Abahinzi biyemeje kwisunga iteganyagihe mu mirimo yabo

Mu gihe hari abumva ko iby’iteganyagihe bitabareba, hari abahinzi basanze ari ngombwa kurikurikirana no kuryifashisha mu kugena ibyo bazahinga, mu rwego rwo kugira ngo babashe kweza uko bikwiye.

Abahinzi biyemeje kwisunga iteganyagihe mu mirimo yabo
Abahinzi biyemeje kwisunga iteganyagihe mu mirimo yabo

Abo bahinzi ni abahagarariye abandi bo mu Turere twa Huye, Nyamagabe, Rusizi na Nyamasheke, nyuma yo guhugurwa ku buryo bwo kwifashisha iteganyagihe mu kugena igihe cyo guhingira n’ubwoko bw’imbuto zo guhinga, bagejejweho n’ikigo cy’u Rwanda cy’iteganyagihe (Meteo Rwanda), guhera ku itariki ya 18 kugeza ku ya 19 Gashyantare 2025.

Uwitwa Ezechias w’i Nyamasheke, nyuma yo guhugurwa yagize ati "Najyaga numva iteganyagihe kuri radio simbihe agaciro, ariko ubu namaze kumenya ko iyo umaze kumenya ingano y’imvura izagwa mu gihembwe cy’ihinga, ukabyitaho, bigufasha."

Yakomeje agira ati "Niba hari nk’imvura y’amezi atatu tukamenya igihingwa dushobora guhinga cyakwera muri ya mezi atatu. Niba nateganyaga guhinga ibishyimbo by’imishingiriro nkabona byerera amezi ane, nkahita mpindura ngahinga ibigufiya, na byo ngahitamo imbuto izerera amezi atatu."

Yavuze ko n’iteganyagihe ry’umunsi ku munsi na ryo rigira akamaro "Hari igihe najyaga gushyira ifumbire mu murima cyangwa ngatera imiti imvura igahita igwa, ikabitwara, nuko igishoro nari nabaze kikangirika, ngatangira kugwa mu gihombo. Noneho nzajya mbyitwararika."

Annonciata Mukarusanga w’i Tumba mu Karere ka Huye na we ati "Najyaga numva amakuru y’iteganyagihe atantwara umwanya, ariko numvise ko iteganyagihe ari ubuzima bwa buri munsi, umuntu wese akaba akwiye kuryitaho kuko riguha uko witwara. Niba hari nk’urugendo nari nteganyije cyangwa imyaka nari nanitse, nkabiha umurongo."

Yunzemo ati "Washoboraga gutera imbuto zitajyanye n’uburebure bw’igihembwe zikaba zakwangirika cyangwa zikicwa n’izuba cyangwa se nanone imvura ikaba nyinshi. Ariko iyo wamenye uko igihembwe kingana ugenda ukurikiza amakuru baguhaye.

Abahinzi basobanuriwe iby’iteganyagihe n’akamaro karyo, basabwe kuzagenda bigisha bagenzi babo, baranabyiyemeza, banemererwa ko aho bazakenera inyunganizi bazayihabwa.

Livingston Byandagara, umuhuzabikorwa w’umushinga wo kuzamurira ubushobozi abahinzi cyane cyane b’ibishyimbo, bongererwa ubushobozi ku kumenya amakuru ajyanye n’ihindagurika ry’ikirere mu muryango CIAT (International Center for Tropical Agriculture), avuga ko mu Rwanda hose hahuguwe abahinzi 100, bitezweho kuzahugura bagenzi babo ku buryo umushinga uzarangira hamaze guhugurwa abantu ibihumbi 100 byibura.

Anavuga ko batekereje guhugura abahinzi ku kwifashisha iteganyagihe mu mirimo yabo, kuko babonaga ko kubera ihindagurika ry’ibihe hari ibihombo bagenda bagwamo bashoboraga kwirinda, bifashishije amakuru yaryo.

Ati "Twabonye ryafasha abahinzi gukurikirana ibikorwa byo mu murima no kudapfusha ubusa igishoro cyabo. Tekereza kuba ufite nk’ibihumbi 10 byawe ushaka gushyira abahinzi mu murima, ukabashyiramo batari bwuzuze umubyizi. Biba byiza kumenya ngo imvura izagwa ejo, ukareba ibikorwa wakora bijyanye."

Akomeza agira ati "Mu gihe cy’isarura ho biba ibindi kuko umusaruro wacu utakara. Ugasanga ibishyimbo birimo biramera cyangwa bikangirikira mu bubiko bitewe no kuba amakuru ahari nyamara utazi kuyakoresha."

Mu matsinda, baraganira ku kamaro k'iteganyagihe
Mu matsinda, baraganira ku kamaro k’iteganyagihe

Asoza iki gitekerezo agira ati "Imihindagurikire y’ikirere iteje ikibazo. Ibyiza ni uko twakwemera science ikatuyobora kuko Leta yashyize imbaraga nyinshi mu iteganyagihe."

Naho ku bijyanye n’aho abantu bashobora gusanga amakuru y’iteganyagihe, avuga ko ikigo kirishinzwe mu Rwanda kiyanyuza kuri radio no kuri televiziyo y’u Rwanda, ku mbuga za Whatsapp, mu butumwa bugufi n’ahandi.

Kugeza ubu kandi ngo ukeneye ibisobaburo byihariye ahamagara ku murongo utishyurwa 6080, akabihabwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka