Umuririmbyi Elton John yambitswe umudali ashimirwa guteza imbere umuziki

Umuhanzi Elton John yahawe umudari na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Joe Biden i Washington. Joe Biden yamushimiye agira ati “Umuziki we wahinduye ubuzima bwacu”.

Perezida Joe Biden yambitse Elton John umudali w'ishimwe
Perezida Joe Biden yambitse Elton John umudali w’ishimwe

Ibyo Perezida Joe Biden yabivuze, mbere y’uko umuhanzi w’icyamamare ukomoka mu Bwongereza Elton John, unakundwa cyane na Donald Trump atangira igitaramo muri Perezidansi ya Amerika (Maison Blanche).

Elton John yagize ati “Gucurangira mu miteguro iri hano, ni nk’utubuto twa ‘cerise’ turi ku mutsima wa kizungu (gâteau).”

Ubwo yatangiraga gucuranga imwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane yitwa “Your Song”, acurangira imbere y’abantu basaga 2000 barimo abaharanira uburenganzira bwa muntu, abarimu, abaganga n’abandi.

Uwo muhanzi yibukije gahunda y’ubukangurambaga akora bugamije kurwanya SIDA, ashimira Amerika ku bufasha itanga muri iyo gahunda.

Donald Trump wahoze ari Perezida wa Amerika na we yari umufana ukomeye wa Elton John, kuko ngo yakundaga gucuranga mu birori bitandukanye, harimo nka “Tiny Dancer”.

Elton John ubu ufite imyaka 75 y’amavuko, ari mu bitaramo bitandukanye muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yashimiye Perezida Joe Biden kubera ko yamutumiye, ariko anashimira cyane George W. Bush.

Joe Biden nyuma yamushyikirije umudari witwa ‘National Humanities Medal’ amushimira uruhare rwe mu muziki.

Elton John mu ijambo rye, yavuze nyuma yo guhabwa uwo mudali, yavuze ko yumva bimurenze. Yagize ati, “Sinigeze ntungurwa bikomeye gutya, ariko hano ndatunguwe cyane”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka