Weekend yaranzwe n’ibirori byasusurukije ababyitabiriye

Abakunzi b’imyidagaduro n’ibitaramo iyi weekend isize ntawaheranwe n’irungu mu bice bitandukanye by’Igihugu birimo Iburengerazuba, Amajyaruguru ndetse no mu Mujyi wa Kigali, umurwa w’ibirori n’ibitaramo.

Ku wa Gatandatu tariki 24 Nzeri 2022, abakunzi ba Basketball ndetse n’umuziki ntibacikanywe mu gitaramo cy’amateka cyabereye mu nyubako y’imikino n’imyidagaduro, BK Arena, ahongeye kubera ijoro ridasanzwe ry’umukino wa Basketball ndetse n’umuziki mwiza waririmbwe n’itsinda rya Sauti Sol, Ish Kevin, Christopher, n’abandi.

Iki gitaramo cyabanjirijwe n’umukino w’intoranywa usoza umwaka w’imikino muri Basketball uba ugamije kwishimisha. Ni umukino wahuzaga Team Mpoyo yatsinzemo Team Steve amanota 126 ku 116 muri ‘Rwanda Basketball League All Star Game 2022’.

Ni umukino watangiye abantu benshi bawutegereje ndetse warebwe na Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda, Mugwiza Désiré.

Sauti Sol nk’abahanzi bari imena muri iki gitaramo baririmbye indirimbo zabo zitandukanye zirimo izo bamenyekaniyemo mu myaka yo hambere n’inshya ziri kuri Album bamaze igihe batunganya.

Umuraperi Karigombere yamuritse Album ye ya mbere yise "Ikirombe cya Karigombe" mu gitaramo yashyigikiwemo n’abahanzi bakuru bafatwa nk’amashyiga y’inyuma muri Hip Hop y’u Rwanda.

Riderman
Riderman
Ben Adolphe na we yaririmbye mu gitaramo cya Karigombe
Ben Adolphe na we yaririmbye mu gitaramo cya Karigombe

Abashyigikiye Karigombe, barimo Riderman usanzwe umufasha mu bisumizi na Bull Dogg, Racine waje atunguranye na we yahawe umwanya. Hari kandi Ben Adolphe na Yvanny Mpano.

Bull Dogg
Bull Dogg

Iki gitaramo cyabereye i Nyamirambo mu kabyiniro ka Bahaus mu ijoro rishyira tariki 24 Nzeri 2022, kiyoborwa n’abashyushyarugamba MC Kate Gustave na Anita Pendo.

Anita Pendo
Anita Pendo

Mu bindi bitaramo byabereye mu bindi bice by’igihugu, Abanyamusanze bataramiwe n’umuhanzi Fireman wongeye kugaragaza ko ari izina rikomeye by’umwihariko mu njyana ya Hip Hop, mu gitaramo cyari kitabiriwe n’abanyabirori bo mu mujyi wa Musanze.

Iki gitaramo cya Fireman, cyabereye ahitwa Twister Bar. Fireman, yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe ndetse n’inshyashya yahuriyemo n’abahanzi nka Igor Mabano, iyitwa Kabiri kuri Kabiri, ndetse na Nel Ngabo iyo bise Muzadukumbura.

Abanyarusizi na bo ntibatanzwe muri iyi weekend kuko umuhanzi umaze kubaka izina mu muziki w’u Rwanda, Mr Kagame na we yari yerekeje muri uyu mujyi uri mu mijyi itandatu yunganira Kigali, gutaramira abanyabirori baho.

Mr Kagame uzwi mu ndirimbo zirimo Mukunzi yafatanyije na Theo Bosebabireba, Mpa Power, Igitekerezo n’izindi, muri iki gitaramo yari kumwe n’abandi bahanzi nka Javanix na Fanny Baby

Anne Kansiime
Anne Kansiime

Uretse abakunzi b’umuziki bari bashyizwe igorora muri iyi weekend, abakunda urwenya na bo kuri iki Cyumweru basusurukijwe mu gitaramo ngaruka kwezi cy’urwenya cyatumiwemo Umunyarwenya Anne Kansiime.

Uyu munyarwenya, umwe mu bakunzwe cyane mu karere yageze i Kigali ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 24 Nzeri, azanywe no gutaramira abakunzi be mu gitaramo ‘Seka Live’.

Igitaramo cya Seka Live cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

Arthur Nkusi na we yari muri iki gitaramo
Arthur Nkusi na we yari muri iki gitaramo

Usibye Anne Kansiime, iki gitaramo cyari cyatumiwemo abandi banyarwenya barimo abo mu Rwanda, nka Ndaruhutse Merci uzwi nka Fally Merci, Andrew Ondongo , Okello Hirray , Herbert Admin , Tycoon na Joseph.

Kwinjira muri iki gitaramo cyayobowe na Arthur Nkusi byari 20,000 Frw ndetse na 10,000 Frw.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka