Irushanwa rya Art Rwanda-Ubuhanzi ryasojwe mu majonjora ku rwego rw’Intara
Ku wa kane tariki 15 Nzeri 2022, Irushanwa rya ‘ArtRwanda-Ubuhanzi’ rizenguruka Igihugu cyose, ryasorejwe mu Mujyi wa Kigali mu majonjora yo ku rwego rw’Intara, rikaba ari irushanwa riba rigamije gushaka urubyiruko rufite impano zitandukanye.
Iri rushanwa ritegurwa na ‘Imbuto Foundation’ ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko, n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP) ndetse n’Ikigo cy’iterambere cyo muri Koreya y’Epfo cya KOICA.
Ku nzu ya Rwanda Art Museum i Kanombe, ahabereye ibirori byo gusoza iryo rushanwa, hari hateraniye urubyiruko rw’abasore n’inkumi bagera kuri 90, berekanye impano zabo mu byiciro bitandukanye harimo, ubugeni, kuririmba no kubyina, imideri, amakinamico n’urwenya, filimi no gufotora, ubusizi n’ubuvanganzo.
Aho muri ‘Palace of Fine Arts’ i Kanombe, abitabiriye irushanwa barushanwaga imbere y’abakemurampaka bafite inararibonye muri ibyo byiciro byose barushanwagamo.
Muri abo bakemurampaka harimo, Laurenne Rwema, washinze ‘Uzi Collections’, Umuraperi Riderman (Gatsinzi Emery), Umunyamuziki Miss Shanel (Nirere Shanel), Umunyamuziki Mani Martin, uzwi cyane mu njyana ya ‘Afrobeat’, Kennedy Mazimpaka uzwi cyane mu bya sinema ndetse n’inzobere mu by’ubugeni bukoresha amarangi (Paint), Pascal Bushayija.
Sympathique Gatoto, bakunze kwita ‘DJ Lion’, w’imyaka 29 y’amavuko, yakinnye ikinamico ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi n’ubuzima bw’umuryango nyuma ya Jenoside.
Muri iyo kinamico yerekanye ibibazo abana bahura na byo mu gukundana muri sosiyete y’iki gihe, bituma abakemurampaka bamutangarira cyane, nyuma umwe muri bo aramubaza ati “Ni iki wakora uramutse utsinze iri rushanwa?”
Gatoto yabaze inkuru y’urukundo mu rubyiruko nyuma ya Jenoside, avuga no kuri Nyina wapfuye mu mezi atanu ashize, maze asubiza icyo kibazo yari abajijwe.
Yagize ati “Aya yaba ari amahirwe yo kwishimana na mama wanjye n’ubwo yapfuye. Najya ku mva ye nkamwereka aho impano yanjye ingejeje, kuko we yabifataga nko guta igihe”.
Icyo gisubizo cyatumye abakemurampaka, Minisitiri w’urubyiruko n’abandi bayobozi mu bijyanye n’umuco bahaguruka mu rwego rwo guha icyubahiro umubeyi we witabye Imana, nyuma bamwifuriza amahirwe masa.
Uwitwa Rania Shaffy Iriza w’imyaka 18, yaririmbye mu njyana yo mu Burengerazuba bw’Isi, acurangirwa gitari na Musaza we ndetse na piyano yacurangwaga na mubyara we.
Mazimpaka yavuze ko yatangajwe cyane n’ubuhanga bw’uwo mwana w’umukobwa, amusaba gukomeza kujya yitoza kenshi agateza imbere impano ye.
Abandi batangaje cyane akanama k’abakemurampaka muri iryo rushanwa, ni Lydie Lincka Nafsa na Aime Sandrine Usanase, bakoze igihangano cy’ubugeni kinini cyiza gifite amabara meza, bifashishije amacupa yajugunywe, impapuro, utwuma n’ibindi biba byajugunywe.
Usanase ati “Turamutse dutsinze irushanwa, igihembo twabona twagikoresha mu gukomeza gukora ibindi bihangano, uretse gutanga akazi bivuye kuri ibyo bishingwe, twaba turimo no kwita ku bidukikije no kubirinda”.
Rosemary Mbabazi, Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, na we wari witabiriye ibyo birori bisoza, yavuze ko irushanwa ry’uyu mwaka ryabaye iridasanzwe, kuko ryagaragarijwemo impano nyinshi, harimo n’abafite imishinga yaterwa inkunga.
Irushanwa ryabereye i Kigali ni ryo ryasoje iryari rimaze iminsi ribera mu gihugu hose, hashakwa urubyiruko rufite impano mu bantu 741 bitabiriye, hashakwamo abakomeza ku rwego rw’Igihugu.
Abatsinze iryo rushanwa mu 2018, babonye ibihembo bigera kuri Miliyoni 36 z’Amafranga y’u Rwanda.
Reba ibindi muri iyi video:
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Murakoze kuduha amakuru ya artrwanda ubuhanzi nanjye ndumwe mubatsinze mukuririmba artrwanda ubuhanzi2022 kurwego rwintara arko ntamakuru baduha ngabantu turimo kwitegura kurushanwa kurwego rwigihugu ntna tariki tuzi bibaye byiza mwabatubariza murakoze ndi irubavu