U Rwanda rwahagurukiye kuzamura umusaruro w’amafi
Muri Kamena 2024, u Rwanda rwari rugeze ku musaruro w’amafi wa toni 48,133 ku rwego rw’Igihugu, aho toni 9,000 muri zo arizo ziva mu bworozi bwayo andi akava mu burobyi busanzwe, gusa uwo musaruro ngo uracyari hasi, intego ikaba ari ukuwuzamura.

Umuyobozi mukuru ushinzwe ubworozi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI), Jean Claude Ndorimana, avuga ko muri 2035 u Rwanda rufite intumbero yo kuba rugeze ku musaruro w’amafi wa toni 80,000 nk’uko biri mu gahunda y’icyerekezo cy’Igihugu.
Leta y’u Rwanda irateganya kuzamura umusaruro w’amafi aboneka hifashishijwe ubworozi bukorerwa mu byuzi no mu cyitwa kareremba, aho umusaruro w’amafi uzava kuri toni 9,000 ukagera kuri toni zisaga 80,000.
Ati ‟Dufite igenabikorwa rirambye ry’ubworozi bw’amafi, aho duteganya ko muri 2035 tuzaba tugeze kuri toni 80,620 zivuye mu bworozi bw’amafi, tuvuye hafi kuri toni ibihumbi icyenda turiho uyu munsi”.
Ngo iyo ntego izagerwaho, kubera ko aho kororera hahari, aho u Rwanda rukungahaye ku biyaga, dore ko 8% by’ubuso bw’u Rwanda ari amazi.
Ibyo kandi ngo bizagerwaho mu gihe hazaba hashyizwe imbaraga mu kubona icyororo (abana b’amafi) gitanga umusaruro, kubona ibiryo by’amafi birimo intungamubiri zihagije n’abakozi bafite ubumenyi buhagije mu bworozi bw’amafi bazifashishwa mu kurinda amafi indwara no kugwingira, hanongerwa amasoko agurishirizwamo uwo musaruro n’ubwo kuri uyu munsi ahagije.
Ndorimana avuga ko iryo genabikorwa rya 2023-2035, ryo kuzamura umusaruro uturuka ku bworozi bw’amafi ryateguwe neza rikazanagerwaho, bityo bikazamurira u Rwanda gahunda yo guteza imbere imirire ikungahaye ku ntungamubiri.
Ati ‟Iri genabikorwa rirambye rya 2023-2035 rirateguwe, ubushobozi bwo kurigeraho turabufite isoko turarifite, ariko kandi turebye ibyo tugenera Umunyarwanda umwe, dusanga arya hafi ibilo 3,5 by’ifi ku mwaka. Biracyari bike cyane, kuko hari ibindi bihugu bigeze ku bilo 20 by’amafi umuturage arya ku mwaka”.

Amafi ni kimwe mu biribwa bikungahaye ku ntungamubiri zirimo Omega 3 ituma ubwonko bukura neza, ari naho hava imyumvire ya benshi, bavuga ko umwana wariye ifi ngo amenya ubwenge.
Ifi kandi igira icyo bita proteine Noble, ifasha umubiri kubika intungamubiri nk’uko Ndorimana akomeza ku bivuga.
Ati ‟Mujya mwumva umuntu wariye inyama nyinshi akarwara goutte, ariko ku ifi biratandukanye, urya izo ushaka zose ntibikugireho ingaruka, niho ifi itandukanye n’izindi nyama”.
Mu kubona umusaruro uhagije w’amafi, hateguwe amaturagiro y’imbuto y’amafi hirya no hino mu gihugu, ahamaze kubakwa atandatu atanga imbuto y’amafi yizewe, hakaba hari umushinga wo kongera ayo maturagiro akagera kuri 12, mu kwirinda igwingira ry’amafi.
Nk’uko Ndorimana abivuga, ngo hari n’uburyo bwateguwe bwo kongera ibiryo by’amafi bikubiyemo intungamubiri zihagije zirimo Vitamini, protein, imyunyu ngugu, mu kwirinda guhendwa n’ibiryo bitumizwa mu mahanga, ahamaze kuboneka inganda zitandukanye zitunganya ibyo biryo.
Ati ‟Mu bworozi bw’amafi, ikintu cya mbere gihenze ni ibiryo byayo, aho ugabura hagati y’ikilo n’amagarama 200 n’ikilo n’amagarama 500 kugira ngo ubone ikilo kimwe cy’ifi, ariko ugasanga ifi ni ryo tungo rigaburirwa bike kuko mu yandi matungo usanga kugira ngo ubone ikilo bitwara ibiryo biri mu bilo bitatu kugeza ku bilo bine”.
Ahiganje ubworozi bw’amafi mu Rwanda babayeho bate?
Hirya no hino mu gihugu, usanga umusaruro w’amafi uboneka mu duce dukungahaye ku biyaga, ahakorerwa uburobyi busanzwe.

Mu guteza imbere ubworozi bw’amafi n’ubuhinzi bw’imbuto, MINAGRI yashyizeho umushinga uzwi ku zina rya ‘Kwihaza Project’ uterwa inkunga n’Umuryango w’Ubumwe bw’i Burayi ku bufatanye na Guverinoma ya Luxamburg, aho ushyirwa mu bikorwa n’Ikigo cy’Ababiligi gishinzwe iterambere (ENABEL), nk’uko Umukozi wa MINAGRI Ushinzwe Itumanaho Eugène Kwibuka yabitangarije Kigali Today.
Yavuze ko uwo mushinga wa MINAGRI, waje nk’igisubizo mu gufasha abaturage kongera indyo ikungahaye ku ntungamubiri, muri gahunda yo kurwanya burundu indwara ziterwa n’imirire mibi n’igwingira mu bana.
Mu duce tumaze gutera imbere mu bworozi bw’amafi harimo Akarere ka Nyamasheke n’aka Nyagatare, aho usanga abaturage baramaze kwiteza imbere babikesha ubworozi bw’amafi bakorera mu byuzi, aho bibumvira mu makoperative.
Mu kiyaga cya Kivu mu gace k’Umurenge wa Kagano muri Nyamasheke, ni ahantu hafatwa nk’igicumbi cy’ubworozi bw’amafi bukorwa na Kampani yitwa Kivu Choice Ltd, binyuze muri Kwihaza Project.
Ni ahantu usanga abakozi biganjemo urubyiruko bagera kuri 300, bishimira ko ubwo bworozi bubafatiye runini kubera akazi gahoraho bakorera iyo kampani, bakemeza ko byabarinze ubushomeri n’izindi ngeso mbi.
Nizeyimana Alphonse ati ‟Maze amezi icyenda mbonye akazi k’uburobyi muri kampani y’ubworozi bw’amafi. Nkatwe urubyiruko byaradufashije cyane biturinda ubushomeri bushobora kudukururira ingeso mbi z’ubusinzi n’ubujura. Hano dusaga 300 bafite akazi gahoraho, ubu ku kwezi mpembwa amafaranga agera ku bihumbi 90 bikamfasha mu mibereho yanjye iganisha ku iterambere”.

Uwo mushinga wororera amafi mu kiyaga cya Kivu, washowemo Miliyoni 10 z’Amadolari ya Amerika, ugenda utera imbere umunsi ku munsi, aho muri 2024 wasaruye toni ibihumbi 3500 z’amafi, ukaba witeze gusarura toni ibihumbi 8 by’amafi, nk’uko Safari Karim ushinzwe ibikorwa bya Kampani ya Kivu Choice abitangariza Kigali Today.
Ati ‟Uyu mwaka turangije wa 2024 usoje dusarura toni 3,500 z’amafi, ariko dufite ingamba zo gusaruro toni 8,000 muri 2025. Ku munsi ubundi dusarura nibura hagati ya toni 15 na 20 bitewe n’uko tubisabwe n’abakiriya bacu”.
Karim avuga ko mu masoko manini y’amafi arobwa mu Kivu, harimo n’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ati ‟Kongo ni isoko rinini ry’u Rwanda, kubera ko Kivu Choice ari umushinga munini w’amafi turabagaburira, kandi intumbero zacu ni uguhaza amasoko y’u Rwanda tugahaza n’ayo hanze”.
Allen Kusasira, Ushinzwe kwita ku buzima bw’amafi muri Kivu Choice ati ‟Isoko ry’amafi mu Rwanda twafata ko riri kuri 40%, aho tugemurira Amahoteli, za supermarket (Shops), mu mashuri no mu bigo bitandukanye. 60% ni amasoko yo muri RDC kubera ubwinshi bwabo, bakagira n’umuco wiharitye wo gukunda ibikomoka ku nyama”.
Buri munsi amafi yororwa na Kivu Choice Ltd agaburirwa toni 22 z’ibiryo, mu gihe cyo gusarura buri kazu kamwe kagatanga umusaruro wa toni zirenga enye z’amafi.
Ahandi bateje imbere umuco wo kororera amafi mu byuzi, ni mu Karere ka Nyagatare, ahari amakoperative atandatu yorora amafi.
Abibumbiye muri Koperative CODEPOITA bo mu Kagari ka Nyagatoma Umurenge wa Tabagwe igizwe n’abanyamuryango 42, bavuga ko bamaze kumenya ubukungu bwihishe mu kiribwa cy’amafi.

Nibarukeneyeho Félicien ati ‟Navukiye ku mazi, mu biyaga bya Burera na Ruhondo, mfite imyaka 65 ariko mfite ingufu ziruta iz’umusore kubera kubaho mu buzima bwo kurya ifi. Nimukiye muri Nyagatare, nk’umuntu ubimenyereye ubu ndafasha bagenzi banjye korora amafi, aho tugeze ni heza, umusaruro uradushimishije ubu tumaze kubaka ibyuzi 8 dugiye gutangira gusarura ibyo twakoreye”.
Gashumba Emmanuel ati ‟Twatangiriye ku cyuzi kimwe none tugize umunani, twiteguye iterambere mu myaka iri imbere. Kugeza ubu nta munyamuryango ugira ikibazo, ukigize koperative iramugoboka, akamaro k’ifi kuri twe ni iterambere mu mirire myiza, umuntu wariye ifi agira ubuzima bwiza, usanga turi abasore kandi dushaje”.
Imbogamizi aborozi b’amafi bahura nazo
Zimwe mu mbogamizi z’abo borozi b’amafi, ni ubujura bukorerwa mu byuzi byabo, ahifashishwa imitego itemewe, hakaba amazi mabi y’imvura aturuka mu misozi akiroha mu byuzi akica amafi kubera kutagira ubushobozi bwo kubaka inzira y’amazi, kutabona imbuto z’amafi zihagije, umusaruro ukiri muke, ibiciro by’amafi biri hejuru mu duce tumwe na tumwe, abaturage bakabura ubushobozi bwo kurya ibyororerwa iwabo n’ibindi.
Ubwo Kigali Today yageraga mu isoko rya Nyagatare, byagaragaraga ko abakeneye amafi batayabona uko bikwiye, nk’uko umwe mu bacuruzi bayo yabitangarije.
Ati ‟Murabona ko ndi gucuruza udufi duto, amafi meza aboneka ku munsi bayarobye nabwo akajya mu bifite, ni na yo mpamvu nanjye nashatse ayo gucuruza ndayabura, ubu ni ku wa kabiri, amafi meza niteguye kuyabona kuwa kane”.
Kubwimana John, Umuyobozi wungirije w’ihuriro ry’amakoperative y’abarobyi mu Karere ka Nyamasheke ati ‟Dufite ikibazo cya ba rushimusi bakoresha imitego itemewe irimo kaningiri, super net, n’indi mitego yonona ibinyabuzima byo mu mazi”.
Arongera ati ‟Bigira ingaruka nyinshi ku bashoye amafaranga borora amafi mu buryo bwemewe, dore ko abenshi baba biyambaje banki, bikagira n’ingaruka kuri bo no ku bukungu bw’Igihugu”.

Akomeza avuga ko abakora ubwo burobyi butemewe bakomeje gufatwa ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, aho muri Nyamasheke hamaze gufatwa imitego igera kuri 80.
Mu rwego rwo gufasha aborozi b’amafi hirya no hino mu mirenge, MINAGRI binyuze muri RAB, yashyizeho abakozi bashinzwe kwita ku borozi b’amafi no kumenya ibibazo byabo bikagezwa mu nzego zibishinzwe, mu rwego rwo kubikemura, nk’uko Uzahirwa Pelagie Umukozi ushinzwe ubworozi bw’amafi mu Murenge wa Tabagwe abivuga.
Mu guteza imbere ubworozi bw’amafi, Leta yashyizeho nkunganire ya 40% ku makoperative y’aborozi bayo, ndetse n’inyungu ku nguzanyo mu ma banki iragabanuka iva kuri 18% igera ku 8%.



Ohereza igitekerezo
|