Umuhanzi Stonebwoy yagiriye abahanzi nyarwanda inama zabafasha gutera imbere

Umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Ghana, wamamaye nka Stonebwoy asanga abahanzi nyarwanda bakwiye kureka ubunebwe bagakora cyane kugira ngo bagere aho bifuza.

Livingstone Etse Satekla uzwi mu muziki nka Stonebwoy ari i Kigali aho yaje mu bikorwa bitandukanye birimo ibirori azataramamo mu itangwa ry’ibihembo bya GUBA Awards bitangwa kuri uyu wa Kane tariki 29 Nzeri 2022 kuri Intare Arena.

Ubwo yari mu kiganiro Dunda Show kuri KT Radio, StoneBwoy a.k.a 1GAD yavuze ko abahanzi nyawaranda bakwiye kwigirira icyizere mu byo bakora byose kuko ari byo byatuma bagera kure.

Uyu muhanzi w’imyaka 34, yanagarutse kandi ku bahanzi bibeshyera ubuzima babayeho kuko bitatuma bagera ku nzozi zabo, ibi anabivugira mu ndirimbo ye nshya yise “GIDIGBA”.

Abajijwe niba hari abahanzi nyarwanda azi, yavuze ko ari ibanga, kuko abakunzi be bazamumenyera mu ndirimbo bazakorana.

Yagize ati: “Sinamuvuga ubungubu, ni ibanga abafana bazamumenya mu ndirimbo tuzakorana.”

Ibi bishimangira ibyo yagarutseho ko yifuza kuba yagira imishinga imwe n’imwe yakorana n’abahanzi bo mu Rwanda.

Stonebwoy yavuze no ku bantu bamugereranya n’abahanzi nka Sean Paul, Sizzla Kalongi, Beanie Man n’abandi benshi, avuga ko nta munsi n’umwe yari yumva ko yageze nibura kuri kimwe cya kane cy’ibyo bakoze, kuko we yumva aribwo agitangira, ati: “nakuze numva aba bahanzi, abahanzi nka Buju Banton, rero ndacyafite urugendo runini.”

Stonebwoy mu kiganiro Dunda Show hamwe na MC Tino yafashe umwanya anaririmbira abakunzi be mu buryo bwa ‘Free style’.

Ibi bihembo bya GUBA Awards, Stonebwoy azaririmbamo bigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere.

Stonebwoy ni we muhanzi wa mbere muri Afurika yose ukora injyana ya Reggae na Dancehall watsindiye BET Awards muri 2015.

Reba ibindi muri iki kiganiro:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Niyihenama yabagiriye

Irankunda yanditse ku itariki ya: 18-12-2022  →  Musubize

exe umuntu ashak kwig musik yacahe mudusobanurire.

M r n d yanditse ku itariki ya: 14-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka