Massamba Intore yateguye igitaramo yise ‘Iya Mbere Ukwakira’

Umuhanzi Massamba Intore afatanyije na Ange na Pamella, Alouette ndetse na Ruti Joel, tariki ya 01 Ukwakira 2022 bateguye igitaramo cyo kwizihiza umunsi wo gutangiza urugamba rwo kubohora u Rwanda kizabera ahitwa Cocobean guhera saa 18h00 z’umugoroba.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today Massamba yavuze ko batekereje kuririmba kuri uyu munsi kuko ari amwe mu mateka Abanyarwanda bafite bagomba kwibuka ko ingabo za FPR Inkotanyi zafashe iya mbere mu gutangiza urugamba rwo kwibohora.

Massamba nk’umwe mu bagize uruhare rwo kubohora Igihugu avuga ko bitari byoroshye ariko ubumwe ingabo za FPR Inkotanyi zari zifite bwatumye batangiza urugamba kandi bararutsinda.

Zimwe mu ndirimbo azaririmba harimo Iya mbere Ukwakira muri 90 twarose inzozi nziza ko tugiye kwambuka, Twararutashye, Turaje ibihumbi by’abasore, Fourteen One twenty n’izindi zirimo ubutumwa bwo kubohora Igihugu.

Ati“Nzaririmba indirimbo nyinshi cyane cyane izikubiyemo amateka y’urugamba ndetse no gushimira Inkotanyi uruhare rwazo mu gutangiza urugamba rwo kubohora Igihugu na buri wese warugizemo uruhare.

Kwinjira muri iki gitaramo ni ibihumbi icumi (10,000Frw) ku muntu umwe. Iki gitaramo gitumiwemo abantu batandukanye barimo n’abagize uruhare mu kubohora Igihugu.

Tariki ya 1 Ukwakira, ni itariki yibutsa itangira ry’urugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangiye mu 1990, ubwo ingabo zari iza FPR Inkotanyi (APR) zahagurukiye kubohora u Rwanda ndetse zihagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka