Umuhanzi nyarwanda mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire, aratangaza ko agiye gusohora album ya karindwi n’ubwo ngo atarayibonera izina, ikazaba iriho indirimbo nshya gusa, zirimo iyo yise ‘Amen’.
Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 14 Kanama 2022, nibwo Nyina w’umuhanzi Ngabo Medard Jobert uzwi nka Meddy yitabye Imana.
Iserukiramuco ryiswe ‘A Thousand Hills Festival’ ribaye ku nshuro ya mbere mu Rwanda, ku munsi waryo wa kabiri ryasusurukijwe n’umuhanzi mukuru Kizz Daniel ukunzwe cyane mu ndirimbo ‘Buga’ kuri ubu, n’ubwo imitegurire ndetse n’ubwitabire bitari binogeye ijisho guhera mu kwinjira ndetse no mu itangira ry’igitaramo nyirizina.
Umuryango Grace Room Ministries ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Remera, bateguye igiterane cy’ivugabutumwa, kigamije gufasha ibyiciro bitandukanye kuva mu ngeso mbi zirimo kwijandika mu biyobyabwenge, uburaya n’ibindi.
Hategekimana Thomas, umwe mu batangiranye na Korali Abagenzi yo ku Muhima mu itorero ry’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi, ni we ugaragara bwa mbere mu mashusho yo kuri televiziyo mu ndirimbo yamamaye cyane yitwa ‘Ni iki watanze mwana wa Adamu’.
Umuhanzi w’indirimbo gakondo Jules Sentore agiye gutaramira Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga baba hanze y’u Rwanda ku mugabane w’i Burayi. Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, yavuze ko ateganya kugenda mu kwezi kwa cyenda.
Nyiransengiyumva Valentine uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Vava umaze iminsi agaragara ku mbuga nkoranyambaga mu ndirimbo ye ‘Dore imbogo dore impala, Huhhh, Huhhhhhhh yatangaje ko mu bahanzi afana harimo na Rick Ross.
Tuyisenge Landuard ni umwogoshi wabigize umwuga kuko yogosha abantu batandukanye barimo n’ibyamamare (Abasitari) batandukanye barimo abo mu Rwanda no mu mahanga. Tuyisenge uzwi ku izina rya Lando The Barber, yatangiye umwuga wo kogosha mu mwaka wa 2012, kuri ubu akaba amaze imyaka 10 yogosha ariko akaba yaratangiye (…)
Padiri Nyombayire Faustin ubarizwa muri Diyosezi ya Byumba mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyarugu, amaze guhanga indirimbo zisaga 60 mu myaka irenga 40 amaze akora ubuhanzi.
Uwacu ni indirimbo nshya Padiri Jean François Uwimana yasohoye mu njyana gakondo nyarwanda ivanze na R&B. Mu mashusho y’indirimbo, Padiri agaragara abyinana n’abazungu kinyarwanda.
Umuhanzi w’injyana Gakondo, Ngarukiye Daniel, avuga ko afite umuzingo w’indirimbo 20, akaba azasubira mu Bufaransa amaze kuzimurikira Abanyarwanda.
Umuhanzi w’Umunyarwanda ukorero indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana muri Canada, Gentil Misigaro, avuga ko gukora uwo murimo wo kuramya binyuze muri muzika bisaba amasengesho, kubaha buri wese ndetse no kwicisha bugufi.
Umuhanzi Kalimba Ignace yahimbye indirimbo 93 ziririmbwa muri Kiliziya Gatolika ndetse ubu zikaba zarasakaye hose mu Rwanda no hanze y’Igihugu. Mu kiganiro uyu mugabo aherute kugirana na KT Radio cyizwi ku izina rya Nyiringanzo avuga ko indirimbo ye ya mbere yayisohoye mu mwaka wa 1985.
Ugitunguka ahabereye igitaramo cyateguwe na Massamba Intore kuri Camp Kigali, cyaraye kibaye mu ijoro ryo ku wa 8 Nyakanga 2022, wahitaga ubona uburyo hateguwe mu mabara y’imyambaro ya Gisirikare ndetse hamwe hagaragaraga ishusho y’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame, kikaba cyanyuze abacyitabiriye urebye uko bari (…)
Umuhanzi Massamba Intore yatangaje ko igitaramo yateguye cyo kwibohora kiba kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Nyakanga 2022 muri Camp Kigali amafaranga avamo hazagenwa azafashishwa abatishoboye bamugariye ku rugamba.
Mu gihe u Rwanda rwizihiza isabukuru yo Kwibohora ku nshuro ya 28, iba tariki ya 4 Nyakanga buri mwaka, Abahanzi nyarwanda bakoze igitaramo cyo gushimira Inkotanyi ko zabohoye u Rwanda.
Kuri uyu wa Kane tariki 30 Kamena 2022, Umuraperi w’Umufaransa, Laouni Mouhid, uzwi ku izina ry’ubuhanzi nka La Fouine, yagiranye ikiganiro n’Abanyamakuru mu Mujyi wa Kigali, asobanura uko yiteguye gususurutsa abaza kwitabira ibitaramo byiswe ‘Africa in Colours festival’, biteganyijwe gutangira uyu munsi bikazarangira ku (…)
Umuririmbyi w’Umunyamerika, Robert Sylvester Kelly, umenyerewe nka R. Kelly, yakatiwe igihano cyo gufungwa imyaka 30 muri gereza, kuko yakoresheje ibyo kuba ari icyamamare bigatuma akorera abana n’abagore ihohotera rishingiye ku gitsina.
Umuririmbyi R. Kelly kuri uyu wa Gatatu ni bwo aza gukatirwa igifugo kiri hejuru y’imyaka 10, nyuma y’amezi icyenda ahamwe n’ibyaha byo gusambanya abagore n’abana ku gahato.
Nyiri ikiganiro The Daily Show, akaba n’umunyarwenya wo muri Afurika y’Epfo, Trevor Noah, yavuze ko abantu badakwiye guhora bareba Afurika mu bintu bike bumvise cyangwa babonye kandi bibi, ahubwo ko bakwiye kumenya ko hari n’ibyiza bihari kuri uyu mugabane.
Umuhanzi w’Umunyarwandakazi, Clarisse Karasira usigaye utuye muri Amerika n’umugabo we Ifashabayo Dejoie, bibarutse umwana w’umuhungu, maze bandika ko bahaye Imana icyubahiro ndetse bashimira abantu babasengeye.
Umushinga ArtRwanda-Ubuhanzi, ikiciro cya kabiri watangirijwe mu Karere ka Rubavu ku wa Gatanu tariki 10 Kamena 2022, aho ugomba kuzenguruka uturere twose tw’u Rwanda hashakishwa urubyiruko rufite impano kurusha abandi.
Jean Bosco Uwihoreye uzwi nka Ndimbati aravuga ko n’ubwo nta gihe kinini aramara muri gereza, ariko hari byinshi amaze kwigiramo kandi bitazwi na buri wese uri hanze.
Umuhanzi Kayirebwa Cécile uba mu Bubiligi, avuga ko abantu benshi batazi kuvuga izina rye uko riri, we akabyita gushyoma kuko barivuga barigoreka, ukaba nta gisobanuro waribonera mu Kinyarwanda.
Umuhanzi Clarisse Karasira n’umugabo we Ifashabayo Dejoie batangaje ko bagiye kwibaruka imfura yabo y’umuhungu, bagaragaza ibyishimo bafite ku kuba bagiye kwitwa ababyeyi, bashimira Imana ibahaye uwo mugisha.
Niyifasha Esther, Umukobwa w’imyaka 22, uvuka mu Murenge wa Muhondo mu Karere ka Gakenke, avuga ko mu mibereho ye yakuze akunda gucuranga inanga nyarwanda, akemeza ko yiteguye kuyibyaza umusaruro ikazamugeza ku rwego ruhanitse kandi ikamutunga.
Umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka mu ngabo za Uganda akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen Muhoozi Kainerugaba, ku wa Gatandatu tariki 23 Mata 2022 yizihije isabukuru y’imyaka 48 amaze avutse.
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 01 Mata 2022, nibwo Umuhanzi w’icyamamare Ngabo Medard Jobert uzwi nka Meddy, yashyize ahagaragara amafoto ariho n’amazina y’imfura ye aherutse kwibaruka, akaba yaramwise Myla Ngabo.
Irushanwa ry’ubwiza ryo gushaka Nyampinga w’u Rwanda, n’ubwo rimara amezi agera kuri abiri yose ariko kuri Miss Muheto Nshuti Divine wegukanye ikamba rya 2022, yavuze ko amasegonda atanu mbere yo gutangaza uwegukanye ikamba, aricyo gihe cyateye ubwoba.
Will Smith yasabye imbabazi umunyarwenya Chris Rock, nyuma yo kumukubitira urushyi imbere y’abantu, ubwo bari mu birori byo gutanga ibihembo bya filime byiswe Oscars, avuga ko imyifatire ye itakwihanganirwa kandi ko nta gisobanuro ifite.