‘One Acre Fund Rwanda’ yafashije abahinzi barenga Miliyoni kunguka arenga Miliyali 165
Mu gihembwe cy’ihinga cya 2024A na 2024B, Umuryango One Acre Fund Rwanda, ufasha abahinzi kwiteza imbere mu bikorwa bitandukanye, harimo no kongera umusaruro, wafashije abahinzi bato bo mu Turere 27 barenga Miliyoni kunguka arenga Miliyari 165Frw.

Ni amafaranga bungutse babikesha inkunga bahawe irimo inyongeramusaruro, amahugurwa n’inguzanyo, bituma babona umusaruro mwinshi kandi mwiza, wagize uruhare mu kuzamuka k’ubukungu bwabo.
Ni bimwe mu byatangajwe kuri uyu wa 19 Kamena 2025, mu nama yahuje abafatanyabikorwa bakomeye mu buhinzi barimo Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB), hagamijwe kurebera hamwe ibyagezweho no gutegura gahunda z’igihembwe cy’ihinga cya 2026A na 2026B.
Bimwe mu byo One Acre Fund Rwanda yishimira ko yagezeho mu mwaka ushize w’igihembwe cy’igihinga birimo gutanga imbuto z’indobanure z’ibigori n’ibirayi biciye mu bufatanye n’inzego z’aho abahinzi batuye, guteza imbere ubuhinzi burengera ibidukikije biciye mu kigo gifasha guteza imbere iby’imbuto cya RICA Seed Center, kibarizwa mu ishuri rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubworozi butangiza ibidukikije (RICA), bituma umusaruro by’umwihariko uw’ibirayi wiyongera inshuro eshatu.
Hari kandi amahugurwa yihariye yahawe abantu 23 bize ibijyanye n’ikoranabuhanga mu mbuto n’imicungire y’ubucuruzi bwayo, bose bakaba baramaze kubona akazi.
Kongerera abahinzi ubumenyi ku bijyanye no kubika umusaruro no kuwugurisha ku buryo butanga inyungu.

Umuyobozi Mukuru wa One Acre Fund Rwanda, Belinda Bwiza, avuga ko bishimira ko mu bihembwe by’ihinga bishize bashoboye kugera ku bahinze barenga miliyoni kuko ari intego nini.
Ati “Bigaragaza ko impinduka zigera ku bantu benshi cyane, utekereje n’umubare w’abantu bari mu muryango w’umuhinzi, ubishyize mu buryo bw’amafaranga ni hafi Miliyari 200 y’inyungu yageze ku bahinzi. Ni cyo kintu twishimira cyane uyu munsi.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Eric Rwigamba, avuga ko uruhare rwa One Acre Fund Rwanda mu gufasha abahinzi ari ingenzi, kuko babana nabo mu rugendo rwose rwo guhinga kugera basaruye.
Ati “Bakorana n’abahinzi barenga Miliyoni mu gihugu hose, ni abafatanyabikorwa beza badufasha mu kuzamura imyumvire y’abahinzi, kuko bafite abantu bigisha abahinzi uburyo bwiza bwo guhinga, no gukoresha neza imbuto n’ifumbire.”
Arongera ati “Niba bazana imbuto bakazana ifumbire, bakigisha abaturage uburyo bwo kuzikoresha, bakanabagurira, n’abananiwe uburyo bwo kubona amafaranga yo kwishyura izo mbuto n’ifumbire bakabaguriza, urumva ko bafite uruhare runini cyane mu guteza imbere ubuhinzi, ni abafatanyabikorwa b’imena kuri twe.”
Mu gihembwe cy’ihinga cya 2026A na 2026B, One Acre Fund Rwanda yihaye intego zirimo gufasha abahinzi barenga Miliyoni 1.2 kunguka nibura 165,000Frw kuri buri muhinzi, gutanga ibiti by’ubusitani Miliyoni 30 ku bahinzi 900,000 n’ibiti by’imbuto ibihumbi 800 hagamijwe kongera aho bakura inyungu.
Guhuza abahinzi 90,000 n’amasoko meza, aho 25% bazajya bagurisha ku giciro gihamye, guteza imbere ubukangurambaga bugezweho hifashishijwe radiyo, ikoranabuhanga n’ubukangurambaga bwihariye mu bice by’icyaro.

Mu bindi bifuza kongeramo imbaraga muri gahunda yabo y’imyaka itanu iri imbere, ni ukugera ku rubyiruko rurenga Miliyoni mu rwego rwo kubafasha gukora ubuhinzi mu buryo bugezweho kandi kinyamwuga, hagamijwe kuzana impinduka nziza mu buhinzi bukarushaho gutanga umusaruro.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|