Aborozi mu Karere ka Nyagatare bavuga ko bashimishijwe cyane n’amabwiriza mashya, yo kororera inka mu biraro kuko harimo inyungu zo kubona umukamo mwinshi, ndetse n’umusaruro mwinshi w’ibihingwa kandi ibisigazwa byawo bikagaburirwa amatungo.
Mu Rwanda hagiye kubakwa ikigo cyihariye mu bijyanye n’imbuto, kikazafasha abahinzi barenga miliyoni kubona imbuto zujuje ubuziranenge.
Ku wa Mbere tariki ya 02 Ukwakira 2023, Ikigo cy’Igihugu gishizwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), cyakuyeho akato k’amatungo kari karashyizweho mu Murenge wa Karangazi nyuma y’uko hagaragaye indwara y’uburenge mu nka zo mu Kagari ka Nyamirama, mu mpera za Kanama 2023. RAB ikaba yasabye aborozi gukurikiza ingamba zo (…)
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, arasaba ba rwiyemezamirimo bafite imashini zihinga kwegera Akarere kakabahuza n’aborozi bazikeneye, kuko hari ubutaka bugari bukeneye guhingwa mu buryo bwihuse.
Abatuye mu Karere ka Nyanza by’umwihariko mu Murenge wa Kibilizi, bavuga ko ubusanzwe ubuhinzi bw’imyumbati buri mu bibafasha kubona ibyo kurya bihagije, ariko ubu ngo bahangayikishijwe no kuba nta mbuto nziza bafite.
Toni eshanu z’imbuto y’ibirayi zafashwe zinyuzwa mu nzira zitemewe ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho zari zigiye kugurishwa.
Ntabwo ari umugani kumva ko ikibwana kimwe cy’imbwa zitwa ‘Great Dane’ kitarengeje amezi abiri y’ubukure, kigurwa amafaranga arenga miliyoni imwe n’ibihumbi 300Frw, mu gihe ikibwana cy’izitwa ’Boebul’ na cyo kigurwa arenga miliyoni imwe n’ibihumbi 100Frw.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Eric Rwigamba, arasaba Abanyarwanda bakora umwuga w’ubuhinzi, guhinga ubutaka bwose bushoboka, kugira ngo igihembwe cy’ihinga 2024A kizatange umusaruro ushobora gutuma abaturage babona ibyo kurya bihagije.
Abaturage bo muri tumwe mu Tugari two mu Karere ka Gakenke, turimo aka Ruhinga n’aka Rugimbu mu Murenge wa Kivuruga, bahangayikishijwe no kuba imbuto n’inyongeramusaruro bari barijejwe kwegerezwa hafi bitigeze bikorwa kandi baranishyuye mbere, none ubu ngo byabaviriyemo kurara ihinga.
Abatuye i Gafumba mu Karere ka Huye, ahaciwe amaterasi hakanaterwa ibiti bivangwa n’imyaka, kuri ubu barishimira ko bibazanira amahumbezi bikaba byaragabanyije n’ibiza.
Abahinzi bo mu Kagari ka Nyamirama, Umurenge wa Karangazi bari barishyuye inyongeramusaruro muri Tubura, binyuze muri Smart Nkunganire ariko ntibazihabwe, batangiye gusubizwa amafaranga yabo.
Aborozi b’amatungo atandukanye baravuga ko bahangayikishijwe n’ibiciro by’ibiryo byayo, kubera ko kuba bihenze bidatuma bashobora kubona umusaruro uhagije w’ibiyakomokaho.
Muri Afurika y’Epfo haravugwa ikibazo cy’ibura ry’inyama z’inkoko kubera icyorezo cy’ibicurane by’ibiguruka ndetse n’ikibazo cy’ibura ry’umuriro bibangamiye cyane ubworozi bw’inkoko nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa sosiyete nini mu zikora ubworozi bw’inkoko muri icyo gihugu yitwa ‘Astral Foos’.
Abahinzi b’i Gafumba mu Murenge wa Rusatira mu Karere ka Huye, barifuza kugezwaho imbuto n’ifumbire bihagije kugira ngo babashe guhinga ku gihe.
Abahinga mu gishanga cya Songa mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Ngororero, baravuga ko bifuza kubona imashini zuhira, kugira hirindwe ibihombo byo kurumbya kubera imihindagurikire y’ikirere.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Musafiri Ildephonse, aherutse gutangaza ko iyi Minisiteri itazongera kurambagiriza aborozi inka zitanga umukamo hanze y’Igihugu, ahubwo ko izajya ibaha ubufasha bwo kujya kuzirebera ndetse n’ibindi bijyanye n’ubuvuzi n’uburyo bwo kuzinjiza mu Gihugu, dore ko yemera ko n’izororerwa mu (…)
Urubyiruko rukora umwuga w’ubuhinzi rwashyiriweho amahirwe agamije gufasha abari muri urwo rwego kwiteza imbere, binyuze mu kubafasha muri gahunda zitandukanye zirimo guhabwa igishoro.
Umukozi w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe amashyamba, Mbonigaba Jean, arihanangiriza abatema ibiti batabirewe uruhushya kuko batema ibikiri bito, akabibutsa ko hari ibihano bibategereje.
Hirya no hino mu Rwanda hari abahinzi bavuga ko kuba baratinze kubona imbuto n’ifumbire bikomeje kubatera impungenge z’umusaruro mu gihe kiri imbere, aho batekereza ko utazaboneka uri ku kigero nk’icyo byahozeho, bagasaba inzego bireba kuborohereza mu buryo bwo kubibona byihuse kugira ngo badakomeza gukererwa ihinga.
Abahinzi 803 bo mu Kagari ka Nyamirama, Umurenge wa Karangazi, bari mu gihirahiro nyuma yo kutabona imbuto y’ibigori n’ifumbire nyamara barishyuye Tubura agera kuri Miliyoni eshanu mu buryo bwa Smart Nkunganire.
Ubuyobozi bw’Uturere dutandukanye bumaze iminsi busaba abaturage bafite amasambu adahinze, kwitabira kuyahinga bo ubwabo cyangwa kuyatira abakeneye kuyahinga, bitakorwa bakaba bayamburwa ku itegeko agatizwa abashobora kuyabyaza umusaruro.
Aborozi bo mu Turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Kirehe, bahawe igihe cy’umwaka umwe kugira ngo inka zose zibe zororerwa mu biraro, isanzwe hanze igafatwa nk’izerera, nyirayo agafatirwa ibihano.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, arahumuriza abanyamuryango ba Koperative (KOPARWAMU) ihinga mu gishanga cya Rwansamira mu Murenge wa Nyamabuye, kubera kwamburwa icyo gishanga kigahabwa umushoramari uzagicukuramo ibumba, akavuga ko kitazacukurirwa icyarimwe.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Ildephonse Musafiri, arateguza aborozi ko inka zizajya zifatirwa mu Kigo cya gisirikare cya Gabiro, zishobora kuba umutungo wa Leta.
Abanyamuryango ba Koperative itubura imbuto y’ibirayi yo mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Nyaruguru (KAIMU), bavuga ko batumva impamvu babura imbuto y’ibirayi batubura nyamara harashyizweho uruhererekane rw’itubura.
Ibagiro rya Kijyambere rya Gakenke riri mu mabagiro akomeye abarizwa mu Rwanda. Abarikoreramo bakomeje guhura n’ikibazo cy’uko umubare w’inka zihabagirwa ukiri muto bagereranyije n’ubushobozi bwaryo.
Akarere ka Burera kiyemeje kwita ku gihingwa cy’ibigori nk’icyera cyane muri ako karere, aho mu gihembwe cy’ihinga 2024A, bagiye kubihinga ku butaka buhuje bungana na hegitari 15,200.
Mu gihe Akarere ka Rubavu ko mu Ntara y’Iburengerazuba bw’u Rwanda gafatwa nka tumwe mu duce dushobora kweza imboga nyinshi zagera kuri benshi mu Banyarwanda, bamwe mu bahinzi bazo bo muri ako gace bakomeje gutaka kugarizwa n’uruhuri rw’ibibazo muri ubu buhinzi. Iki kibazo kiramutse kitabonewe umuti kikaba cyagira ingaruka (…)
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), kiramara impungenge aborozi b’inkoko nyuma y’uko hatangiye gutangwa imishwi yakingiriwe mu ituragiro.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buravuga ko indwara y’uburenge yongeye kugaragara mu Murenge wa Karangazi mu Kagari ka Ndama, ndetse inka 56 zikaba zimaze gukurwa mu bworozi.