Gahongayire waririmbanye na Catholic Allstars yiyemeje kuba inshuti y’abasenga bose

Nyuma yo gufatanya n’abahanzi Gatolika mu ndirimbo ’Byose bihira abakunda Imana’ na ’Dore Inyange yera de’ muri uyu mwaka, umuhanzi Aline Gahongayire avuga ko azakorana n’abantu bose basenga.

Gahongayire na Catholic AllStars
Gahongayire na Catholic AllStars

Gahongayire yifatanyije n’abahanzi Gatolika bitwa mu ntango z’ukwezi kwa Werurwe k’uyu mwaka, ariko ngo ahaye ikaze abasenga bose muri rusange, harimo n’Abayisilamu.

Avuga ko akunda Umuryango Gatolika kandi yubaha Bikira Mariya cyane, akaba ngo azakomeza kujya yifatanya na bo mu ndirimbo.

Gahongayire yaganiriye na Kigali Today agira ati "Mfite Umuryango witwa ’Love Ministry’, nta dini mbarizwamo ariko nzakomeza kuba inshuti y’abantu bose basenga, muri Islam ’Asalam Aleikum, Allah akbar’ ndabizi, iyo bagiye gusenga nifatanya na bo kuko ndabizi ntawe usenga akina."

Gahongayire avuga ko nyuma y’indirimbo aririmbana n’abantu bo mu madini n’amatorero atandukanye, hashobora kuzabaho igihe agasohora imizingo (album) yazo, cyangwa hakabaho n’ibitaramo.

Indirimbo Gahongayire yaririmbanye n’abahanzi Gatolika bagize itsinda Rwanda Catholic AllStars, ziri muri gahunda y’uwitwa Emmy Pro, wiyemeje gusubiramo iza Kiliziya Gatolika zagiye zamamara cyane.

Emmy Pro avuga ko yifashishije Gahongayire nk’umwe mu "bahanzi bakunzwe kandi b’abahanga".

Kugeza ubu amaze gusubiramo indirimbo nka ’Roho w’Imana ngwino mu bawe’, ‘Gendana n’Imana’, ‘Mariya rembo ry’ijuru’, ‘Nzagusingiza Nyagasani’, ‘Mana Idukunda’.

Pro yanasubiyemo indirimbo nka ‘Twaje Mana Yacu’, ‘Niyeguriye Nyagasani’, ‘Uko Impala Yahagira’ na ‘Byose Bihira abakunda Imana’, inyinshi zahimbwe n’Umubikira witwa Sr Fébronie Kamana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka