Nyagatare: Aborozi bavuga ko bagihomba n’ubwo igiciro cy’amata cyazamutse

Bamwe mu borozi b’inka mu Karere ka Nyagatare barifuza ko igiciro cy’amata cyashyirwa ku mafaranga 500 kuri litiro imwe, kuko 400 bahabwa bavuga ko ari macye ugereranyije n’ibyo baba bashoye mu kugura ibiryo by’amatungo.

Bifuza ko igiciro cy'amata cyazamuka kuko kwita ku nka bibahenda cyane
Bifuza ko igiciro cy’amata cyazamuka kuko kwita ku nka bibahenda cyane

Umworozi mu Kagari ka Ndama, Umudugudu wa Akayange, Kashugera Faustin, avuga ko n’ubwo igiciro cy’amata cyazamuwe kikava ku mafaranga 320 kikagera ku mafaranga 400 kuri litiro, nabwo ayo mafaranga akiri macye ugereranyije n’ibyo bashora mu kugura ibiribwa by’inka ndetse no kuzitaho.

Yagize ati “Ntabwo igiciro twacyishimira jyewe nkora mpomba. Nabyeretse na bamwe mu bayobozi, uretse gukunda Igihugu ntabwo Umukuru w’Igihugu yaduha uruganda rukora amata y’ifu ngo turebere, nta wundi muntu uzaza kubikora (korora)”.

Akomeza agira ati “Gusa ntabwo nacika intege ariko nabwiye ba Minisitiri bose, bakavuga ngo hari abantu batabona amafaranga yo kugura amata, nkababwira nti ese amazi agura angahe!”

Avuga ko hatabayeho kurengera, nibura litiro imwe yashyirwa ku mafaranga 500 kandi ngo igiciro kizamuwe buri mworozi yashora mu kugura ibiryo by’inka, na we akabona umukamo mwinshi.

Agira ati “Gukabya ni ikosa nibura twahera kuri 500 ibindi tukagenda tubibona, bitari ibyo uruganda ntiruzabona amata. Nk’ubu mu minsi ishize nagemuraga litiro 600 ku munsi none uyu munsi nagemuye litiro 390 kubera ibiryo byarahenze, ntabwo nzigaburira uko bikwiye.”

Ibi abihuriyeho n’undi mworozi wo mu Murenge wa Rwempasha, uvuga ko ugereranyije uko ibiryo by’amatungo byazamutse mu giciro, amafaranga y’amata yakwiyongereye.

Na we avuga ko mu rwego rwo kudakorera mu gihombo, yahisemo kugabura ubwatsi gusa ariko nanone ngo byatubije umukamo.

Nu Karere ka Nyagatare, ubu ku munsi haboneka litiro 90,000 z’amata agemurwa ku ruganda Inyange hatabariwemo anyura ku ruhande.

Umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative y’aborozi mu Karere ka Nyagatare, Kayitare Godffrey, avuga ko kuba umukamo ugenda wiyongera ari na ko uruganda Inyange rwatangiye kwakira amata y’umugoroba, mu gihe mbere rwakiraga ayo mu gitondo gusa.

Ku makoperative y’aborozi 15 abarizwa mu Karere, ubu ngo ane yonyine ni yo aborozi batagemura amata y’umugoroba, ahanini kubera ko aba ari macye ku buryo atakonjeshwa.

Ku bufatanye n’umuguzi wabo, Uruganda Inyange, ubu ngo bemeye kujya bayatwara adakonjeshejwe.

Ati “Ane atagemura na yo twayasabye kugemura kuko imbogamizi zari zihari ni uko amata yari macye ku buryo umutozo wo mu cyuma gikonjesha utayageragaho ngo akonje neza, ariko ubu Inyange yatwemereye ko bazajya bayatwara bakayikonjeshereza.”

Guhera ku wa Mbere tariki ya 13 Mutarama 2025, ngo nta koperative n’imwe izaba itagemura amata y’ikigoroba.

Kayitare, avuga ko n’ubwo hari amakoperative atagemuraga amata y’ikigoroba kubera ko ari macye, ariko nanone hari ikibazo cy’ibyuma bikonjesha amata kuko ibihari byakira litiro 95,000 gusa, kandi nyamara hari igihe uwo mubare urenga.

Icyakora ngo muri uku kwezi kwa Mutarama, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), iratanga ibyuma bikonjesha 22 bizasaranganywa mu makoperative 15, nabyo biza bisanga ibindi bitatu baheruka guhabwa nabwo MINAGRI.

Yagize ati “Muri uku kwezi kwa mbere ibyuma bikonjesha 22 bizaba byatugezeho ariko nabwo ni ikiciro cya mbere, kuko muri Werurwe nabwo tuzabona ibindi ku buryo ikibazo cyo gukonjesha amata kizakemuka.”

Avuga ko iyi gahunda yo kugemura amata y’ikigoroba yafashije aborozi, kuko mbere yabaga ayo kwinywera gusa ariko ubu babona ayo bagurisha n’ayo banywa mu ngo.

Uruganda Inyange kandi mu bufatanye n’aborozi, ubu rwabazaniye Banki yitwa NCBA, izafasha mu kuzamura ubworozi ibaha inguzanyo zo kugura inka zitanga umukamo n’ayo kubaka ibikorwa remezo by’ubworozi, nk’ibiraro n’ibindi ku nyungu ya 9%.

Iyi banki izafasha no kongera ibyuma bikonjesha amata, bije mu rwego rwo kongera umukamo nyuma y’uko huzuye uruganda rutunganya amata y’ifu rwubatswe mu Karere ka Nyagatare, rukenera Litiro 650,000 ku munsi.

Twashatse kumenya niba amata y’ifu rukora yaratangiye kugera ku isoko ry’u Rwanda, ariko Umuyobozi Mukuru w’uruganda Inyange, James Biseruka, ntiyaboneka ku murongo wa telefone ndetse akaba atarasubiza ubutumwa bugufi yandikiwe.

Hari haciye umwaka igiciro kuri Litiro y’amata kizamutse kiva kuri 320Frw gishyirwa kuri 400Frw, gusa ngo n’ubu kiracyari hasi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ibaze barifuza iki se ubwo. ko tuyavaho tukinywera ubushera? kuzamura cyane n’ahari yabura abaguzi.

ka yanditse ku itariki ya: 9-01-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka