Abakurikirana iby’ubworozi bakomeje gushaka uko umusaruro w’amata wakwiyongera muri Afurika
Abarenga 500 baturutse ku migabane itandukanye, bateraniye mu Rwanda guhera ku wa Kane tariki 29 Gicurasi 2025, bashakira hamwe ibisubizo by’uko umusaruro w’amata wakwiyongera muri Afurika.

Bahuriye mu nama y’iminsi ine, y’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Aborozi n’abatunganya ibikomoka ku mata (Regional Dairy Conference Africa), irimo kubera i Kigali kuva 29 Gicurasi kugera 1 Kamena 2025, kugira ngo bigire hamwe icyakorwa kugira ngo ubworozi butanga amata n’ibiyakomokaho burusheho gukorwa kinyamwuga, hagamijwe kongera umusaruro w’amata ku mugabane w’Afurika.
Iyi nama ibereye ku nshuro ya mbere ku mugabane w’Afurika, irimo kubera mu Rwanda, mu gihe umukamo ukiri hasi cyane kuko bikiri munsi ya litiro 10 ku nka imwe ku munsi, mu gihe hari abandi bashobora kugeza litiro 40.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (MINAGRI), igaragaza ko bimwe mu bituma umusaruro w’amata utiyongera birimo nk’uburyo inka zororwa, ubwoko bwazo, muri iyi nama ari umwanya mwiza wo guhuza ibitekerezo kugira ngo harebwe icyakorwa inka zirusheho gutanga umukamo.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Mark Cyubahiro Bagabe, avuga ko nubwo inka zirenga 60% mu Rwanda ari imfirizoni, ariko usanga zidatanga umukamo.
Ati “Ariko iraza yagera mu gihugu hano, ikahagera ikamwa litiro 40, hanyuma igatangira gukamwa 20 kandi wayikoreye wenda n’ibishoboka. Ni ukuvuga ngo hari ikintu kiba kiburamo, wenda wayigaburiye, wayivuye, ariko ahantu nabyo n’ikibazo.”

Yungamo ati “Iyi nama umusaruro turi bukuremo ukomeye, ni uguhana ibitekerezo no kugira ubumenyi buhambaye, kuko hari abahari babizi, ubumenyi bujyanye na buri kintu cyose, ubujyanye no kugaburirwa, kuvura inka, n’ukuntu umuntu inka ayitaho, niwo musaruro mbona ukomeye twakura muri iyi nama.”
Umuyobozi w’Ihuriro Nyarwanda ry’Aborozi n’Abatunganya ibikomoka ku mata, Florence Musiime Umurungi, avuga ko nk’aborozi inama izabafasha kumenya amakuru menshi ashingiye kuri bagenzi babo bateye imbere.
Ati “Kuko buriya byose bihera ku cyororo, hagakurikiraho ubuzima bw’Inka, uburyo zibaho, zigaburirwa kugira ngo ziduhe wa mukamo. Hano hari abantu bafite ubunararibonye benshi twatumije kuko tuzi ko muri gahunda yacu dufite kongera umukamo ndetse bikubye inshuro eshatu z’umukamo twari dufite, biradusaba kwihuta kandi muri uko kwihuta twigira no ku bandi.”
Adamu Dogari ni umwe mu borozi bakomeye muri Nigeria, avuga ko imbogamizi bagihura nazo zituma umukamo utiyongera nk’uko bikwiye, zikunda kugaragarira mu buryo bwo kugaburira inka.
Ati “Kugaburira neza amatungo ni kimwe mu by’ingenzi tugomba kwitaho kandi na Leta z’ibihugu zikwiye kwitaho, zifasha abakiri hasi bakabazamura kugira ngo bashobore kongera umukamo, ntekereza ko ibyo aribyo bikwiye gukorwa.”
Umuyobozi w’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Aborozi n’Abatunganya ibikomoka ku mata (IDF), Gilles Froment, avuga ko kimwe mu bibazo by’ingutu aborozi bahura nabyo uyu munsi, harimo n’imihindagurikire y’ikirere.

Ati “Usanga hamwe hari amapfa, ahandi umwuzure, tugomba kumenya uko tuba muri ibyo bihe, tugakora ibishoboka byose tugaburire inka ibiryo bikungahaye ku ntungamubiri, kugira ngo bizifashe kumera neza no gutanga umusaruro.”
Kugeza umwaka ushize wa 2024, ku munsi mu Rwanda habonekaga toni 1,092,430 z’amata avuye kuri toni 334,727 yariho mu 2010, mu gihe inka zose muri rusange mu gihugu hose zabarirwaga mu zirenga Miliyoni 1.6.
Muri iyi nama harimo aborozi, impuguke n’abandi bafite aho bahuriye n’ubworozi, barenga 500 baturutse mu bihugu birimo u Rwanda, Cameroon, Ethiopia, Malawi, Afurika y’Epfo, Zambia, Zimbabwe, Nigeria, Sudan, Tanzania, Kenya na Uganda, u Buhinde, New Zealand, Ireland, u Bwongereza na Amerika.





Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|