Umuhanzi Mahoro Isaac yiyemeje kuzamura umuziki we ku rundi rwego
Mahoro Isaac ni umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, uririmba ku giti cye, akaba yaratangiye kuririmba mu 2006 nk’uko abasobanura mu gihe yigaga mu mashuri yisumbuye. Icyo gihe ngo baririmbaga ari itsinda ry’abantu batatu ariko mu 2008 barangije amashuri yisumbuye, buri wese akomereza ahandi bituma batandukana ntibakomeza kuririmbana.

Nyuma yo kurangiza Kaminuza mu 2013, nibwo Mahoro Isaac yasohoye Alubumu ye ya mbere yise ‘Igisubizo’. Kugeza ubu, Mahoro afite Alubumu eshatu ziriho indirimbo 30 zitunganyije mu buryo bw’amajwi. Muri rusange akaba afite indirimbo zigera kuri 50 uretse ko ngo hari izo atararangiza gutunganya.
Mu ndirimbo za Mahoro zamenyekanye kandi zigakundwa cyane, harimo indirimbo yitwa ‘Igisubizo’ yosohotse kuri Alubumu ya mbere. Nyuma yaho yabaye nk’uhagaritse umuziki kubera ibindi yari ahugiyemo. Yagarutse neza mu muziki umwaka ushize nk’uko abisobanura, ariko uyu munsi ngo yumva awurimo neza, kuko ubu afite abamufasha gukurikirana ibikorwa bye by’umuziki (Management team).

Mahoro abwira abakunda indirimbo ze, bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ko ubu afite indirimbo nshya nyinshi kandi zitandukanye cyane n’izo yakoraga mbere, kuko ubu yaba ibigize indirimbo, uburyo zicuranzwe, ngo byarahindutse cyane kandi bihinduka biba byiza kurushaho. Izo mpinduka rero ngo nta handi ziva ni kuri abo bakorana na we baba bamusaba gukora ibindi bikorwa bishya kandi bikozwe neza.
Mu mezi abiri ashize, mu rwego rw’ibikorwa by’Umuhanzi Mahoro Isaac afatanyije n’abo bafatanya mu muziki we(management team), kuko ngo bafatanya neza hatarimo kuvunishanya bagamije kwamamaza ubutumwa bwiza, batanze amafaranga yo kwishyurira ubwisungane mu kwivuza(Mituweli) abantu bagera ku ijana.


Mu ndirimbo nshya za Mahoro Isaac, harimo iyitwa ‘Urukundo’ na ‘ibihishwe’ yasohotse mu byumweru bibiri bishize ndetse vuba aha ngo arasohora indi yitwa ‘Isezerano’.






Reba videwo za zimwe mu ndirimbo z’umuhanzi Mahoro Isaac:
Ohereza igitekerezo
|
Issac numukozi w’Imana pee
Nimico myiza ibyakora bimurimo Imana ikomeze imujye imbere