Abashinganisha ibihingwa bifuza kumenya uko babarirwa
Abahinzi bishimira gahunda ya ‘Tekana urishingiwe Muhinzi-Mworozi’ bashyiriweho, yo gushinganisha ibihingwa n’amatungo kuko ibafasha, ariko muri bo hari abifuza kwigishwa uko babarirwa igihe ibihingwa byangiritse kugira ngo bajye bamenya niba ibyo bagenewe bijyanye n’ibihombo bagize.
Ibi babivugira ko akenshi babona amafaranga bishyurwa ari makeya ugereranyije n’ayakishyuwe.
Nk’abahinga umuceri mu gishanga cya Runukangoma bibumbiye muri Koperative Coorisi mu Murenge wa Simbi mu Karere ka Huye, bavuga ko gahunda yo gushinganisha ibihingwa ibafasha iyo bahuye n’ibiza.
Uwitwa Viviane Mukarubayiza agira ati “Hari igihe twahuye n’ikiza cy’amahindu, umuceri wari weze ushirira hasi. Iyo tutaba mu bwishingizi rwose abahinzi ntitwari kubasha kongera guhinga, kuko umuceri utwara ibishoro byinshi. Icyo gihe baratwishyuye tubasha kongera guhinga.”
Ku rundi ruhande ariko, hari abavuga ko iyo bitegereje babona amafaranga bagenerwa ari makeya, bityo bakifuza ko byibura abajijutse muri bo bakwigishwa uko babarirwa, kugira ngo bajye na bo bimenyera ibyo bagomba kwishyurwa, mbese nk’uko bigenda ku bworozi.
Uwitwa Vincent Munyentwari ati “Twifuza ko baduhugura ku kuntu batubarira, ku buryo umuntu na we yajya aba azi ayo azishyurwa.”
Kutishimira uko bagenerwa amafaranga bikabasigira urwikekwe, si muri koperative Coorisi ubisanga gusa.
Nk’umuhinzi umwe wo muri Koperative ihinga umuceri mu gishanga cya Nyiramageni, mu Karere ka Gisagara yagize ati “Usanga abantu bibaza uko bikorwa. Ni ukugenerwa, kandi usanga ayo baguhaye ari makeya ugereranyije n’ibyangiritse.”
Yvette Umuhoza, agronome wa Koperative Coorisi, na we ari mu bafite icyifuzo cy’uko abahinzi bakwigishwa uko babarirwa ibijyanye n’ibyangiritse, hanyuma n’umwishingizi akabikurikiza, kugira ngo bikureho urwikekwe, kuko akenshi iyo abahinzi babonye amafaranga ari makeya bakeka ko abayobora koperative bayariye bakabagenera dukeya, nyamara atari byo.
Ati “Mu buhinzi haba harimo abajijutse. Bamenye uko bibarwa byaba byiza, kubera ko hari abo usanga bavuga ngo kuri njyewe si ko byagakwiye kugenda.”
Twifuje kumenya icyo umwishingizi Radiant bakoranaga avuga ku bivugwa n’abahinzi, ntitwabasha kuvugana n’abo ku cyicaro gikuru kuko batitabaga telefone, ariko uhagarariye Radiant mu Karere ka Huye yavuze ko mu kubara ibyo bazishyura batajya mu murima wose, bagira aho bahitamo batwara nk’icyitegererezo.
Ikindi ngo ntibishyura ibyangiritse, ahubwo igishoro cyafasha umuhinzi kongera guhinga.
Naho ku bijyanye no kuba abahinzi batumvikana na koperative mu ngano y’amafaranga yagenewe ibyabo byangiritse, avuga ko ibi bituruka ku kuba koperative isaranganya abahinzi ititaye ku kureba uko bangirikiwe.
Ati “Iyo babasaranganyije rero, ni ho usanga buri muhinzi abona udufaranga dukeya, ugasanga bamuhanye nk’ibihumbi 15, yabona yarashoye 200 ati n’iyi koperative n’ubwishingizi mumbwira, nta kintu bimariye.”
Mu makoperative y’abahinzi bo ariko, bavuga ko kutanyurwa n’amafaranga y’ubwishingizi bidaturuka ku isaranganya, ahubwo ku ngano y’ayo umwishingizi aba yatanze.
Nko muri Koperative Coorisi, agoronome avuga ko ku ihinga riheruka yari yabaze akabona bakwiye kubishyura miliyoni n’ibihumbi 600, afatiye ku bishoro by’abahinzi bari bangirikiwe, ariko umwishingizi akabishyura ibihumbi 800 gusa. Na bwo kandi bayemeye nyuma y’uko bari batanze makeya kuri yo, agoronome akanga kubasinyira.
Ati “Hari igihe bakora raporo y’ibigomba kwishyurwa ntituyumvikaneho, bakongeraho dukeya ukanga gukomeza guharira ukayemera. Mbese ibyo bakora ni nko kugenagena.”
Ubwo babishyuraga ½ cy’akwiye, ngo uruhare rw’abahinzi mu bwishingizi (ubundi rungana na 60% kuko Leta ibatangira 40%) rwanganaga na 1,210,440.
Mu ihinga ry’ibiri mu murima kuri ubu, koperative Coorisi kimwe n’ihinga mu gishanga cya Nyiramageni ziyemeje gukorana n’umwishingizi mushyashya, ari we BK, kandi bizeye ko ahari we noneho bazakorana neza.
Ohereza igitekerezo
|