
Uru rugomero rufite ubushobozi bwo kuzigama Meterokibe Miliyoni ebyiri n’ibihumbi bisaga 400 z’amazi, kandi rukuhira imyaka iri ku buso bwa Hegitari 1100, iherereye mu Kibaya cya Muyanza mu Karere ka Rulindo.
Yayobotswe n’abahinzi kuva mu mwaka wa 2019, nyuma yo kubifashwamo n’Umushinga SAIP (Sustainable Agriculture Intensification and Food Security Project), ugamije gufasha abahinzi kongera umusaruro w’ubuhinzi, kuwushakira amasoko no kwihaza mu biribwa.
Bigirimana Ildephonse, ni umuhinzi usimburanya ubuhinzi bw’imboga abikoreye muri green house no hanze yayo. Mu myaka ine amaze akora ubwo buhinzi bwibanda ku kuhira, byamugejeje ku rwego rufatika nk’uko abivuga.
Ati: “Idamu itarubakwa, nahingaga amasaka, ibigori n’ibindi bihingwa bitaduhaga umusaruro. Kubera ukuntu nabikoraga mu kajagari nasaruraga ibyo kurya gusa, ukaba utambaza umusaruro runaka najyana ku isoko”.
Mu bwoko bw’imboga z’indobanure Bigirimana ahinga mu buryo bwa kjyambere, harimo Powavuro, imiteja, urusenda, ibitunguru n’amashu.

Aho Kigali Today yamusanze muri imwe muri Green House yahinzemo imeteja, ku buso bwa Are 4, yasobanuye uburyo mbere ataritabira kuhira imyaka no guhinga kijyambere, yahasaruraga ibiro bitarenga 50 by’ibishyimbo by’imishingiriro.
Ati: “Damu bakimara kuyubaka, badufashije kuyoboka ubuhinzi bw’umwuga, banaduha ibikoresho bidufasha kuhira imyaka, bigizwe n’amapompo ayobora amazi mu bihingwa, aho ubu mpinga ntarindiriye gutegereza igihe cy’imvura, kuko igihe cyose amazi aba ahari”.
“Ubu aho nakuraga uwo musaruro w’ibiro 50 by’ibishyimbo bishingirirwa, iyo mpahinze nk’imiteja mpasarura ibiro biri hagati ya 800 na toni imwe y’imiteja.”

Nzamuhabwanimana Isabelle, ukuriye Koperative Icyerekezo Muyanza, igizwe n’abahinzi borozi bahinga Ibigori n’Ibishyimbo, na we avuga ko umushinga wo kuhira imyaka wabafashije bikomeye.
Agira ati “Twari abahinzi batatanye bari baraheze inyuma kuko ubumenyi bucye twari dufite bwadufatanyaga n’imiterere y’aka gace yakundaga kuzahazwa n’izuba ryinshi, twahinga ntitweze”.
Binyuze muri uyu mushinga SAIP, aba bahinzi bibumbiye muri Koperative, barabahugura ku buryo aho bezaga nk’ibiro 800 by’ibishyimbo ubu bahasarura toni ziri hagati y’ebyuri n’eshatu.
Abahinga mu cyanya cyuhirwa n’Urugomero rwa Muyanza ni abo mu Mirenge ya Buyoga, Burega na Ntarabana; kugeza ubu bahinga kuri Hegitali 655.
Barimo ababarirwa mu 3745 bibumbiye muri Koperative ebyiri zibanda ku guhinga Imboga n’Imbuto; ziyongeraho izindi Koperative ebyiri na zo zibumbiyemo abanyamuryango bibanda ku buhinzi bw’Ibishyimbo n’ibigori bukorewe imusozi.

Anselme Hakizimana, Umukozi w’Umushinga RAB-SPIU mu Karere ka Rulindo ushinzwe ubuhinzi, avuga ko abahinzi bahoranaga imbogamizi z’imihindagurikire y’ibihe yarangwaga n’izuba ryavaga igihe kinini kandi ari na ryinshi, bigatuma bahinga sezo imwe.
Ati: “Ni na yo mpamvu haziyeho umushinga wo kubaka iyi damu, hashyirwaho n’uburyo bwo kujya tubakurikiranira hafi yaba mu bumenyi n’ibikoresho bifatika, mu rwego rwo guhangana n’icyo kibazo’.

Mu buhinzi bw’imboga zigizwe n’imiteja, inyanya, ibitunguru n’urusenda bwibandwaho n’abahinga mu cyanya cyuhirwa n’urugomero rwa Muyanza habonekamo umusaruro ugemurwa ku masoko yo mu Rwanda n’ayo mu mahanga. Banahinga ibindi bihingwa bigizwe n’ibigori, ibishyimbo, n’ibindi bitandukanye.
Uru rugomero rwubatswe binyuze mu mushinga LWH, ku nkunga ya Banki y’Isi, ari nabwo haje gushyirwaho umushinga SAIP ngo ufashe abahinzi kugira ubushobozi n’ubumenyi buhagijwe bwo kubyaza umusaruro icyo gikorwa remezo bari begerejwe. Umushinga wose kugeza ubu umaze gushorwamo Miliyari 19 z’amafaranga y’u Rwanda.
Abahinzi bose muri rusange bagezweho n’ibikorwa by’uyu mushinga mu Karere ka Rulindo, babarirwa mu bihumbi 11 bo mu Mirenge ya Buyoga, Burega, Ntarabana, Kinzuzi, Tumba, Mbogo, Cyungo na Base.

Kugeza ubu ngo haracyari imbogamizi z’ingo zigituye mu cyanya cyagenewe kuhirwa n’iyi damu, bikaba bituma n’ubuso bwakabaye bwuhirwaho bukiri butoya ugereranyije n’ubushobozi damu ubwayo ifite.
Ohereza igitekerezo
|