Harabura gato bigatungana - Amakuru yo mu kigega gikuru cy’ibigori cy’u Rwanda

Bamwe mu bahinzi b’ibigori mu Ntara y’Iburasirazuba, bavuga ko imvura iramutse itongeye kugwa, umusaruro wagabanukaho nibura 30% kuko ibyinshi aribwo bigitangira kuzana intete.

Umuhinzi w’ibigori mu Karere ka Kayonza, Musanganya Protais, avuga ko kuri hegitari 200 yahinze, 150 abasha gukurikirana mu buryo bwo kuhira zo zizera neza ariko izisigaye 50 ziri imusozi imvura iramutse ihagaze bitakwera ku kigero cyiza.

Agira ati “Ubu imvura iramutse ihagaze nonaha ntabwo twakweza kuko ubu nibwo ibitiritiri bitangiye kuzanaho intete, urumva ko hakenewe nibura imvura ebyiri zinyuranye nibwo umuntu yavuga ko yakweza.”

Avuga ko ahantu hari ikibazo cyane ari mu Murenge wa Ndego kuko uwahinze atazuhira we izuba ryamaze kubyica abateguye umusaruro akaba ari abakoresha uburyo bwo kuhira.

Umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative y’abahinzi b’ibigori mu Karere ka Nyagatare, Nshimiyumukiza Samuel, avuga ko muri rusange ibigori bizera kuko hari n’abatangiye gusarura ahari ikibazo ari mu Mirenge iri mu gice kerekeza mu Karere ka Gatsibo kuko ho imvura yatinze kugwa.

Ati “Imvura ihagaze ibigori byakwera gusa imbogamizi zabayemo ni uko imvura yaguye nabi igihe cy’itera ry’imbuto kuko bimwe byangaga kumera tukongera tugatera. Ntabwo rero biri ku kigero byakabaye biriho ariko ibyinshi byakwera.”

Akomeza agira ati “Nka Mukama batangiye gusarura ahandi harabura nk’ibyumweru bitatu nabo ngo basarure. Ahari ikibazo ni mu Murenge wa Nyagatare na Karangazi n’ahandi herekeza mu rugabano rwa Gatsibo, biracyari hasi ariko naho habonetse imvura imwe cyangwa ebyiri byakwera n’ubwo bitaba ku kigero cyiza.”

Umuyobozi wa RAB sitasiyo ya Nyagatare, Kayumba John, avuga ko ibigori byose byamaze kugira intete ku buryo byakotswa mu ziko imvura ihagaze byakwera n’ubwo bitaba ku kigero gisanzwe.

Avuga ko muri Nyagatare hari ibigori bitagikeneye imvura ku buryo ihagaze byakwera ku kigero cya 60% naho ibisigaye bikaba bishobora kurumbaho hagati ya 20% na 30%.

Ati “Uyu munsi imvura ihagaze ubuso bwose bwahinzwe byarumbaho nka 20%. Hari ibigori bitarumba na gacye ahubwo byaba bigize amahirwe bingana nibura nka 60%. Ibingana na 40% byarumbaho nka 20% cyangwa nka 30%. Ni ukuvuga ngo ibigori byose byamaze guheka by’imibeya ntakibazo cyo kurumba gihari uretse yenda ibigitangira kuzana intete.”

Avuga ko ariko mu cyumweru gitaha bazatangira kugenzura kureba uko ibigori bimeze ku buryo ari nabwo hazamenyekana uduce dushobora kugira ikibazo cyo kurumbya imvura iramutse idakomeje kugwa.

Umuyobozi wa Tri-Seed Company, icuruza inyongeramusaruro, Sendege Norbert, avuga ko muri rusange mu Turere tugize Intara y’Iburasirazuba, ibigori byahinzwe mbere bizera ariko imvura iramutse ihagaze nonaha bitakwera ku kigero cyiza kuko bimwe bikeneye imvura ituma bigira intete nziza zibyibushye.

Yagize ati “ Byinshi byamaze kuzana imisatsi (Pollinisation), ikintu kibura ni icyafasha amazi n’intungagihingwa byafasha ikigori kugira intete zifite imbaraga zibyibushye. Naho ubu ihagaze (imvura) intete zaza ariko zikaza zitabyibushye aho twari kubona nka toni eshanu (5) tukabona nk’enye cyangwa eshatu.

Avuga ko abahinzi bakoresheje imbuto zera vuba bazeza n’ubwo yenda bitazaba ku rugero rwiza kuko imvura yatinze kuboneka.

Mu gihembwe cy’ihinga 2023A, mu Ntara y’Iburasirazuba hahinzwe ibigori ku buso bwa hegitari 130,005 haboneka umusaruro wa Toni 526,426,60 muri rusange kuri hegitari imwe hakaba harabonetseho toni 3.9.

Akarere ka Gatsibo na Nyagatare akaba aritwo tweza byinshi kuri hegitari ahabonetse toni hejuru ya 4.5 naho Uturere twa Kayonza na Ngoma tubona munsi ya toni 4 kuri hegitari.

Ukurikije umusaruro w’ibigori wabonetse icyo gihe, Intara y’Iburasirazuba yari yihariye 70% by’umusaruro wose w’ibigori wabonetse mu Gihugu cyose ndetse Akarere ka Nyagatare kakaba ariko kari gafite umusaruro mwinshi wa toni 119,075.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka