Mu Rwanda ubutaka buhingwa bwiyongereyeho hegitari zisaga 50.000
U Rwanda rwateye intambwe ishimishije mu buhinzi, aho ubutaka buhingwa bwiyongereyeho hegitari zasaga 50.000 mu gihembwe cya mbere cy’ihinga cy’uyu mwaka wa 2025, ugereranyije n’uko byari bimeze mu mwaka ushize wa 2024.

Ibarura ry’ubutaka buhingwa ryo muri uyu mwaka wa 2025 (Seasonal Agricultural Survey ‘SAS’), ryagaragaje ko ubutaka buhingwa muri rusange bubarirwa muri hegitari Miliyoni 1.483 mu gihe ubutaka buhingwa bwari hegitari Miliyoni 1.428 mu gihembwe cya mbere cy’ihinga mu mwaka 2024, ibyo bikaba bivuze ko habayeho kwiyongera ku butaka buhingwa ku kigero cya 3.9% .
Uko kwiyongera k’ubutaka buhingwa, kujyana n’ubuhinzi bwombi yaba ubw’imyaka yera mu gihe gito ndetse n’imyaka itinda mu murima kuko hari hegitari miliyoni 1.019 zihingwaho imyaka yera vuba, na hegitari miliyoni 0.492 zagenewe imyaka itinda mu murima.
Uko kwanguka k’ubutaka buhingwa kandi bujyana na gahunda ya Leta y’u Rwanda yo kuzamura uburyo bwo kwihaza mu biribwa ariko no kongera umusaruro w’ibituruka ku buhinzi.
Kwiyongera kw’ingano y’ubutaka buhingwa bijyana no kwiyongera kw’ibiribwa cyangwa se kwiyongera k’umusaruro w’ibituruka ku buhinzi.
Mu gihembwe cya mbere cy’ihinga cyangwa se ‘Season A’ muri uyu mwaka wa 2025, umusaruro w’ibiribwa mu Rwanda wariyongereye ugera hafi kuri Toni miliyoni 6.16, mu gihe mu gihembwe cya mbere cy’ihinga cyo mu mwaka 2024, umusaruro wari Toni miliyoni 5.95, bivuze ko habayeho kwiyongera k’umusaruro ku kigero cya 3.6% .
Ubwo bwiyongere bw’umusaruro bwazamuwe ahanini n’ubuhinzi bw’ibigori, ibishyimbo ndetse n’ibirayi.
Urugero, umusaruro w’ibigori muri Season A mu mwaka wa 2024, wabaye Toni 507.985, mu gihe zari Toni 390.879 muri icyo gihembwe mu mwaka wawubanjirije wa 2023.
Ibyo ni ko byagenze no ku musaruro w’ibishyimbo, wariyongereye uba Toni 233.142 mu 2024, uvuye kuri Toni 197.212 zabonetse mu mwaka wawubanjirije. Umusaruro w’ibirayi mu gihembwe cy’ihinga A muri uwo mwaka wa 2024, wo wabaye Toni 460.830.
Dore bimwe mu byatumye umusaruro uzamuka
Gukoresha uburyo bugezweho mu buhinzi: gukoresha imbuto z’indobanure no gukoresha ifumbire mu mirima. Muri mu gihembwe cy’ihinga A cya 2024, abahinzi 39.7% bahinze imbuto z’indobanure, mu gihe abagera kuri 89.1% bakoresheje ifumbire mu mirima yabo.
Gahunda za Leta zifasha mu rwego rw’ubuhinzi: hari za gahunda zo guhuza ubutaka no guhingwa igihingwa kimwe kibaranye n’ubutaka, hakaba kuvomera cyangwa se kuhira imyaka byatumye ubutaka buhingwa bwiyongera.
Ingamba zijyana no guhangana n’ihindagurika ry’ikirere: Guteza imbere ubuhinzi butangiza ubutaka, no gufasha abahinzi kubyaza umusaruro ubutaka butari busanzwe bukoreshwa neza uko bikwiye.
Kwiyonger ak’ubutaka buhingwa mu Rwanda no kwiyongera kw’ibiribwa, ni intambwe ikomeye cyane mu rwego rw’ubuhinzi mu Rwanda, kuko bijyana no kuzamuka kw’imibereho myiza y’abahinzi.
Gukomeza kongera ishoramari mu bikorwaremezo bifasha mu bihinzi no gukomeza gushyigikira abahinzi, ni ingenzi cyane mu rwego gukomeza kugera ku ntego yo kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|