U Rwanda rugiye kongera umukamo rufatiye urugero kuri Brazil
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mark Cyubahiro Bagabe, avuga ko u Rwanda rugiye kuvugurura icyororo cy’inka zitanga umukamo, rushingiye ku buryo bukoreshwa muri Brazil, kugira ngo rukube gatatu ingano y’amata aboneka ku munsi, kugeza ubu angana na litiro Miliyoni eshatu.

Muri gahunda ya kabiri ya Guverinoma (NST2) izarangira muri 2029, Leta irashaka ko amata aboneka mu Rwanda yaba angana na litiro Miliyoni 10 ku munsi, kugira ngo Abaturarwanda babone ayabahagije, kuko buri muturage kugeza ubu anywa atarenze litiro 82 ku mwaka.
Dr Bagabe avuga ko ibitekerezo, ubumenyi n’ubunararibonye byateza imbere iyi gahunda, bizava mu nama mpuzamahanga iteraniye i Kigali, ikaba iri kwiga ku kongera umukamo mu bihugu bya Afurika (IDF Regional Dairy Conference Africa), ikazasozwa hizihizwa Umunsi mpuzamahanga wahariwe amata ku itariki ya 01 Kamena 2025.
Minisitiri Bagabe avuga ko aborozi b’inka mu Rwanda bazamenyera muri iyi nama impamvu inka iva hanze itanga umukamo urenga litiro 40 ku munsi, ariko yagera mu Rwanda "niba ari ukubera kurara habi, kutagaburirwa neza cyangwa ikirere itamenyereye", igatangira gutanga amata atarenga litiro 20 ku munsi.
Ati "Mu Rwanda, umukamo uracyari hasi cyane ku buryo buri nka itarenza litiro 10 ku munsi(muri rusange), bitavuze ko hari n’abageza kuri litiro 40 ku munsi(inka imwe), ariko murumva ko iryo tandukaniro ari rinini cyane."

Yungamo ko uyu musaruro muto uva ku buryo umworozi yita ku nka ye, ariko hakaba n’impamvu y’uko inka zitwa ’frisone(ifirizoni)’ zitanga umukamo mwinshi ubusanzwe ziva hanze mu bice by’isi bikonja, akaba ari yo mpamvu MINAGRI igiye kwerekeza mu bihugu nka Brazil, u Buhinde, Kenya n’ahandi hari inka zisa n’inyambo ziba ahari ikirere gishyuha giteye kimwe n’icy’u Rwanda.
Perezida w’Ihuriro nyarwanda ry’aborozi b’inka zitanga umukamo(RNDP), Musiime Umurungi Florence, avuga ko Inama ya IDF yitabiriwe n’aborozi 350 bo mu Rwanda, bakaba bazahava buri wese amenye uburyo bwo kongera ingano y’amata inka ze zitanga.
Umuyobozi w’Ihuriro mpuzamahanga ry’aborozi b’inka zitanga umukamo (International Dairy Federation), Gilles Froment, yizeza aborozi bo mu Rwanda ko iri huriro rizabahuza n’abandi bari hirya no hino ku Isi bafite ubunararibonye mu bworozi bw’inka zitanga umukamo mwinshi kurusha izindi ku Isi.
Froment avuga ko kugeza ubu inka zo mu bwoko bwa Holstein(ifirizoni) ziva i Burayi, Amerika na Oseyaniya hakonja, ari zo zitanga umukamo mwinshi kurusha izindi ku Isi, kuko hari ishobora gukamwa litiro 48 ku munsi, ariko bikaba bimaze kugaragara ko ikirere cy’u Rwanda kitazoroheye, ari yo mpamvu MINAGRI igiye kuvana icyororo ahandi.
Indi ngingo iri kwigwaho mu nama ya IDF ijyanye no kubona ibiryo by’amatungo bihagije inka zitanga umukamo, kuko akenshi ngo zitabwaho n’abantu bakuze badafite imbaraga zo kubishaka.

MINAGRI ivuga ko igiye gufasha urubyiruko guhinga ubwatsi ahatwikiriye aho badakenera ubutaka, ahubwo hakoreshwa ikoranabuhanga ryo kubuhinga mu bikarayi biterekwa kuri za etajeri (hydrophonic fodder).
Ikigega Mpuzamahanga giteza imbere ubuhinzi(IFAD) kivuga ko cyahaye amabanki yo mu Rwanda igishoro kingana na miliyoni 120 z’Amadolari ya Amerika (ararenga amafaranga y’u Rwanda miliyari160), ashobora kwifashishwa n’abifuza inguzanyo yo kororora inka zitanga umukamo no kuzishakira ubwatsi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|