Judith yahishuye indirimbo akunda ya Safi Madiba wahoze ari umugabo we

Umukinnyi wa filime akaba n’umunyamideli, Judith Niyonizera, wahoze ari umugore wa Niyibikora Safi Madiba waririmbaga mu itsinda rya Urban Boys, yahishuye indirimbo akunda y’uwahoze ari umugabo we.

Judith, usanzwe utuye muri Canada, yabigarutseho ku wa Kane tariki 29 Nzeri, ubwo yari mu kiganiro Dunda Show kuri KT Radio na MC Tino.

Judith Niyonizera
Judith Niyonizera

Judith, wari uje kumenyekanisha imwe mu mishinga yakoreye muri Canada ndetse n’iyo ari gukorera mu Rwanda, yiganjemo ijyanye na sinema, yabajijwe ku bijyanye n’umubano we na Safi Madiba wahoze ari umugabo we, ariko yirinda kugira icyo abivugaho.

Ubwo yari abajijwe ku ndirimbo akunda zaririmbwe n’uwo wahoze ari umugabo we, Judith Niyonizera, yasubije aseka, ariko avuga ko akunda indirimbo yitwa "Kelele" Safi Madiba yakoze akiri mu itsinda rya Urban Boys.

Ati: Impamvu nyikunda kurusha izindi nubwo na zo ari nziza, ni uko nanjye nanga abantu bagira amagambo menshi (kelele)."

Imishinga kugeza ubu amaze gukora ijyanye na sinema harimo filime ye nshya yise “Gift of Kindness” ikangurira abantu kugira neza mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Judith Niyonizera yagiranye ikiganiro na MC Tino kuri KR Radio, akomoza kuri imwe mu mishinga ye
Judith Niyonizera yagiranye ikiganiro na MC Tino kuri KR Radio, akomoza kuri imwe mu mishinga ye

Judith Niyonizera yatangaje ko Filime ye yitwa “Gift of Kindness” izasohoka vuba, ikazagaragara kuri shene ya YouTube yitwa "Icyerekezo TV Show" ku bantu bazashaka kuyireba.

Iyi filime yakinwemo na Judith Niyonizera nk’umukinyi w’imena, ikazagaragaramo n’abandi bakinnyi bo muri Canada ari na ho yakiniwe ndetse n’abandi benshi.

Umuhanzi Safi Madiba na we usigaye utuye mu gihugu cya Canada, yakoze ubukwe na Niyonizera Judith mu 2017, basezerana mu mategeko ndetse bakurikizaho umuhango wo gusaba no gukwa.

Mu 2020, Safi Madiba yahamije ko yatandukanye na Judith wari umugore we nyuma yo kutumvikana ku bintu bimwe na bimwe.

Icyakora uyu mugore yahakanye amakuru y’uko yatandukanye na Safi Madiba, avuga ko we akiri umugore w’uyu muhanzi.

Judith na Safi Madiba bakanyujijeho, gusa bavugwaho gutandukana nyuma y'igihe gito cyari gishize
Judith na Safi Madiba bakanyujijeho, gusa bavugwaho gutandukana nyuma y’igihe gito cyari gishize
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka