Guhingana ibigori n’imivumburankwavu birwanya nkongwa

Ubushakashatsi bwakorewe mu kigo cyo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) bwagaragaje ko guhingana imivumburankwavu (desmodium) n’ibigori hanyuma umurima ugakikizwa urubingo cyangwa ibyatsi byitwa ivubwe birwanya nkongwa ku rugero rwa 80%.

Ibigori byahinganywe n'imivumburankwavu
Ibigori byahinganywe n’imivumburankwavu

Muri ubu bushakashatsi bwakozwe mu gihe cy’imyaka itatu, byagaragaye ko imivumburankwavu inukira nkongwa hanyuma zigahungira muri rwa rubingo cyangwa ivubwe, nuko zikagumamo, zikazapfiramo.

Mu gutera, umurongo umwe bawuteraho ibigori undi bakawuteraho imivumburankwavu, gutyo gutyo.

Dr Athanase Hategekimana, umuyobozi wa porogaramu ishinzwe kurwanya indwara n’ibyonnyi mu bihingwa muri RAB, avuga ko ubu bushakashatsi biyemeje kubukora nyuma y’uko guhera muri 2017 nkongwa yaje nk’icyorezo cyibasira ibigori.

Agira ati "Mu kurwanya nkongwa hifashishwaga imiti, tuza gutekereza ko ari ngombwa gushaka uburyo burambye cyangwa bushobora kugerwaho na buri muhinzi, bitamugoye. Ni muri ubwo buryo hatekerejwe kuri buriya buryo bwitwa Push and Pull, abahinzi bamaze kubumenya bita Hoshi Ngwino."

Ngo babwita Hoshi Ngwino kubera ko umuvumburankwavu wirukana nkongwa (Hoshi-Push) urubingo rukayakira (Ngwino-pull).

Abahinzi bumvise iby’ubu bushakashatsi barabwishimiye, kuko babubonyemo ibisubizo byinshi mu bijyanye n’umwuga bakora w’ubuhinzi.

Viviane Mukampore utuye mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, akibwumva akanitegereza uko bukorwa yagize ati "Nkongwa ku bigori irahangayikishije cyane kubera ko ituma umusaruro utuba. Urabona ibitangira bikiri bitoya, nyamara ibigori ni igihingwa tuba twizeye ko kizadutunga, kuko kirahunikika."

Yunzemo ati "Umuvumburankwavu ubusanzwe ni ibiryo by’amatungo, n’aho watewe utwikira ubutaka bikaburinda kuma. Kwa kundi dutera imiti ugasanga n’udukoko two mu butaka nk’iminyorogoto twapfuye, ibi biduha ubusugire tukagira umutekano. Kandi no kugura umuti bidutwara amafaranga, rimwe na rimwe wamara kuwushyiramo imvura ikagwa bikazaba ngombwa ko ushyiramo undi, ari na ko uba utwangiza mu bihaha."

Athanase Harerimana uyobora Ihuriro ry’amakoperative yo muri Gikongoro (Unicoopagi) avuga ko mu rwego rwo guteza imbere ubuhinzi butangiza ibidukikije bari basanzwe bigisha abahinzi guhinga imboga bazivanze n’ibitunguru.

Ati "Twigishaga abahinzi ko mu karima k’igikoni uvanga imboga n’ibitunguru kuko umuhumuro w’ibitunguru wirukana udukoko. Iby’imivumburankwavu ntitwari dusanzwe tubizi, ariko nabonye bifite akamaro. Tuzabyigisha abahinzi bacu."

Dr Hategekimana avuga ko uretse imivumburankwavu, hari n’icyatsi bita Coltararia mu bindi bihugu barya nk’imboga, basanze gishobora gusimbura imivumburankwavu.

Iyo wifashishije izo mboga ngo si ngombwa gukikirisha umurima urubingo, n’ubwo na byo ari byiza kuko rwifashishwa mu kugaburira amatungo.

imivumburankwavu ihinganye n'ibigore
imivumburankwavu ihinganye n’ibigore

Ziriya mboga ubwazo zikurura udusimba nk’ibivumvuri, amavubi ...bita inshuti z’abahinzi kuko tuzikuramo ibyo kurya, bityo twahagera tukajya no mu bigori, hanyuma tukarya na nkongwa.

Naho ku bijyanye no gukwirakwiza buriya bumenyi, ngo bamaze gukora imirimashuri mu Turere 10 harimo Nyanza, Nyagatare na Gatsibo. Ubu bari gukorera mu Bugesera n’i Musanze.

Imbuto y’imivumburankwavu na yo ngo bagenda bayishyikiriza abatubuzi bayo, uretse ko ngo biriya byatsi binaboneka mu bihuru no mu mashyamba amwe n’amwe mu biturage. Kandi mu gutera ngo umuntu ashobora gutera utubuto cyangwa ingeri nk’uko abantu batera imigozi y’ibijumba.

Dr. Hategekimana anavuga ko n’ubwo buriya buryo babonye burinda nkongwa ku rugero rwa 80% bidakwiye guca intege abahinzi kuko n’imiti basanzwe bakoresha itayirwanya 100%. Ubundi umuti ngo wemerwa iyo bigaragaye ko wagira umumaro guhera ku rugero rwa 50%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka