Bahamya ko bikuye mu bukene babikesha amatungo magufi

Hari abaturage bo mu turere 15 tw’Intara y’Amajyepfo, Amajyaruguru n’Iburengerazuba bavuga ko barwanyije imirire mibi ndetse n’imibereho muri rusange irahinduka byihuse, babikesheje umushinga wiswe PRISM wa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi(MINAGRI), wo korora amatungo magufi, kuyacuruza, kuyabagira ahemewe no kurya ibiyakomokaho.

Bemeza ko amatungo magufi yabakuye mu bukene byihuse
Bemeza ko amatungo magufi yabakuye mu bukene byihuse

Iryitangiye Dahlia w’imyaka 68 y’amavuko, avuga ko afite imbaraga nyinshi zitangana n’imyaka afite, kuko ngo arya neza ifunguro ryuzuye ririmo imboga yahinze mu rugo iwe, ibishyimbo n’umuceri yeza mu masambu ye, abikesheje ifumbire n’amafaranga akura mu ngurube imwe yahawe mu kwezi k’Ukuboza 2023.

Iryitangiye utuye mu mudugudu wa Rwintare, Akagari ka Mbogo, Umurenge wa Gikonko mu Karere ka Gisagara, avuga ko iyo ngurube yabyaye ibibwana 8 ubwa mbere, ubwa kabiri ibyara 12 n’ubwa gatatu ibyara 12, akuramo ibibwana bibiri abiha umuturanyi we mu rwego rwo kwitura abamugabiye, nk’uko umushinga ubiteganya.

Iryitangiye agurisha buri kibwana cy’ingurube amafaranga atari munsi y’ibihumbi 25Frw, akaba abona nibura ibihumbi 250Frw buri mezi atatu, ayakuye kuri iyo ngurube yahawe n’umushinga PRISM, atabariyemo ayo avana mu ifumbire agurisha n’iyo afumbiza imirima ye.

Iryitangiye agira ati "Mbere yaho nari umihinzi usanzwe, nakorora akagurube ngahita nkagurisha, ariko kugeza ubu aho nezaga ibiro 30 by’ibishyimbo harimo kwera ibiro bitari munsi ya 100."

Iryitangiye avuga ko mu mwaka umwe amaze yoroye iyo ngurube, yashyize isima mu nzu anavugurura isakaro ryayo, akaba yarashyizeho amabati mashyashya.

Amasomo yitwa GALS atuma buzuzanya bakagera ku bukire
Amasomo yitwa GALS atuma buzuzanya bakagera ku bukire

Umuturanyi we hirya yaho mu Mudugudu wa Rwatano, Ntambara Jean Bosco w’imyaka 30 y’amavuko, ufite umugore n’abana 2, avuga ko urugo rwe rwahawe ingurube 2 muri Werurwe 2023.

Ashingiye ku masomo y’ubuhinzi n’ubworozi, hamwe n’uburyo bwo kwiteza imbere uhereye kuri bike we n’umugore bigishijwe, bagurishije ibibwana bya za ngurube havamo umushinga wo kwerekana filime utanga nibura 1,500Frw ku munsi, ubucuruzi bwa avoka hamwe no guhinga kinyamwuga, aho ngo yeza toni y’ibigori mu mirima yajyaga ivamo umusaruro utarenga ibiro 300kg kubera kudafumbirwa.

Manishimwe Alice w’imyaka 29 y’amavuko hamwe n’umugabo we Nteziryayo w’imyaka 30, batuye mu mudugudu wa Cyivugiza, Akagari ka Gabiro, Umurenge wa Gishubi w’Akarere ka Gisagara, bakaba barahawe inkoko 10 muri Kanama 2024, bigishwa n’amasomo arimo uburinganire no kwiha icyerekezo, yitwa Gender Action Learning System(GALS).

Kugeza ubu izo nkoko ngo zimaze kubahesha isambu iguzwe amafaranga arenga miliyoni imwe, inka imwe, ingurube 2, ihene 2 hamwe n’inkoko 15, ndetse n’ubuhinzi mu mirima yeramo ibiro(kg) 300 by’ibishyimbo na 400kg by’ibigori, nyamara ngo barezaga ibiro bitarenga 70(kg) mbere yo kubona ifumbire ituruka ku matungo bahawe.

Manishimwe avuga ko bahawe imishwi 6 y’amasake n’iy’inkokokazi 4, zimaze gukura bagurishamo amasake 3 (ibihumbi 15Frw imwe imwe), bagura impfizi y’ingurube ikuze ikajya ibangurira iz’abaturanyi babo, zabyara bakabitura ikibwana buri wese, ku buryo bamaze guhabwa ibibwana 35 by’ingurube.

Ingurube ya Iryitangiye yaramuzamuye kubera kororoka vuba
Ingurube ya Iryitangiye yaramuzamuye kubera kororoka vuba

Buri kibwana bakigurisha amafaranga atari munsi y’ibihumbi 30Frw, akaba ari ho bavanye amafaranga yo kugura umurima, hamwe n’inka bakuye mu gukomeza korora neza za nkoko. Ihene zo bazigabiwe na PRISM.

Manishimwe avuga ko ubu bagiye kubaka uruzitiro rw’inzu yabo hamwe no gucuruza imyaka ibarirwa mu matoni beza, kubera gufumbiza imborera iva ku matungo.

Uyu mushinga w’inkoko, bitewe n’umusaruro utanga kandi mu gihe gito, byatumye abaturage 39 bo mudugudu wa Akasemabondi, Akagari ka Nyaruteja, Umurenge wa Nyanza mu Karere ka Gisagara, bishyira hamwe bubaka ikiraro cy’inkoko bashyiramo imishwi 450, kugira ngo ubwo bworozi bukomeze gukorwa mu buryo burambye.

Girinka y’abafite amikoro make

Nyirahabimana Jeannine wo muri iryo tsinda ry’i Nyaruteja, avuga ko umushinga
wa PRISM(Partnership for Resilient and Inclusive Small Livestock Markets)
utaraza ngo ubaheshe amagi yo kurwanya imirire mibi, muri ako gace hatari habuze abana 30 mu 100 barwaye bwaki.

Umufashamyumvire wa PRISM mu Murenge wa Gikonko, Kayitesi Marie Grâce, avuga ko amatungo magufi ari guhabwa abaturage arusha inka kunguka, ashingiye k’uwitwa Narayisabye Sarah wahawe ingurube imwe ikabyara izo agurisha amafaranga angana na miliyoni imwe mu gihe kitarenze amezi atandatu yari ayimaranye.

Kayitesi agira ati "Aya matungo magufi yo uyorora mu gihe gito, ku butaka buto, ntasaba guhingira ubwatsi cyane ko abakene nta masambu baba bafite, inka ntabwo yororoka vuba, ntabwo wahabwa inka uragira amezi atandatu ngo izavemo amafaranga ageze kuri miliyoni."

Bigishwa guhinga imboga no gutegura indyo yuzuye
Bigishwa guhinga imboga no gutegura indyo yuzuye

Uyu mushinga wa PRISM ushyirwa mu bikorwa n’Ikigo Gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB), ukaba utanga inkoko, ihene, intama n’ingurube, ndetse abahawe ayo matungo bakaba bafashwa kubaka ibiraro, uturima tw’igikoni n’ibigega by’amazi.

PRISM yashinzwe na MINAGRI ifatanyije n’Ikigega Mpuzamahanga giteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi, IFAD, hamwe n’abandi bafatanyabikorwa, mu mwaka wa 2021, hagamijwe guteza imbere imibereho myiza mu miryango ifite amikoro make.

Ibarura rusange rya Gatanu ryakozwe n’Ikigo cy’Ibarurishamibare(NISR) muri 2022, ryagaragaje ko kugeza icyo gihe mu Rwanda hari ingo zifite amikoro make zigera kuri 205,924.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gisagara ushinzwe Imibereho myiza, Denise Dusabe, avuga ko mu baturage 10,993 b’amikoro make bari muri ako Karere, ari ho hazatoranywamo abahabwa ayo matungo magufi kabone n’ubwo PRISM izaba yararangije imirimo yayo.

Umuhuzabikorwa wa PRISM, Nshokeyinka Joseph, avuga ko uyu mushinga uzamara imyaka itanu kuva muri 2021, uzasoza ufashije imiryango 26,355 kwikura mu bukene hamwe no kurwanya imirire mibi.

Nyuma y’imyaka ine imaze, PRISM yatanze inkoko ku miryango 15,984, harimo n’abahawe ihene ebyiri ebyiri cyangwa intama, ndetse n’imiryango 6,651 yahawe ingurube, ariko bitewe n’uko aborojwe mbere bagiye bitura bagenzi babo, ubu imiryango irenga ibihumbi 28 imaze kubona amatungo magufi.

Nshokeyinka agira ati "Bamwe bamaze kurenza inkoko 10 bahawe, aho bageze ku nkoko 100, hari n’abafite 200 cyangwa 300, wabara n’amagi babona buri cyumweru ugasanga harimo amafaranga menshi. Harimo n’abamaze kugera ku bundi bworozi bw’inka cyangwa se abashaka imirima bahingaho imboga imbuto n’ibindi."

Batangiye kwishyira hamwe kugira ngo bakore umushinga urambye
Batangiye kwishyira hamwe kugira ngo bakore umushinga urambye

Nshokeyinka avuga ko abo baturage bose bakorana na PRISM nta kibazo cy’imirire mibi bagifite, ndetse ko abagera kuri 13% biyongereye ku bafite radio, abakoresha telefone biyongereyeho hafi 20%, abafite intebe mu rugo biyongereyeho 15%, ndetse n’abaguze ibitanda n’imifariso byo kuryamaho.

Aho uyu mushinga PRISM ukorera mu turere 15 two mu Majyepfo, Iburengerazuba n’Amajyaruguru, hanubatswe amavuriro mato n’amasoko by’amatungo, ndetse n’amabagiro 10 y’ingurube.

Umusaruro wariyongereye kubera ifumbire ikomoka kuri ayo matungo
Umusaruro wariyongereye kubera ifumbire ikomoka kuri ayo matungo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyo PRISM muri GISAGARA yahonduye amateka benshi ntibari bazoko inkoko yakura umuntu mubukene ariko twasanze boshoboka rwose

GASHEMA OMAR yanditse ku itariki ya: 12-02-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka