Abanyempano mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bagiye guhatanira Miliyoni 10Frw

Umuryango witwa Rise and Shine World Inc. wateguye igikorwa cyo gushaka abanyempano mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana cyiswe ’Rise and Shine Talent Hunt Season 1’ aho uwa mbere azahembwa miliyoni 10Frw.

Bishop Alain Justin
Bishop Alain Justin

Uyu muryango ushingiye ku myemerere, washingiwe muri Australia na Bishop Alain Justin.

Iki gikorwa kigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere kikazazenguruka intara zose hashakishwa abanyempano mu ndirimbo zihimbaza Imana, mu njyana zose.

Iri rushanwa rifite insanganyamatsiko igira iti: Reka impano yawe imurikire gukorera Imana, n’umutima w’ubumuntu."

Abazahatana muri iri rushanwa batangiye kwiyandikisha kuva tariki ya 1 Nzeri 2022. Mu gihe ibihembo nyirizina bizatangwa tariki 25 Gashyantare 2023.

Uzegukana iri rushanwa ryo gushaka abanyempano mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana azahembwa amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 10, uwa kabiri yegukane miliyoni 3Frw naho uwa gatatu ahabwe miliyoni 2Frw.

Abategura iri rushanwa, bavuga ko nta myaka runaka yagenwe ku bazaryitabira, kimwe n’uko nta n’umwe uhejwe yaba abahanzi basanzwe bazwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana n’abatazwi, waba usanzwe ufite indirimbo cyangwa se utayifite.

Kugeza ubu ibisabwa abiyandikisha, ni ukuba uri umukirisitu, akarusho ukaba usanzwe ukora umuziki uhimabaza Imana mu njyana zitandukanye, haba muri Reggae, Hip Hop, RnB n’izindi.

Kwiyandikisha ku bifuza guhatana muri iri rushanwa, ni amafaranga aho umuntu umwe atanga 5000Frw, itsinda ry’abantu babiri kugera kuri batanu ni 15000Frw, mu gihe korali kwiyandikisha ari 25000Frw.

Abari gutegura iri rushanwa, bavuga ko itsinda ry’akanama nkemurampaka mu gikorwa cy’ijonjora ry’ibanze rizaba rigizwe n’Abanyarwanda. Mbere yo guhurira i Kigali mu byiciro bibiri bya nyuma bizasiga uzegukana iri rushanwa.

Bavuga kandi ko ntawe uzaba yemerewe gutsindirwa kuri site imwe ngo ajye kwiyandikisha ku yindi.

Ni byo basobanuye bati "Aha icyo bivuze ni uko uzatsindirwa mu Ntara y’Amajyepfo atazaba yemerewe kuba yajya kwiyandikisha mu Ntara y’Amajyaruguru."

Ushaka kwiyandikisha kuri ubu ashobora kubikora mu buryo bw’ikoranabuhanga anyuze ku rubuga rwa www.jamglobalevents.com, mu gihe abandi batazabasha kugera ku ikoranabuhanga bazaza bayitwaje kuri site baziyandikishirizaho bazahataniraho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka