Abaturage barasabwa kubyaza umusaruro gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo
Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice arahamagarira abaturage kubyaza umusaruro gahunda Leta yabashyiriyeho ya Tekana Urishingiwe Muhinzi Mworozi, aho abona ko mu Ntara y’Amajyaruguru ayoboye itaritabirwa uko bikwiye, kandi ari ahantu hafatwa nk’igicumbi cy’ubuhinzi n’ubworozi mu gihugu.

Yabigarutseho ku wa Gatanu tariki 04 Mata 2025, aganira n’abanyamakuru bamaze iminsi itanu mu Ntara y’Amajyaruguru basura abaturage, mu rwego rwo kureba uburyo gahunda ya Leta y’ubwishingizi ku bihingwa n’amatungo ishyirwa mu bikorwa, n’uburyo abaturage bayumva.
Guverineri Mugabowagahunde yavuze ko uko iminsi ishira indi igataha, abaturage bagenda bumva akamaro k’iyo gahunda y’ubwishingizi ku buhinzi n’ubworozi bashyiriweho na Leta, n’ubwo hakiri benshi bayigendamo biguruntege, avuga ko ubukangurambaga bukomeje.
Ati ‟Icyo dusaba abaturage, ni ugukoresha neza ayo mahirwe bahawe, kuko urumva niba Leta ibashyiriraho nkunganire ya 40% ni ikintu cyiza, aho kugira ngo umuturage abe yahinga agahomba mu gihe ibihe bitagenze neza”.
Uwo muyobozi yavuze uburyo hari abaturage bagikerensa iyo gahunda, ugasanga baguye mu gihombo batangiye kwicuza impamvu batagiye muri iyo gahunda nziza Leta yabashyiriyeho, ya Tekana Urishingiwe Muhinzi Mworozi.
Ati ‟Burya ikintu kigorana, umuturage ajya mu bwishingizi rimwe yabona ikirere kigenze neza agatangira ati harya bya bihumbi byanjye bitanu nabitangiriye iki, ni nka mituweli ni ko twatangiye. Yaravugaga ngo ariko ko umwaka urangiye ntarwaye ibihumbi byanjye bitatu nabitangiye iki?”.

Arongera ati ‟Ibyo arabivuga ariko igihe azarwarira azakenera ibihumbi 100 byo kwivuza, ni yo mpamvu dukomeje ubukangurambaga tubegera tubasobanurira, ariko nabo kandi bakwiye kumva ko ayo ari amahirwe bahawe, basabwa kubyaza umusaruro bityo iterambere rikarushaho kwiyongera”.
Nk’uko bitangazwa na Guverineri Mugabowagahunde, icyo Intara y’Amajyaruguru irimo gukora kugira ngo abaturage barusheho kugana ubwishingizi bw’amatungo n’ibihingwa, mu gihe iyo gahunda yatangiye batayumva neza, ngo n’uko Intara yafashe icyemezo cyo gukora ubukangurambaga bwimbitse aho ubuyobozi bwagiye busura imirenge yose y’uturere tugize iyo Ntara bahura n’abahinzi.
Ubwo bukangurambaga kandi burimo inama zihuza ubuyobozi n’abahagarariye abahinzi hirya no hino mu Mirenge, inama zihuza ubuyobozi n’abaturage zirimo Inteko y’abaturage, umugoroba w’umuryango, inama zitegura igihembwe cy’ihinga kuva mu Ntara kugera ku tugari, itangazamakuru n’ibindi., aho batangiye bakora inama zirebana n’ubuhinzi, hifashishwa abajyanama mu by’ubuhinzi, mu nteko z’abaturage n’imigoroba y’imiryango.
Abamenye gahunda ya Tekana Urishingiwe Muhinzi Mworozi bari mu byishimo
Abibumbiye muri Koperative ya KOABUIRU ikora ubuhinzi bw’ibirayi mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, bavuga ko ubuso bishinganishije bungana ha hegirari 8.

Umuyobozi w’iyo Koperative Habimana Théoneste, avuga ko bakimara kwinjira muri iyo gahunda y’ubwishingizi batangiriye ku buso bwa hegitari imwe, aho bahuye n’ibiza barashumbushwa ibikubye igishuro hafi inshuro eshanu.
Ati ‟Ubwa mbere tujya mu bwishingizi twari twishinganishije ubutaka bwa hegitari imwe dutanga 111,500Frw, duhura n’ibiza izuba riva igihe kirekire ibirayi birapfa. Nibwo Banki ya Kigali yatugobotse itwishyura ibihumbi 536,000Frw”.
Arongera ati ‟Nyuma noneho twahuye n’ibiza by’imvura aho twari twishyuye 115,000Frw mu bwishingizi, mu kudushumbusha batwishyura 537,000Frw, iyo tudashinganisha ibihingwa twari gutaha gutyo, nyuma twarahinze bigenda neza tureza ubu tumeze neza”.
Ndacyayisenga Théobald uhagarariye Koperative COVMUB ihinga ibirayi, igigori n’imboga ku buso bwa hegitari 347, mu gishanga cya Nyirabirandi cyo mu Murenge wa Nemba mu Karere ka Burera, aravuga uburyo bagobotswe n’ubwishingizi.
Ati ‟Muri 2024 twarumbije hegitari 84 baratugoboka batwishyura Miliyoni 18Frw, zishyurwa abahinzi kandi n’ibyo twarumbije twemererwa kubisarura. Iyo tutajya muri gahunda ya Tekana urishingiwe Muhinzi Mworozi akacu kari gashobotse”.

Manishimwe Clarisse, umworozi w’inkoko mu Murenge wa Muhoza Akarere ka Musanze, avuga ko na we yagobotswe na gahunda y’ubwishingizi nyuma y’uko yajyaga yorora inkoko zigapfa, bikamutera ibihombo bikomeye.
Uwo mugore umaze imyaka icyenda mu bworozi bw’inkoko ati ‟Nkoresha ubwishingizi bwa BK, napfushije inkoko 48 mu nkoko 500 nari noroye banyishyura arenga ibihumbi 200Frw. Ndashimira Leta yadushyiriyeho ubwishingizi ikanadushyiriraho nkunganire ya 40%, kuko byadukuye mu bihombo byari bitwugarije”.
Guverineri Mugabowagahunde avuga ko nkunganire ya Leta ya 40%, ari kimwe mu bifasha ubuyobozi kumvisha abaturage gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo.
Uwo muyobozi yagaragaje icyo imibare igaragaza ku bijyanye na Gahunda y’ubwishingizi mu Ntara y’Amajyaruguru mu mwaka ushize, dore ko iyo gahunda igenda ishyirwa mu mihigo y’Intara n’Uturere, aho umuhigo ku bwishingizi ku matungo batawesheje uko bari bawuhize, ariko umuhigo ku bwishingizi ku bihingwa ugera hejuru ya 120%.
Ati ‟Mu mwaka ushize mu Ntara y’Amajyaruguru twari twihaye umuhigo wo kwishingira amatungo 58,628, agizwe n’inka 7,977, inkoko 48,470, harimo ingurube 2,181, aho mu isuzuma ryakozwe twasanze umuhigo utareshejwe nk’uko twari twabyifuje. Twasanze twarishingiye amatungo 45,663 angana na 77.9%”.

Ni mu gihe mu buhinzi intego Intara y’Amajyaruguru yari yihaye yarenze igipimo, aho bari bahize kwishingira ibihingwa ku buso bungana na hegitari 1,188, bagera kuri hegitari 1,435 z’ibihingwa byishingiye harimo ibigori, ibirayi, ibishyimbo n’umuceri biri ku gipimo cya 120,8%.
Tekana Urishingiwe Muhinzi Mworozi, ni gahunda ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) ishyirwa mu bikorwa na RAB-SPIU. Iyo gahunda ikaba yaratangiye muri 2019, itangirira ku nka z’umukamo mu gihe ku bihingwa yatangiriye ku muceri n’ibigori.





Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|