Ibibwana by’ingurube bigiye kujya bihabwa amata y’ifu yabigenewe

Aborozi b’ingurube mu Rwanda batangaje ko mu gihe cy’amezi arindwi, bazaba batangije gahunda yo guha ibibwana by’ingurube amata yo kunywa byakorewe, kugira ngo za nyina zororoke vuba.

Ibibwana bihabwa amata bimeze nk'aho birimo konka bisanzwe
Ibibwana bihabwa amata bimeze nk’aho birimo konka bisanzwe

Mu kiganiro Shirimpumu Jean Claude uhagarariye aborozi b’ingurube mu Rwanda, yagiranye na Kigali Today, yavuze ko bagiye gutangiza uburyo bushya bwo kujya baha ibibwana by’ingurube amata y’ifu, kugira ngo nyina ibashe kororoka inshuro eshatu mu mwaka.

Ati “Ni uburyo bwo konsa ibibwana hifashishijwe ikoranabuhanga, aho umuntu ategura ingurube akayambika udukombe twinshi turimo ayo mata, hanyuma ibibwana by’ingurube bikonka”.

Shirimpumu avuga ko ayo mata azajya avangwa n’amazi, ubundi agahabwa ibyo bibwana by’ingurube nabyo bikonka kugira ngo bikure neza.

Akomeza avuga ko iyi gahunda izatangira mu gihe cy’amezi arindwi, ko ayo mata namara ku gezwa mu Rwanda bazatangira kuyaha ibibwana by’ingurube.

Ati “Namaze kuvugana na Farumasi zicuruza imiti y’amatungo ko bazayatuzanira, tukayifashisha bityo ingurube zacu zikororoka vuba”.

Shirimpumu avuga ko iyo ingurube itonkeje ishobora kubyara gatatu mu mwaka, iyi gahunda yo guha ibibwana amata izatuma za nyina zihita zima nyuma y’igihe gito zibyaye.

Ubusanzwe ingurube ibyara kabiri mu mwaka, Shirimpumu akavuga ko aya Mata azaba igisubizo ku ngurube yabyaraga ibibwana byinshi ntibashe kubyonsa, ndetse hari n’izonsa ariko ibibwana ntibihage.

Aborozi ngo bari basanzwe bifashisha amata y’inka bakayaha ibibwana by’ingurube, ariko ngo ntibyatangaga umusaruro mu mikurire yabyo.

Ikindi ni uko aborozi bari baragiriwe inama yo kujya babwaguza ingurube nk’eshatu icyarimwe, kugira ngo ibuze amagurube ibashe konkerezwa n’indi.

Shirimpumu avuga ko nyuma yo kubona uburyo ibibwana by’ingurube bihabwa aya mata, yafashe icyemezo cyo gutangiza iyi gahunda mu borozi bo mu Rwanda.

Ati “Nabibonye mu Bushinwa n’ahandi nagenze hatandukanye kandi nasanze ari ibintu byiza, natwe twakoresha ku matungo tworoye bikaduha umusaruro”.

Ku kijyanye n’ibiciro by’aya mata ndetse n’ibikoresho byifashishwa mu kuhaya ibibwana, Shirimpumu avuga ko bitaramenyekana neza, ko bazabimenya hamaze kubarwa ubwikorezi bwabyo ndetse n’imisoro bigomba kwishyura.

Icyakora yongeraho ko akurikije amakuru afite ibiciro bitazabaremerera, bitewe n’uko aborozi b’ingurube bibumbiye hamwe, bityo bakazajya batumiza ibyo bakeneye nk’ishyiramwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka