Abarwanya u Rwanda ntibazarufatira kuri Zoom na Social Media – Umuhanzi Bonhomme

Umuhanzi Bonhomme uririmba indirimbo zo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi n’indirimbo zivuga ubutwari bw’Inkotanyi, yasohoye indirimbo ikubiyemo ubutumwa bugenewe abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Bonhomme yakuriye inzira ku murima abarwanya u Rwanda, ababwira ko badashobora kurufata
Bonhomme yakuriye inzira ku murima abarwanya u Rwanda, ababwira ko badashobora kurufata

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, umuhanzi Bonhomme avuga ko indirimbo ye yitwa ‘Inkotanyi ziracyari za zindi’ igamije guha ubutumwa abantu barwanya Leta y’u Rwanda no kwibutsa abantu bamwe ko bagombye kumenya ko ibyo bakora byose ntacyo byabagezaho uretse kubashyira mu kaga.

Ati “Muri iyo ndirimbo hakubiyemo ubutumwa buvuga bimwe mu bikorwa by’Inkotanyi mu gihe cyo kubohora Igihugu ndetse n’ahantu hamwe zagiye zibasha kurokora Abatutsi bicwaga muri Jenoside”.

Bonhomme avuga ko muri iyi ndirimbo hakubiyemo ubutumwa bubwira abantu bamwe bakoresha imbuga nkoranyambaga ko bibeshya, kuko batazafata u Rwanda bakoresheje Zoom cyangwa amagambo gusa.

Bonhomme avuga ko abantu bari imbere mu gihugu bakwiye kwima amatwi abantu bari hanze babakoresha inama bababwira amagambo mabi agamije kubangisha Igihugu cyabo kandi mu by’ukuri abo bashuka batagaruka ngo babafashe guhangana n’izo ngorane z’ingengabitekerezo baba babashyizemo.

Ati “Aho wumva mvuga ko u Rwanda batazarufatira kuri Zoom ni ubutumwa mpa abari hanze ariko cyane cyane abari mu Rwanda bemera gushukwa n’abo bibereye mu mahanga kandi nta hantu bazahurira na hamwe uretse kubayobya.

Bonhomme avuga ko muri iyi ndirimbo harimo n’ubutumwa bushishikariza urubyiruko rw’u Rwanda ko gusenya iyo ngengabitekerezo n’iyo migambi mibi irwanya Leta y’u Rwanda bidasaba imbaraga nyishi, ko ari ukugura ‘Gigabyte’ imwe gusa bagahita basenya ibyo bitekerezo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka