Umwana wa Kabanyana waririmbye mu Rukerereza arifuza guhabwa uburenganzira ku bihangano bya nyina

Murekatete Alphonsine w’imyaka 33, akaba umukobwa wa Kabanyana Liberatha wahimbye indirimbo zitandukanye mu itorero Urukerereza, arasaba ko umubyeyi we yajya ahabwa icyubahiro akwiye kandi akibukwa nk’umuhanzi wagize uruhare rukomeye mu ndirimbo z’umuco nyarwanda.

Urukerereza
Urukerereza

Murekatete yabivugiye mu kiganiro Nyiringazo kuri KT Radio, aho Bisangwa Nganji Benjamin yari yatumiye bamwe mu bahoze mu itorero ry’Igihugu ry’Urukerereza (Felix na Damascene), kugira ngo bo n’umwana wa Kabanyana basobanure birambuye amateka ye, bananyomoze abakunze kwiyitirira indirimbo ze zirimo ’Kabanyana k’abakobwa’ yahanze mu izina rye akiri umukobwa.

Kabanyana Liberatha wavutse mu 1958 ahahoze ari muri Komine Rusatira ya Butare, yinjiye mu itorero Urukerereza ahagana mu 1987 agiye kwigisha abakobwa bateraga indirimbo; ariko mu 1994 yambuwe ubuzima muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu muryango wose harokoka umwana umwe rukumbi ari we Murekatete Alphonsine.

Ikibabaje ariko nk’uko bivugwa na Murekatete, mu bantu batandukanye barimo abayobozi b’itorero na bamwe mu bo baririmbanaga akanabatoza, bamaze kwisuganya nyuma ya Jenoside, habuze n’umwe ufata iya mbere ngo asabe ko bajya bibuka Kabanyana bakanamuha icyubahiro ku bw’umusanzu ukomeye yahaye itorero.

Kubera ingaruka za Jenoside, Murekatete yamaze igihe kirekire atarabasha kubona imbaraga zo kuvuga amateka ya nyina, ariko Ben Nganji wa KT Radio yabashije kumugeraho amusaba ko baganira ari hamwe n’abasaza babanye na Kabanyana mu Rukerereza (Felix na Damascene), maze Murekatete aramwemerera.

Murekatete avuga ko Itorero Urukerereza ryagombye kujya ryibuka umubyeyi we rikamuha icyubahiro akwiye n’ibihangano bye bikubahwa kandi bikazagirira akamaro uwamukomotseho.

Murekatete aragira ati: “Kuba hari abantu basubiramo indirimbo za mama, bakazikoresha mu nyungu zabo, Leta na yo ikazikoresha, amaradiyo, Urukari n’abandi ariko ntihagire n’umwe wibuka mama cyangwa ngo byibuze bamenye ko hari umwana yasize, birambabaza cyane.”

Ababyeyi ba Murekatete (Kabanyana Liberatha na Bizimana Tharcisse), bombi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bicanwa n’abana babo barindwi, Murekatete wari bucura asigara ari wenyine haba mu muryango we no kwa Sekuru ubyara nyina ntawarokotse.

Aho amariye gukura, Murekatete avuga ko yagerageje gukurikirana indirimbo z’umubyeyi we haba muri Minisiteri y’umuco no kuri Radiyo Rwanda yazifashe amajwi ikazibika ikanazitambutsa igihe kirekire; kugira ngo ahabwe uburenganzira bwo kuzihagararira ariko ntibyagira icyo bitanga kubera impinduka zagiye ziba mu buyobozi, na nyuma yaho akaza kumererwa nabi kubera ingaruka za Jenoside.

Icyo gihe yifuzaga ko inzego zibishinzwe zashaka uburyo zubahisha ibihangano by’umubyeyi we, akajya yibukwa nk’umuhanzi w’ingirakamaro mu muco w’u Rwanda, igihe cyazagera bya bihangano bikagirira akamaro uwamukomotseho, n’uwifuje kubisubiramo uwo ari we wese cyangwa radiyo runaka yakenera kubitambutsa bakamenya ko hari uwo bagomba kubisabira uburenganzira.

Indirimbo z’Urukerereza zumvikanamo ijwi rya Kabanyana Liberatha, inyinshi ni izo yahimbye akiri umukobwa. Iy’ingenzi cyane nk’uko umukobwa we abivuga ni iyitwa ‘Kabanyana k’abakobwa’ yahanze mu izina rye, indi ni Wiriweho mwari, Mwari mwiza, Ihorere Munyana n’Agashinge.

Kurikira ibindi muri iki kiganiro:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ibyo uyu mwana avuga birumvikana,ababishinzwe bakabaye bamufasha atiriwe asiragira.Agire agahinda ko kubura Abe,nibyo basize nkumutungo wakamufashije abibure abireba hari Abayobozi?!

Nambajimana Bosco yanditse ku itariki ya: 28-09-2022  →  Musubize

Yoooo uzukuntu zari ziza nukuri yibukwe pe

Salama yanditse ku itariki ya: 28-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka