Nyamagabe: Ibishorobwa byiboneye ubuturo mu mirima y’ibyayi

Abahinzi b’icyayi bo mu Mirenge ya Uwinkingi na Kitabi bataka ko icyayi cyabo kiri kuma, biturutse ku bishorobwa bikirya imizi.

Gerard Rugira, agronome w’uruganda rw’icyayi rwa Kitabi ukurikirana abahinzi bakorana, barimo n’abahuye na kiriya kibazo, avuga ko basanze biterwa n’ubusharire bukabije bw’ubutaka.

Yagize ati "Ubusanzwe icyayi kimererwa neza mu butaka bufite ubusharire buri hagati ya kane na gatanu. Aho twasanze ibishorobwa ni mu butaka bufite ubusharire bwa gatatu kumanura."

Anasobanura ko ahari ubusharire bwa rimwe haba hashaririye kurusha aha gatanu. Kandi ngo ibishorobwa biboneka no mu yindi mirima yo muri biriya bice ihingwamo ibindi bihingwa nk’ibirayi, ariko ho ntibihateza ibibazo bikomeye kuko ababihinga bifashisha ishwagara, ari na yo kugeza ubu yifashishwa mu kurwanya ubusharire bw’ubutaka.

Akomeza agira ati "Ikindi, n’iyo barimo guhinga ibibonetse babikuramo bakabyica. Mu cyayi ho ntihahingwa ngo umuntu abe yabitoragura (ibishorobwa), kandi ntitwari dusanzwe tuhatera ishwagara."

Abahinzi bahuye n’iki kibazo cy’icyayi cyabo cyuma biturutse ku bishorobwa bavuga ko batangiye kubona iki kibazo kuva mu myaka ibiri ishize.

Ngo babonaga icyayi cyitora kikaraba hanyuma kikuma, baza kurandura bagira ngo barebe impamvu yabyo basanga ibishorobwa byinshi mu butaka byagiye bishishura imizi bikarya udushishwa.

Icyo gihe ngo bagiye batora ibishorobwa bakabyica, bagataha bibwira ko ikibazo bagikemuye, hashira iminsi ibindi byayi bikuma na byo biriwe n’ibishorobwa byavuye mu magi yasigaye mu butaka.

Ibi kandi ngo byatangiye babona ari ibintu byoroshye, ariko uko iminsi igenda yicuma aho kugira ngo ikibazo gikemuke bikarushaho kwiyongera, ku buryo byabateye igihombo.

Uwitwa Jean Claude Nyabyenda utuye mu Kagari ka Mukungu mu Murenge wa Kitabi, ati "Najyaga nsarura ibiro 800 by’icyayi ku kwezi, ariko ubu ndasarura 500. Nahombye ibiro 300 byose.”

Ibiro 300 kandi ubariye kuri 500 babishyura ku kilo, ni amafaranga ibihumbi 150. Kimwe na bagenzi be yifuza ko iki kibazo cyabonerwa umuti.

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Nyamagabe, Thaddée Habimana, avuga ko aho bamenyeye iki kibazo bashatse ishwagara yo gutera mu byayi, kandi ko bizeye ko izabikemura.

Ati "Hari iyo dufite tuzatera ku muganda, kugira ngo tubirwanye mu buryo bwihuse."

Agronome Rugira yongeraho ko ku bufatanye na NAEB ndetse na RAB bakomeje ubushakashatsi bwo kugira ngo harebwe niba hari umuti urambye waboneka kuri iki kibazo.

Umuyobozi wa Koperative Kobacyamu, Marthe Mukanzirabatinya, avuga ko biturutse ku biza by’izuba ryinshi ryakurikiwe n’imvura nyinshi yagiye igwamo n’urubura ndetse n’ibyonnyi by’ibishorobwa, batabashije kugera ku musaruro bari biteze kugeza mu ruganda rwa Kitabi.

Ati "Muri uyu mwaka urimo urangira twari twihaye intego yo kuzagira umusaruro w’icyayi ungana na toni miriyoni eshanu, ibihumbi 835 n’134, ariko ukwezi k’Ugushyingo kwarangiye tumaze gusarura toni miriyoni enye n’ibihumbi 683 na 518. Twari tumaze kwesa umuhigo wacu ku rugero rwa 89%."

Izi ngorane ariko ntizabujije ko uruganda rw’icyayi rwa Kitabi rukomeje kugira icyayi gihatse ibindi mu bwiza mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka