Dorcas na Vestine bagiye kumurika Album iriho indirimbo 10

Abahanzi Dorcas na Vestine baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, bagiye kumurika Album iriho indirimbo 10.

Dorcas na Vestine
Dorcas na Vestine

Irené Murindahabi ureberera aba bahanzi mu by’umuziki, yatangarije KigaliToday ko aba bahanzi bazamurika Album y’indirimbo ziramya Imana, tariki ya 18/12/2022 muri Camp Kigali.

Murindahabi avuga ko indirimbo ziri kuri iyi Album zisanzwe ziririmbwa, ariko harimo 3 zitazwi zizaririmbirwa aho, kuri uwo munsi bazamurikaho Album yabo. Iyi Album izaba yitwa Nahawe Ijambo, kuko yitirwe imwe mu ndirimbo 10 zizaba ziyiriho.

Murindahabi abajijwe niba ubuhanzi bw’aba bakobwa bakiri bato butabangamira imyigire yabo, yasubije ko ntacyo bibatwaye kuko indirimbo bazandikirwa n’Umuhanzi Niyo Bosco, akazibaha bo bakaziririmba.

Ati “Ntabwo ubuhanzi bwabo bubangamira imyigire yabo, kuko indirimbo baririmba bazandikirwa n’umuhanzi Niyo Bosco kandi na we ni jyewe umufasha mu muziki we, urumva rero ko byose ari ubufatanye”.

Murindahabi ku bijyanye n’uko uyu muhanzi Niyo Bosco yishyurwa ako kazi ko kwandika indirimbo za Dorcas na Vestine, yasubije ko ari akazi aba yakoze agahemberwa.

Ati “None se urumva ari Ubuntu! Ni akazi nyine aba arimo nk’umuhanzi. Indirimbo Niyo yandikira aba bakobwa baziririmba mu gihe cy’ibiruhuko”.

Irene Murindahabi ureberera aba bahanzi yamenyekanye cyane mu biganiro bitambuka kuri YouTube, anazamura impano z’abahanzi barimo itsinda rya Vestine na Dorcas ndetse na Niyo Bosco ufite ubumuga bwo kutabona.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ndabakundacyan iman ibahe umugish

Hakizumuremyi Emmanuel yanditse ku itariki ya: 24-06-2023  →  Musubize

Muraho neza , iwacu ni NGOMA _ MURAMA_SAKARA MFITE IMYAKA 23 YRS , YAMAVUKO... Igitumye mbandikira nuko mbona ubuzima bwanjye ari hafi yantabwo nkaba ndikubasaba ubufasha, mumfashije nakora ubundi nkagarura ikizere cyo kubaho kk mba numva nakiyahurahura , niyo mwangurira imashini idoda imyenda mwaba mungiriye neza...0782698447.

Nsanzhintwali Gilbert yanditse ku itariki ya: 2-10-2022  →  Musubize

nukuribira kwiye knd amasengesho turayakora tubasengera

ntabyera Emmanuel yanditse ku itariki ya: 18-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka