Umuraperi Khalfan yahishuye abahanzi akunda mu njyana ya Hip Hop

Umuhanzi akaba n’umuraperi Khalfan Govinda umaze kwigarurira imitima y’abatari bake, yavuze bamwe mu baraperi akunda barimo na Riderman, ufatwa nk’umwami wa Hip Hop mu Rwanda.

Khalfan Govinda, yabigarutseho mu kiganiro Dunda Show kuri KT Radio aherutse kugirana na MC Tino.

Umuraperi Khalfan Govinda n'umunyamakuru MC Tino
Umuraperi Khalfan Govinda n’umunyamakuru MC Tino

Uyu muraperi ari mu gikorwa cya "Media tour" mu kumenyekanisha indirimbo ye nshya aherutse gushyira hanze yitwa "BIPE" afatanyije na Social Mula.

Ni indirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer Santana Sauce, itunganywa neza na Bob Pro, mu gihe amashusho yayo yakozwe na Ligana.

Khalfan ku bijyanye n’uburyo abona injyana ya Hip Hop ihagaze mu Rwanda kugeza ubu, yavuze ko ihagaze neza, kuko ubu hari abahanzi bashya kandi benshi bari kubikora neza nka, Bushali, Ish Kevin, Logan Joe, Kenny k shot, Ndetse na B Threy.

Uyu muhanzi wanyuzagamo akanaririmbira abakurikiranye ikiganiro Dunda Show, yakomoje no ku baraperi akunda ndetse afatiraho icyitegererezo.

Abo bahanzi ni Tupac Shakur, Jay Polly bigeze no kubana mu itsinda yashakaga gusimbuza Tuff Gang, Bull Dogg, Fireman na Riderman baherutse gukorana indirimbo bise “Sinyoko” afatanyije na Nel Ngabo.

Khalfan yavuze ko gahunda afite muri iyi minsi ari ugukora ibihangano byinshi kandi byiza aho yasezeranyije abakunzi be ko nyuma y’iyi ndirimbo "Bipe", yitegura kuzashyira hanze indi mu kwezi gutaha, asaba abakunzi be n’abakunzi b’umuziki muri rusange gukomeza kumushyigikira.

Reba Videwo y’indirimbo ‘Bipe’ ya Khalfan Govinda afatanyije na Social Mula

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Khalfan ndagukunda cyane komez ugimber ndagushyigikiy musaz

Iradukunda efrem yanditse ku itariki ya: 4-12-2023  →  Musubize

Khalfan kulaje kbx tukuri inyuma bro

Theophile niyonzima yanditse ku itariki ya: 12-01-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka