Avoka, imari nshya abahinzi b’i Nyanza bazaniwe na SAIP
Abahinzi bo mu Karere ka Nyanza bari barazahajwe n’ingaruka zo guhinga barumbya imyaka kubera ubutaka busharira bayobotse ubuhinzi bwitaweho bwa Avoka bakorera ku butaka buhuje, bakaba bategereje umusaruro uzatuma bihaza mu biribwa bakanasagurira amasoko.

Ni ibikorwa abo bahinzi bakomeje kugeraho biturutse ku mushinga ugamije gufasha abahinzi kongera umusaruro w’ubuhinzi, kuwushakira amasoko no kwihaza mu biribwa, SAIP II.
Uyu mushinga ubakurikiranira hafi mu kubazamurira imyumvire mu birebana n’ubuhinzi bukozwe kijyambere.
Bitwayiki Jean de Dieu wo mu mudugudu wa Kigarama Akagari ka Rurangazi Umurenge wa Nyagisozi, yatangiye ubwo buhinzi ahereye ku biti 500 bya Avoka yateye mu murima we abihawe n’umushinga SAIP.

Agira ati: “Nagiraga ikibazo cy’ubutaka busharira bigahurirana n’uko ikirere gikonja, nahinga imyaka ntiyere, ngera igihe ncika intege zo kongera kubuhinga kuko ntacyo nabukuragamo. Aho SAIP igereye inaha igatangira gukorana n’abahinzi nanjye ndimo, yampaye ingemwe 700 za Avoka, nteramo izibarirwa muri 500 mu rwego rwo kugerageza.”
“Mu kuzirinda kwangirika byansabye kubanza gushyira ishwagara mu murima, nkajya ntera imiti izirinda udukoko, nkurikiza n’izindi nama zose bagiye bangira, kugira ngo byibura zibashe kwihanganira ubutaka. Naje gusaruramo ibiro 400, nzigurisha ku kilo kimwe 400. Ikiza cy’izi avoka, n’iyo zihiye ntizibora vuba. Kandi noneho zikorwamo ibintu byinshi nk’amavuta, amasabuni n’ibindi, ku buryo twe nk’abahinzi zidufitiye akamaro."

Mu Mirenge Rwabicuma, Nyagisozi na Cyabakamyi Karere ka Nyanza, abahinzi baho bafashijwe kwitabira ubuhinzi bw’umwuga binyuze mu kubyaza umusaruro icyanya cya Nyanza ya 23 cyuhirwa, mu rwego rwo kongera ubuhinzi bw’ibihingwa byoherezwa hanze, birimo imiteja, water melon, urusenda ndetse na avoka.
Abahinzi baho bagaragaza ko ibyo bikorwa hari benshi byahaye akazi, baboneramo amafaranga kandi bahindura imyumvire bikura mu bukene.
Nko ku guteza imbere ubuhinzi bwa Avoka, byatangiriye ku kwigisha abaturage hifashishijwe imirima y’icyitegererezo, mu rwego rwo kuberekera no kubafasha gutandukana n’imihingire ya cyera, bakanoza ubuhinzi butanga umusaruro mwiza kandi wishimiwe ku isoko, kugira ngo bibafashe kujya babwikorera ku giti cyabo.
Sebazungu Modeste Umukozi wa RAB-SPIU Nyanza, mu mushinga SAIP, agira ati:
“Binyuze mu matsinda twabahurijemo, twashyizeho imirima y’icyitegererezo tubigishirizamo ubwo buhinzi, bikajyana no kubakurikiranira hafi uko babushyira mu bikorwa. Ubundi mbere inaha abaturage bahingaga avoka mu buryo bwa gakondo, igiti kimwe kiri aha ikindi hakurya, batanasobanukiwe uko zabyazwamo ishoramari ry’ubucuruzi."

Aha rero ngo bagenda babikangurirwa bikabafasha kuvugurura ubuhinzi binyuze mu kuzihinga ku buso bwagutse no kuhira, kuzisasira neza, kuzitera imiti izirinda udukoko; ubu abenshi bigenda bibafasha kuzamura umusaruro bakabasha guhangana n’ibibazo by’ubukene”.
Kugeza ubu mu Karere ka Nyanza, habarurwa ubutaka bwa Hegitari 400 bukorerwaho ubuhinzi bwa Avoka muri gahunda y’uyu mushinga ugamije kubigisha kuzihinga kijyambere.
Hegitari imwe nibura ihingwaho ibiti 277 biba bifite ubushobozi bwo kweraho ibiro bitari munsi ya 15 ku giti kimwe buri uko gisaruwe.

Abahinzi ibihumbi 56 babarizwa mu matsinda 256 bo mu Karere ka Nyanza, ni bo bakorana n’Umushinga SAIP.
Ohereza igitekerezo
|