Umuhanzi Platini agiye gukorera ibitaramo muri Amerika

Umuhanzi Nemeye Platini yatangaje ko mu ntangiriro z’uku kwezi kwa 10 aba abarizwa ku mugabane wa Amerika aho agiye gukorera ibitaramo bitandukanye.

Mu kiganiro aherutse kugirana na Kigali Today, Platini yavuze ko afite ibitaramo bitandukanye azakorera muri Amerika akazabiririmbamo indirimbo ze bwite.

Platini P
Platini P

Mu ndirirmbo azaririmba harimo n’indirimbo 5 nshyashya akaba atifuje ko amazina yazo ayashyira ahagaragara.

Ati “Mu ntangiriro z’ukwezi kwa 10, ndateganya kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho mfite ibitaramo binyuranye, ndateganya kuririmba indirimbo zanjye bwite nta zindi nteganya kuririmba zitari izo”.

Ibi bitaramo Platini azakorera muri Amerika byateguwe na kompanyi yitwa INOX Entertainment iramutumira kugira ngo bakorane.

Ati “Ni kompanyi ya bizinesi buriya basanze hari inyungu bibafitiye barantumira ngo dukorane, nanjye birumvikana ko bimfitiye akamaro.”

Muri ibi bitaramo harimo icyo azakorera mu Mujyi wa Portland tariki 11 Ukwakira 2022. Platini avuga ko azamara amezi abiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akorera ibitaramo ahantu hatandukanye.

Platini yatangiye gukora umuziki ku giti cye mu mwaka wa 2020 nyuma yo gutandukana na mugenzi we Mujyanama Claude (TMC) bari bahuriye mu itsinda rya Dream Boys.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka