Toni hafi ibihumbi 400: Uko Koperative y’abahinzi yakubye umusaruro inshuro enye

Abahinzi mu gishanga cya Kanyonyomba ya kabiri bibumbiye muri koperative, CAPRORE, barishimira ko umusaruro w’ibigori wazamutse ukava kuri toni 1.7 ugera kuri toni 4.6 kuri hegitari, ahanini kubera amahugurwa bahawe n’ingendoshuri mu bihugu bifite ubuhinzi bwateye imbere.

Ubwanikiro bwatumye bagabanya umusaruro wangirikaga
Ubwanikiro bwatumye bagabanya umusaruro wangirikaga

Umwe muri abo bahinzi, Musabyemariya Leah avuga ko mbere igishanga kigitunganywa, batangiye gukoreramo ubuhinzi bw’ibigori n’umuceri ahari amazi menshi, ariko kenshi bigakorwa mu kajagari.

Avuga ko mu mwaka wa 2021, babonye umufatanyabikorwa SAPMP, umushinga ukorera muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, na we abahuza na PAM ndetse na KOICA, bahabwa amahugurwa n’ingendoshuri muri Korea y’Epfo.

Ibi ngo byatumye babasha kuzamura umusaruro uva kuri toni 1.7 ugera kuri toni 4.6 kuri hegitari ku bigori.

Mu bumenyi bungutse ngo harimo gutera imbuto ku murongo, gukoresha ifumbire mborera ivanze n’imvaruganda ndetse no gusarurira igihe ibigori, no gufata neza umusaruro.

Bungutse uburyo bwiza bwo guhinga bakuye mu rugendoshuri
Bungutse uburyo bwiza bwo guhinga bakuye mu rugendoshuri

Ntirivamunda Felicien wo mu Mudugudu w’Icyerekezo Akagari ka Butiruka Umurenge wa Remera, avuga ko nyuma y’urugendoshuri yakoreye muri Korea y’Epfo, akibonera uburyo bakora ubuhinzi bwuhirwa, yahisemo gutunganya ubutaka bwe bw’imusozi ndetse azanamo n’amazi ku buryo buri gihe ahorana imyaka mu murima.

Agira ati “Ubu butaka bwari umusozi hateyeho inturusu, mvuye muri Korea nahisemo kurimbura za nturusu umusozi ndawuhinga ubutaka bwigira hasi, njya gufata amazi nyazana mu murima ku buryo buri gihe mpora ntera, mbagara, nejeje, nsarura ku buryo nta nzara nahura na yo.”

Amazi yuhira umurima we yayakuye munsi y’umusozi aho yatembaga agana mu gishanga, ayaha umuyoboro uyazana mu murima we.

Umurima yatunganyije akoreshaho uburyo bwo kuhira ungana na hegitari ebyiri, ibikorwa byo kuwutunganya no kuhageza amazi yakuye muri metero 900 na byo ngo byamutwaye agera kuri Miliyoni eshanu (5,000,000Frw).

Yabashije gukurura amazi yo kuhira no umusaruro wariyongereye
Yabashije gukurura amazi yo kuhira no umusaruro wariyongereye

Mu gufasha aba bahinzi, PAM yabahuje n’abaguzi b’umusaruro wabo ungana na toni 379,096 z’ibigori na toni 4,636 z’umuceri.

Yanabegereje ibikorwa remezo bituma babasha gufata neza umusaruro wabo, harimo ubwanikiro n’ibigega bihunikwamo imyaka ku buryo umusaruro wangirikaga wavuye kuri 17% ugera munsi ya 6%.

Ubwo hasozwaga ibikorwa by’uyu mushinga, PAM yateraga inkunga, ku wa 26 Gashyantare, Umuyobozi wayo wungirije mu Rwanda, Dr Mutinta Hambayi Nseluke, yasabye abahinzi gukomereza mu mujyo bagezeho mu kuzamura umusaruro.

Yagize ati “Muharanire ko ibyagezweho mu kuzamura umusaruro no kuwufata neza bikomeza, ariko bikazagerwaho ari uko murushaho gufatanya n’inzego za Leta harimo RAB n’ubuyobozi bwite, kandi natwe nka PAM na KOICA ntitugiye turacyahari n’ubwo SAPMP tuvuga ko isoje.”

Ntirivamunda ubumenyi yakuye muri Korea bwatumye atangira guhinga yuhira imusozi
Ntirivamunda ubumenyi yakuye muri Korea bwatumye atangira guhinga yuhira imusozi

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe Ubukungu, Sekanyange Jean Leonard, yavuze ko n’ubwo umushinga wa SAPMP, usoje ibikorwa byawo ariko bazakomeza kuba hafi y’abahinzi, kugira ngo ubumenyi babonye bwatumye bazamura umusaruro babukomezanye, ariko banabugeza no ku bandi bahinzi.

Koperative CAPRORE, ikorera ubuhinzi bw’ibigori kuri hegitari 186 na hegitari 58 z’umuceri, ikaba ifite ubwanikiro bw’ibigori 17 n’imbuga ebyiri zanikwaho umuceri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka