Gicumbi: Umusaruro yabonaga wikubye inshuro 10 kubera kurwanya isuri - Ubuhamya
Abaturage bafashijwe guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe mu mushinga wiswe ‘Green Gicumbi’, bavuga ko urangije imirimo ububakiye uburyo bwo kwibeshaho, aho imirima yabo isigaye irumbuka ku buryo umusaruro wikubye inshuro zigera ku 10 kuri bamwe, nk’uko babyivugira.

Utamuliza Jacqueline utuye mu mudugudu wa Humura, Akagari ka Nyaruka, Umurenge wa Cyumba muri Gicumbi, avuga ko hegitare imwe y’ubutaka afite yari isanzwe yeramo ibishyimbo bitarenga ibiro 200 ubwo yari itarashyirwaho amaterasi y’indinganire.
Akomeza avuga ko nyuma y’uko Green Gicumbi imushyiriyeho amaterasi, ubu asigaye yeza ibishyimbo bipima toni 2 (2,000kg), akabigurisha amafaranga atari munsi ya Miliyoni imwe n’ibihumbi 600Frw, kandi n’iyo abisimbuje ingano n’ibirayi, na bwo ngo abona umusaruro w’amafaranga angana nk’ayo avana mu bishyimbo.
Utamuliza ubu afite inka yakuye mu kugurisha ibyo yeza mu murima, ndetse akaba ngo yishyurira ishuri abana be batanu barimo babiri biga bacumbikirwa, bakaba barya indyo yuzuye igizwe n’amata bikamiye, ibitera imbaraga n’ibirinda indwara, bikomoka ku mbuto n’imboga yeza mu murima we.
Uretse ingano, ibishyimbo n’ibirayi bihora bisimburana mu murima we, Utamuliza yahawe ibiti bivangwa n’imyaka birimo iby’imbuto hamwe n’ubwatsi bw’amatungo byagiye biterwa mu mbago z’imirima no ku mikingo.
Rwubusisi Anastase na we wakorewe amaterasi akanatererwa ibiti bivangwa n’imyaka mu murima we, avuga ko uretse kurumbura ubutaka, ibyo biti bivamo mushingiriro z’ibishyimbo, ku buryo aho yezaga ibiro 60, ubu hera ibiro bitari munsi ya 200 buri gihembwe.
Muri rusange nk’uko umushinga Green Gicumbi ubisobanura, amaterasi y’indinganire hamwe n’ayikora, ibiti bivangwa n’imyaka, imbuto y’indobanure hamwe n’ubumenyi abaturage bahawe, byatumye umusaruro w’ubuhinzi ku bihingwa bitandukanye wikuba inshuro zirenga eshatu.

Mu bindi byakumiriye isuri ariko binateza imbere ubuhinzi ngengabukungu, hari ikawa yatewe ku buso bungana na hegitare 40, ndetse n’icyayi cyo mu misozi cyatewe ku buso bwa hegitare 50.
Mu mbabura 31,000 zo kugabanya icanwa ry’amashyamba zahawe abaturage bo muri Gicumbi, harimo izahawe Utamuliza na Rwubusisi bavuga ko zatumye bakenera ibicanwa bike, ku buryo amashyamba yo muri ako Karere hamwe n’ibiti bivangwa n’imyaka ubu bitarimo kwibasirwa cyane.
Umucungamutungo wa Koperative ihinga icyayi mu gishanga cya Mulindi, Munyaneza Leonidas, avuga ko ibikorwa byose guhera ku mashyamba, amaterasi, icyayi n’uruganda rwacyo abaturage bahawe na Green Gicumbi bidashobora gusubira inyuma, kuko ari ibyabo kandi bigishijwe kubicunga no gukomeza kibibyaza umusaruro.
Munyaneza agira ati "Ariya mashyamba ntabwo tuzayarandura(kuko ashinzwe gukumira isuri yatembera mu mirima y’icyayi), icyo tuzasigara dukora ni ugukomeza kubungabunga iyi miyoboro badukoreye, byibura tuyisibura kabiri mu mwaka kugira ngo amazi akomeze agende atangiza icyayi muri iki gishanga."
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Emmanuel Nzabonimpa, avuga ko iri terambere ry’imibereho myiza rishingiye ku kurengera ibidukikije, ryagabanyije igwingira mu bana kuva ku kigero cya 42.5% muri 2019-2020, ubu rikaba rigeze ku kigero cya 19%.
Nzabonimpa akomeza agira ati "Kuba imirimo irenga ibihumbi 80 yarahanzwe muri aka Karere biturutse ku mushinga wa Green Gicumbi, ni ikimenyetso cy’uko NST2 (Gahunda ya kabiri ya Guverinoma izamara imyaka itanu) irimo kugerwaho."

Umuyobozi wa Green Gicumbi, Jean Marie Vianney Kagenza, avuga ko ubuhinzi muri aka Karere k’imisozi miremire bwari kuba butagishoboka iyo hadafatwa ingamba, kuko kari akarere ka kabiri mu Rwanda mu dufite ibyago byo kwibasirwa n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.
Kagenza avuga ko amazi yatezaga isuri avuye mu mirima, ku mihanda no ku bisenge by’inzu yafashwe akoherezwa mu masoko y’ikuzimu hifashishijwe amaterasi, amashyamba n’imirima y’icyayi na kawa, andi akaba akusanyirizwa mu bigega, agakoreshwa imirimo itandukanye harimo no kuhira imirima, amatungo n’uturima tw’igikoni.
Yungamo ati "Imishinga myinshi ya Minisiteri y’Ibidukikije mu Rwanda iza kwigira kuri Green Gicumbi, aho abifuza gutera amashyamba no gufata amazi(y’imvura) nk’uwa Congo-Nil baje, hagiye no gutangira uwa Kaduha-Gitwe Corridor, yose irimo kwigira kuri Green Gicumbi, kandi natwe tujya kwigira ku bandi."
Mu mishinga 130 yakozwe n’uwo mushinga hagamijwe gukumira isuri ku misozi y’i Gicumbi igize icyogogo cy’Umugezi w’Umuvumba, hari amaterasi y’indinganire yashyizwe ku buso bungana na hegitare 600, hamwe n’amaterasi yikora(imirwanyasuri) yacukuwe kuri hegitare 850.

Kagenza asaba Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye bifuza kwihangira imirimo, cyane cyane urubyiruko n’abagore, kujya i Gicumbi kwiga ubuhinzi, ubworozi, ubuvumvu, gutubura ingemwe z’ibiti, ubukorikori burimo ubwo gucura imbabura no gukora amaziko birondereza ibicanwa.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|