Umuhanzi Precious yitabye Imana

Umuhanzi Nsabimana Gisèle Precious wamamaye ku izina rya Precious mu ndirimbo zihimbaza zikanaramya Imana mu itorero rya ADEPR, yitabye Imana ku wa Kane tariki 15 Nzeri 2022, afite imyaka 27 y’amavuko

Umuhanzi Precious yitabye Imana
Umuhanzi Precious yitabye Imana

Ni urupfu rwatunguranye, aho hari abakomeje kuvugwa ko yaba yaguye mu bwogero, nk’uko amakuru yasakaye ku mbuga nkoranyambaga ku mugoroba wok u wa kane yabigarutseho.

Umuhanzi Precious wari umaze igihe gito akoze ubukwe, bivugwa ko asize umwana w’imfura ye ndetse n’umugabo.

Uwo muhanzi yamenyekanye mu ndirimbo zihimbaza Imana zakunzwe cyane nka Imbaraga z’amasengesho, Urampagije, Niwe, Inzira zayo, Umusaraba n’izindi.

Gisèle Precious yatangiye kuririmba mu buryo bugaragara mu mwaka wa 2017, muri ADEPR yo mu Gatenga mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, ariko ngo akaba yitabye Imana aguye i Rubavu aho bari batuye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ariko Mana weeeeee ibaze icyo kibondo kigiye gukura kitazi impumuro yibere rya nyina ni agahinda kumugabo asize nigikomere gikomeye umwijima ubudikiye murugo rwumugabo icuraburindi mumutima wuwo bahuje urukundo ndavuga umugabo we,ubu c mvuge iki koko ,gusa gushaka kwawe Mana kurahambaye

Kayitare yanditse ku itariki ya: 17-09-2022  →  Musubize

Nyagasani amwakire aruhukire mu mahoro

nizeyimana Etienne yanditse ku itariki ya: 16-09-2022  →  Musubize

Mbega agahinda asigiye umugabo we!Ubwogero (douche) buhitana abantu benshi.Urupfu tugendana narwo.Tuge duhora twiteguye.Ni iki twakora?Ntitukumve ko ubuzima gusa ari ugushaka amafaranga,shuguri,politike,amashuli,etc...Nkuko imana yaturemye ibidusaba,tujye dushaka ubwami bw’imana cyane,twe kwibera gusa mu gushaka iby’isi.Abumvira iyo nama,nubwo aribo bacye nkuko Yesu yabyerekanye,nibo imana izazura ku munsi wa nyuma,ikabaha ubuzima bw’iteka nkuko bible ivuga.Abibera mu by’isi gusa,bible yerekana neza ko batazazuka.Soma Abagalatiya 6 umurongo wa 8.Ntitukemere ababeshya ko upfuye aba yitabye imana.Siko bible ivuga.

bwahika yanditse ku itariki ya: 16-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka