Umuraperi w’icyamamare Coolio yitabye Imana

Artis Leon Ivey Jr wamamaye cyane ku izina rya Coolio mu muziki by’umwihariko mu njyana ya Rap, yitabye Imana afite imyaka 59.

Coolio yitabye Imana ku myaka afite imyaka 59 y'amavuko
Coolio yitabye Imana ku myaka afite imyaka 59 y’amavuko

Coolio wavutse mu 1963, yari umwe mu baraperi bakomeye, umwanditsi w’indirimbo n’umukinnyi wa filime muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu ijoro ryakeye nibwo inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye.

Inzego z’umutekano zatangarije ikinyamakuru cya TMZ ko imbangukiragutabara zageze mu rugo rw’inshuti Coolio yari yagiye gusura, ruherereye i Los Angeles, mu rwego rwo gutanga ubutabazi bw’ibanze mbere yo kujyanwa kwa muganga, ariko zigasanga yashizemo umwuka.

Umujyanama wa Coolio, Jarez yatangarije TMZ ko imbangukiragutabara zikeka ko urupfu rwa Coolio, rwatewe no guhagarara kw’umutima, nubwo impamvu nyamukuru itaramenyekana.

Jarez yabwiye TMZ ko Coolio yari amaze imyaka itandatu arwaye indwara y’umutima.

Jarez yavuze kandi ko urupfu rwa Coolio rwabereye mu nzu y’inshuti ye ku wa Gatatu nyuma ya saa sita ubwo yari yagiye kuyisura maze ubwo yajyaga mu bwihererero akamarayo igihe kinini, bagize amatsiko yo kureba icyo yabaye, maze bagasanga aryamye hasi.

Coolio ni umwe mu bahanzi bo hambere bakunzwe cyane cyane mu njyana ya Rap
Coolio ni umwe mu bahanzi bo hambere bakunzwe cyane cyane mu njyana ya Rap

Jarez yagize ati: "Coolio yagiye mu bwihererero bwo mu nzu y’inshuti yari yagiye gusura, amazemo igihe kinini, iyo nshuti iramuhamagara, ikomeza kumuhamagara ariko ntiyasohoka.....iyo nshuti ye nibwo amaherezo yaje kwinjira asanga Coolio aryamye hasi."

Inzego z’umutekano kandi zatangaje ko ubwo zageraga aho Coolio yapfiriye nta biyobyabwenge cyangwa ibikoresho by’ibiyobyabwenge bahasanze byatuma bakeka ko ari byo yaba yazize. Ndetse batangaza ko haza gukorwa ikizamini cya autopsie na toxicology kizakoreshwa kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu rwe.

Artis Leon Ivey Jr (Coolio) yatangiye gukundwa mu myaka ya 1989 ubwo yasohoraga album yise ‘It Takes a Thief’.

Coolio yarushijeho kwamamara no gukundwa cyane mu 1990 ubwo yasohoraga indirimbo yise ’Gangsta Paradise’ yahimbiye filime yitwa Criminal Minds, yatumye ahabwa igihembo gikomeye cya Grammy Award nk’umuhanzi wanditse indirimbo nziza y’umwaka ikoze mu njyana ya Rap.

Coolio biravugwa ko yari asanzwe afite uburwayi bw'umutima
Coolio biravugwa ko yari asanzwe afite uburwayi bw’umutima

Abahanzi batandukanye babanye na Coolio mu myaka yo hambere bagize byinshi batangaza ku rupfu rwe, bavuga ko batewe agahinda no kuba atakiriho.

MC hammer wamamaye mu ndirimbo yitwa ’U can’t touch this’, abinyujije kuri Twitter yagize ati: "Umwe mu bantu beza namenye, abantu beza, uruhukire mu mahoro, Coolio."

Reba indirimbo ‘Gangsta’s Paradise’ y’umuhanzi Coolio:

Reba indirimbo ‘C U When U Get There’ y’umuhanzi Coolio afatanyije na 40 Thevz

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uwomuhani witabye imana aratubabaze twese

Benjamini yanditse ku itariki ya: 29-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka