BK Arena yahurije hamwe abakunzi ba Basketball n’abakunda umuziki

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 25 Nzeri 2022, habaye igitaramo muri BK ARENA (RBL All Star Game 2022). Ni igitaramo cyatumiwemo itsinda rya Sauti Sol ryo muri Kenya, Ish Kevin, Christopher, n’abandi.

Sauti Sol baririmbye indirimbo zabo zakunzwe zirimo ‘Insecure’, ‘Short N Sweet’ bahuriyemo n’umuhanzi Nyashinski ndetse n’iyo bise ’Kuliko Jana’.

Ni igitaramo cyitabiriwe ku rwego rwo hejuru aho urubyiruko n’abakuze bacyitabiriye ku bwinshi BK ARENA iruzura.

Ni igitaramo cyahurije hamwe abakunzi b’umukino wa Basketball n’abakunzi b’umuziki muri rusange, ibi birori bikaba bitegurwa n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA).

Ish Kevin
Ish Kevin

Mu gitaramo ku rubyiniro habanje umuhanzi Ish Kevin umenyerewe mu njyana ya Trap (Drill) Aho yageze ku rubyiniro abitabiriye bakamwakirana ubwuzu bose basubiramo indirimbo ze nka "Amakosi" yatumye akundwa cyane n’izindi zitandukanye zigikunzwe n’urubyiruko ku rwego rwo hejuru. Nyuma yafashe umwanya asaba abafana kwibuka Buravan witabye Imana.

Christopher
Christopher

Hakurikiyeho umuhanzi Christopher na we washimishije abitabiriye ibirori Aho yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zikunzwe muri iyi minsi nka ’Mi Casa’ n’izindi, ageze ku yo aheruka gushyira hanze yitwa #HashTag abari muri BK ARENA Bose bahagurutse bamwereka urukundo barayiririmbana, abasohokanye n’abakunzi bagerageza kwerekana ibyishimo ndetse babyina bishimanye.

Element
Element

Yahamagaye Mugisha Fred Robinson uzwi ku izina rya Element utunganya indirimbo, aririmba indirimbo imaze igihe ikunzwe n’urubyiruko aherutse gusohora yitwa "Kashe", yishimirwa n’abafana ku rwego ruri hejuru.

Dj Marnaud
Dj Marnaud

Hakurikiyeho Dj Marnaud uvanga imiziki akaba n’umuhanzi wateguzaga kuza kwa Sauti Sol ku rubyiniro.

Yashyuhije abafana mu ndirimbo ze nk’iyitwa "Bahabe" yakoranye n’umuhanzi Bushali yakunzwe cyane, urubyiruko rwose rwitabiriye rwayisubiragamo.

Sauti Sol
Sauti Sol

Abahanzi bagize itsinda rya Sauti Sol ku rubyiniro baririmbye indirimbo zabo zakunzwe zirimo ‘Insecure’, ’Short N Sweet’ bahuriyemo n’umuhanzi ‘Nyashinski’ ndetse n’iyo bise ’Kuliko Jana’.

Ubwo bageraga kuri iyi ndirimbo ‘Kuliko Jana’ abitabiriye iki gitaramo bafatanyije na bo kuyiririmba ndetse abenshi wabonaga bishimye cyane. Iyi ndirimbo iri kuri album yabo bise ‘Live and Die in Africa’ yamenyekanye cyane. Iri tsinda Sauti Sol ni inshuro ya mbere bari bataramiye muri BK Arena

Bageze ku ndirimbo ‘Suzana’ inkumi n’abakuze barirekura barayibyina. Ni indirimbo yari itegerejwe na benshi ku buryo bayibyinnye ku rwego rwo hejuru. Iyi ndirimbo yagiye hanze mu 2020.

Iki gitaramo cyarangiye ahagana saa munani z’ijoro mu rukerera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka