawe amagare mashya bemeza ko agiye kuborohereza mu kwegera abahinzi babashishikariza kwita ku ruhererekane nyongeragaciro mu buhinzi, ibi bikaba byitezweho kongera umusaruro mu bwiza no mu bwinshi.
Umukobwa witwa Ishimwe Bonnette wo mu Karere ka Kirehe, warangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu 2022 mu Icungamutungo ndetse na ‘Public Procurement’, yahisemo kuyoboka ubuhinzi bwa Avoka kuko yabubonyemo inyungu nini mu gihe kiri imbere, aho gushaka akazi kagorana no kuboneka, ahubwo akaba ubu agaha abandi.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB), butangaza ko n’ubwo mu Rwanda habarizwa ibiyaga byinshi, hari ibidakorerwamo ubworozi bw’amafi bitewe n’imiterere yabyo, ibindi bikaba birimo amafi arya ayandi bikabangamira kororoka kwayo.
Abarobyi bakorera mu kiyaga cya Kivu bavuga ko bahangayikishijwe n’imitego ikoreshwa na bamwe muri bo mu kuroba isambaza zitarakura, bikaba bishobora kugabanya umusaruro w’isambaza mu minsi iri imbere, mu gihe Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), idahwema kubibabuza.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), yatangaje ko mu ngamba Igihugu gifite zo kongera umusaruro, harimo no guhagarika igabanuka ry’ubuso bw’ubutaka bwagenewe guhinga.
Abahinzi ba kawa mu Karere ka Gatsibo, bavuga ko kuyigeza ku ruganda bakimara kuyisoroma byongereye ubwiza bwayo, ariko n’umusaruro uriyongera kubera kwishimira isoko.