Mu Rwanda harimo kubera iserukiramuco mpuzamahanga rya Sinema

Ubuyobozi bwa Urusaro International Women Film Festival, bwatangaje ko muri filime nyarwanda enye zigomba guhatana mu iserukiramuco mpuzamahanga rya Sinema, imwe yamaze gukurwamo.

Iserukiramuco mpuzamahanga ry'abagore rya Sinema ry'uyu mwaka rifite umwihariko
Iserukiramuco mpuzamahanga ry’abagore rya Sinema ry’uyu mwaka rifite umwihariko

Ni iserukiramuco ngarukamwaka ririmo kuba ku nshuro ya 7, rikaba rihuje ibihugu 10 byo ku mugabane wa Afurika. Ryatangiye i Kigali mu Rwanda ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 04 kugeza tariki 11 Ukwakira 2022.

Muri iri serukiramuco harahatana filime zayobowe cyangwa zifite aho zihuriye n’inkuru zifitanye isano n’abagore, mu rwego rwo guteza imbere abagore bari mu ruganda rwa Sinema.

Umuyobozi wa Urusaro International Women Film Festival, Floriane Kaneza, avuga ko kuba iserukiramuco ritegurwa n’Abanyarwanda rikanabera mu Rwanda, bidatanga amahirwe yihariye ku Banyarwanda baryitabira, kuko abitabira bose bafatwa kimwe, kandi bakanasabwa bimwe.

Ati “Twari dufitemo filime enye, ariko imwe yamaze kuvamo, kubera ko itari ku rwego mpuzamahanga, n’iserukiramuco mpuzamahanga, kuri urwo rwego hari abantu bamwe na bamwe batujuje ibisabwa, hari abantu bumva ngo iyo iserukiramuco ribereye hafi yawe, ntabwo iba ifite umwimerere nk’uwiryabereye kure yawe”.

Akomeza agira ati “Bitandukanye n’ibyo, twe Abanyarwanda twabashyize ku rwego rumwe n’abanyamahanga ku bijyanye n’ibihangano basabwa, nyuma yo guhitamo twasabye abantu bose batoranyijwe, kohereza igihangano cyiteguye kunyura ku bakemurampaka, no kwerekanwa, hari ababashije kubyuzuza ni bo benshi, ariko filime imwe y’Abanyarwanda imwe yavuyemo, kubera ko uwayiyoboye atabashije kuzuza ibisabwa byose, kugira ngo yitabire iserukiramuco mpuzamahanga”.

N’ubwo filime nyarwanda yakuwemo ari iy’umukobwa, ariko ikindi gishimishije ni uko izindi eshatu zisigayemo harimo imwe y’umukobwa n’izindi ebyiri z’abahungu, ariko zibara inkuru ifitanye isano n’umugore.

Bimwe mu bizakorwa muri iri serukiramuco, ni uko hazajya herekanwa filime buri munsi ku masaha y’umugoroba, ndetse hakazanatangwa ibiganiro bitandukanye bigamije gushakira hamwe iterambere rya Sinema ku mugabane wa Afurika, by’umwihariko abagore bakina, bakora filime, ndetse n’abayobora filime.

Ni iserukiramuco ritandukanye n’iryagiye riba ku nshuro zaribanjirije, kuko hazitabira abantu batandukanye baturutse ku mpande zitandukanye, bafite ubunararibonye ku bijyanye na Sinema.

Umuyobozi w’umuryango uharanira iterambere rya Sinema mu Rwanda by’umwihariko kwita ku bagore bakora umwuga wa Sinema (Cine Femmes Rwanda), Jacqueline Murekeyisoni, avuga ko mu rwego rwo gukomeza guteza imbere abagore muri Sinema, bagiye batanga amahugurwa atandukanye kandi yabafashije kumenya byinshi.

Ati “Twararebye dusanga kubaha amahugurwa y’igihe gito ntacyo bizabamarira, duhitamo kubaha amahugurwa y’umwaka, ni ikintu cyabafashije kuko buri wese yabashije kwisanga mu mwuga yabashije kwiga, kandi uyu munsi abenshi bafite akazi, hari abadusaba abakozi bakagenda bavuye muri abo twahuguye, icyo twifuzaga icyo gihe twakigezeho”.

Uretse gukina filime, mu byo abakobwa ndetse n’abagore bigishijwe, harimo gufata amashusho n’amajwi kuri camera, aho higishijwe abagera kuri 20 ku buryo harimo umwe wabonye buruse y’ikigo mpuzamahanga mu bijyanye na Sinema cyitwa NETFLIX.

Iri serukiramuco mpuzamahanga rya filime zakozwe n’abagore cyangwa zikayoborwa na bo ryitabiriwe n’ibihugu by’u Rwanda, Uganda, Sudan, Kenya, Senegal, Afurika y’Epfo, Benin, Cameroon, Togo na Burkina Faso, mu gihe filime 21 harimo 3 z’inyarwanda ari zo zihatana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka