Umuhanzi Bruce Melody yishushanyijeho abana be
Umuhanzi Bruce Melody ubu agaragaraho ibishushanyo adasanzwe azwiho, harimo ibigaragaza amasura y’abana be.
Bruce Melody amaze iminsi mu mahanga mu bikorwa byo kumenyekanisha indirimbo ‘A l’aise’ yakoranye na Innoss’B wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Kuva yajya hanze, uyu muhanzi amaze iminsi atagaragara mu itangazamakuru nyuma yo kuva mu bitaramo yakoreye i Burundi akaba yaranahafungiwe ashinjwa ubwambuzi.
Ni umuhanzi ufite indirimbo zikunzwe n’abiganjemo urubyiruko, akaba akomeje kugaragaza gahunda yo kugeza umuziki we ku rwego mpuzamahanga.


Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|