Ubuyobozi bw’Uturere dutandukanye bumaze iminsi busaba abaturage bafite amasambu adahinze, kwitabira kuyahinga bo ubwabo cyangwa kuyatira abakeneye kuyahinga, bitakorwa bakaba bayamburwa ku itegeko agatizwa abashobora kuyabyaza umusaruro.
Aborozi bo mu Turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Kirehe, bahawe igihe cy’umwaka umwe kugira ngo inka zose zibe zororerwa mu biraro, isanzwe hanze igafatwa nk’izerera, nyirayo agafatirwa ibihano.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, arahumuriza abanyamuryango ba Koperative (KOPARWAMU) ihinga mu gishanga cya Rwansamira mu Murenge wa Nyamabuye, kubera kwamburwa icyo gishanga kigahabwa umushoramari uzagicukuramo ibumba, akavuga ko kitazacukurirwa icyarimwe.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Ildephonse Musafiri, arateguza aborozi ko inka zizajya zifatirwa mu Kigo cya gisirikare cya Gabiro, zishobora kuba umutungo wa Leta.
Abanyamuryango ba Koperative itubura imbuto y’ibirayi yo mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Nyaruguru (KAIMU), bavuga ko batumva impamvu babura imbuto y’ibirayi batubura nyamara harashyizweho uruhererekane rw’itubura.
Ibagiro rya Kijyambere rya Gakenke riri mu mabagiro akomeye abarizwa mu Rwanda. Abarikoreramo bakomeje guhura n’ikibazo cy’uko umubare w’inka zihabagirwa ukiri muto bagereranyije n’ubushobozi bwaryo.
Akarere ka Burera kiyemeje kwita ku gihingwa cy’ibigori nk’icyera cyane muri ako karere, aho mu gihembwe cy’ihinga 2024A, bagiye kubihinga ku butaka buhuje bungana na hegitari 15,200.
Mu gihe Akarere ka Rubavu ko mu Ntara y’Iburengerazuba bw’u Rwanda gafatwa nka tumwe mu duce dushobora kweza imboga nyinshi zagera kuri benshi mu Banyarwanda, bamwe mu bahinzi bazo bo muri ako gace bakomeje gutaka kugarizwa n’uruhuri rw’ibibazo muri ubu buhinzi. Iki kibazo kiramutse kitabonewe umuti kikaba cyagira ingaruka (…)
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), kiramara impungenge aborozi b’inkoko nyuma y’uko hatangiye gutangwa imishwi yakingiriwe mu ituragiro.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buravuga ko indwara y’uburenge yongeye kugaragara mu Murenge wa Karangazi mu Kagari ka Ndama, ndetse inka 56 zikaba zimaze gukurwa mu bworozi.
Abajyanama b’ubworozi bo mu Karere ka Gakenke, barasabwa kurushaho kwegera aborozi babaha ubujyanama buzamura ubumenyi bw’uburyo amatungo yitabwaho, kugira ngo arusheho kororoka n’umusaruro uyakomokaho wiyongere.
Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo (MINICT), ishima amarushanwa yateguwe n’Umuryango mpuzamahanga urwanya ubukene n’inzara (Heifer International), kuko arimo gutuma udushya mu buhinzi duhangwa n’urubyiruko tumenyekana.
Koperative (COAGI) y’abahinzi b’ibigori bo mu Murenge wa Ruli, irashimira Koperative y’abahinzi ba Kawa yitwa Dukundekawa Musasa, ku nkunga yabageneye ya miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda (5,000,000 FRW) yo kugura imashini itunganya kawunga.
Abajyanama mu by’ubworozi bo mu Karere ka Burera, barashimira umushinga USAID Orora Wihaze, wabahuguye ubaha ubumenyi bwo kunoza gahunda y’ubworozi, by’umwihariko ubw’amatungo magufi.
Urubyiruko rwarangije kaminuza mu by’ubuhinzi no kongerera agaciro ibibukomokaho ndetse rukaba ubu ruri mu buhinzi, ruvuga ko rwiteze umusaruro utubutse ku bihingwa byahinduriwe uturemangingo (GMO), mu gihe bizaba byemewe gukoreshwa mu Rwanda, bityo n’ikibazo cy’inzara kikagenda nka nyomberi.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze, arizeza abahinzi inguzanyo ihendutse bazajya bahabwa na Banki zisanzweho, batagombye gushyirirwaho iyabo yihariye.
Ihuriro Nyafurika riteza imbere Ubuhinzi (AGRA), ririzeza Guverinoma y’u Rwanda n’urubyiruko ruri mu buhinzi rugera ku bihumbi 132 rwiganjemo abagore bato n’abakobwa, igishoro kingana na Miliyoni 50 z’Amadolari ya Amerika, kuva muri 2023-2027 (asaga Miliyari 60Frw).
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Ildephonse Musafiri, arasaba abahinzi kwitegura neza igihembwe cy’ihinga cyo mu kwezi gutaha kwa cyenda, ntihagire aho basiga badahinze, kuko ubundi ari cyo gihembwe cyera imyaka myinshi.
Abaturage bo mu Karere ka Ruhango bagaragaza ko imbuto n’amafumbire bibageraho bitinze, kandi hari imiryango n’abashoramari bita ku buhinzi bakwiye kuba babibagezaho kare, bagasaba ko iki gihembwe cy’ihinga 2024A kigiye gutangira, izo mbogamizi zaba zitakiriho.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Kamana Olivier, arizeza abahinzi ko imbuto n’ifumbire bizabagereraho igihe, ahubwo ko bakwiye gutegura imirima hakiri kare.
Abayobora amakusanyirizo y’amata mu Karere ka Nyagatare bavuga ko babangamiwe cyane n’igiciro cy’umuriro w’amashanyarazi bakoresha bayakonjesha kuko inite imwe iri hejuru y’amafaranga y’u Rwanda 170.
Abaturage bo mu Mirenge ya Kabaya na Muhanda baciriwe amaterasi y’indinganire mu Karere ka Ngororero, bahamya ko yatumye bazamura umusaruro, kuko isuri yabatwariraga ifumbire mu butaka itakibangiriza.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yatangaje ko u Rwanda rugeze ku kigero gishimishije mu gutubura imbuto, ku bihingwa by’ingenzi bikoreshwa mu gihugu.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko bugiye gushyira imbaraga mu buhinzi bwa kawa aho hamaze kuboneka kompanyi zizafasha abahinzi kuyikwirakwiza mu Mirenge itahingwagamo ariko hanashakwa imiti irwanya ibyonnyi byayo.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), cyagiranye amasezerano y’ubufatanye n’umushinga Hinga Wunguke, ukorana n’abahinzi barenga ibihumbi 800, hagamijwe kubafasha kongera umusaruro bityo bakiteza imbere.
Abanyamuryango b’Ihuriro ry’Amakoperative ahinga umuceri ahahoze ari muri Perefegitura ya Butare (UCORIBU), bishimira kubona inguzanyo mu buryo bworoshye mu kigo cy’imari bishyiriyeho ari cyo COOPEC-Impamba.
Abahinzi baravuga ko biteze kuzabona ubumenyi bakuye mu Kigo cy’icyitegererezo gitanga serivisi ku bahinzi n’aborozi (Farm Service Center) gikorera mu turere dutandukanye, buzabafasha kongera umusaruro.
Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, ushinzwe imbuto, Rwebigo Daniel, avuga ko imbuto z’ibigori zituburirwa hanze y’Igihugu zidatanga umusaruro kurusha izituburirwa mu Rwanda, ahubwo abazizana ku isoko ry’u Rwanda ngo bashakisha uburyo basebya izatuburiwe mu Rwanda.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Matsiko Gonzague, arizeza aborozi ko ibikomera (amasoko y’inka), bifungurwa muri iki cyumweru, nyuma y’igihe hari akato ku matungo kubera indwara y’uburenge, yari yagaragaye mu Murenge wa Rwimiyaga.