Dore uko Abakinnyi ba Filime bakiriye irekurwa rya Ndimbati

Abakinnyi ba Filime bishimiye ko ubutabera bw’u Rwanda bwarekuye mugenzi wabo Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati, agasubira mu buzima busanzwe.

Kibonge, umunyarwenya na we ari mu bakiriye Ndimbati
Kibonge, umunyarwenya na we ari mu bakiriye Ndimbati

Norbert Rugero azwi ku izina rya Digidigi muri filime ya Papa sava, akaba yarakinanaga na Ndimbati yishimiye ibyemezo by’urukiko rwarekuye mugenzi we agasubira mu buzima busanzwe, akaba agiye kwita ku muryango we.

Ati “Urubanza rwa mugenzi wanjye Ndimbati nararukurikiye, ukurikije uko yisobanuye ndetse n’ibimenyetso yatangaga wumvaga ko ari mukuri. Turashimira Leta y’u Rwanda itanga ubutabera butabogama”.

Digidigi avuga ko yiteguye kongera gukinana na Ndimbati kandi bagakina neza, igihe azaba yemeye kugaruka muri Filime.

Ati “Twishimye ariko ifungwa rya Ndimbati, isomo ririmo ku bakinnyi ba Filime ni ukwirinda cyane kuko usanga bahura n’ibishuko byinshi, kubera ko baba bahuye n’abantu benshi no kwirinda kugwa mu mitego y’abantu batandukanye kuko nasanze uwo wita inshuti ari we ukugirira nabi”.

Niyitegeka Gratien uzwi nka Papa Sava, avuga ko yishimiye irekurwa rya Ndimbati kandi yiteguye kongera kumubona bakinana muri iyi filime.

Ati “Ubu dufite ibyishimo bigera kuri 20% kuko uru rubanza rutarapfundikirwa neza ngo tumenye ko Ndimbati atazasubira mu nkiko. Ubu hashobora kugira ujuririra iki cyemezo mu minsi 30 bigatuma yasubira mu manza, ariko nibirangira neza tuzaba dufite ibyishimo byuzuye”.

Ku bijyanye no kumwakira bakongera gukinana muri Papa Sava, Niyitegeka avuga ko nta kibazo we abifiteho ahubwo ko byaturuka ku bushake bwa Ndimbati.

Niyitegeka avuga ko kuba Ndimbati asubiye mu buzima busanzwe agomba no gukomeza gukora akiteza imbere akanarera abana be.

Ati “None se ntazongera kurya cyangwa gukora inshingano z’umugabo zo guhahira urugo no kwita ku muryango we! Agomba gukora rero kandi cyane”.

Si abakinnyi ba Filime ya Papa Sava gusa bakiriye Ndimbati, hari n’abandi batandukanye bagiye kumwakirira kuri Great Hotel iherereye mu Kiyovu.

Amwe mu magambo Ndimbati yasangije abaje kumwakira akimara gusohoka muri Gereza, yavuze ko Gereza atari mbi ahubwo ikibi ari ukuyitindamo.

Impamvu avuga ko Gereza atari mbi ni uko iyo ugezemo ubona ko mu buzima byose bishoboka, ukiga guca bugufi ndetse ukabona ko abantu bose bareshya.

Ati “Wiga guca bugufi ukabona ko mu buzima byose bishoboka, ni ishuri ryiza riguha amasomo y’ubuzima ku buryo umenya agaciro k’umuntu wese ukamubanira neza, ubu nsohokanyemo impamyabumenyi ihambaye”.

Ndimbati yashimiye Ubutabera bw’u Rwanda, ubushishozi bwagize bukabona ko arengana ku cyaha yari akurikiranyweho.

Yanashimiye umugore we ubwihangane bwamuranze muri ibi bihe bikomeye, kuko yamubaye hafi mu buzima bwo muri Gereza.

Ndimbati yagaragaje ko umugore we iyo aza kuba atihangana ubu batari kuba bakibana, kubera ibibazo byose byabanjirije ifungwa rye akabyitwaramo neza, ndetse akanamufasha kuba abisohotsemo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

turashimira ubushishozi abacamanza bakoresha bakomerezaho nahubundi umuntu nimugari ndimbati nawe yige yitwararika turamukunda

nzabakirana.jean yanditse ku itariki ya: 13-10-2022  →  Musubize

nibyiza kuko ntawuhishira ukuri kuko kurigaragaza murakoze yari pamerah

pamerah yanditse ku itariki ya: 7-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka