Umurindi w’Abaraperi muri BK Arena wanyuze abitabiriye igitaramo
Igitaramo RAP City Season 1 cyahurije hamwe Abaraperi bakomeye hano mu Rwanda, mu ijoro ryo ku wa 17 Nzeri 2022, cyanyuze abakunzi b’iyo njyana bitabiriye igitaramo cyabereye muri BK Arena.
Ni igitaramo cyateguwe na Banki ya Kigali, kikaba cyagaragayemo Abaraperi bakomeye nka Riderman, Bull Dogg, Fireman, Itsinda ry’abagize KinyaTrap rigizwe n’abarimo Bushali, B Threy na Slim Drip bongeye guhurira ku rubyiniro nyuma y’igihe havuzwe umwuka utari mwiza hagati y’aba bombi.
Harimo kandi abahanzi nka Ish Kevin, Mistaek, Oda Paccy, Angel Mutoni, Kivumbi King na Ariel Wayz bahamagaraga abahanzi ku rubyiniro.
Ni igitaramo cyagaragayemo udushya dutandukanye turimo kuba ari ubwa mbere Bushali yazanye umuhungu we, Full Moon, yitiriye alubumu nshya.
Muri iki gitaramo kandi hazirikanwe abahanzi bitabye Imana bari abanyamuziki barimo Yvan Buravan, Dj Miller ndetse na Jay Polly wafatwaga nk’ishyiga ry’inyuma muri iyi njyana.
Ubwo umuhanzi Bull Dogg yarageze ku rubyiniro yasabye abari mu gitaramo gufata umunota umwe bakazirikana k’umusangirangendo wabo, nyuma y’aho ahita yibutsa abakunzi b’iyi njyana ko ntaho yagiye, agira ati “Ndacyariho ndahumeka, nahejwe kuva cyera ariko nakomeje imfuruka… Ntawe wari uziko naba kizigenza muri muzika.”
Umushyushyarugamba Lucky yageze aho asaba Barrick wafashije benshi mu bakora iyi njyana kumenyekana, kuza ku rubyiniro amushimira uruhare rutaziguye mu kwitangira iyi njyana.
Abakiriya ba BK bibukijwe ko ibyiza aribwo bigitangira, abafite ikarita ya BK Prepaid Card bazajya babona ibyiza byinshi harimo ibitaramo nk’ibi, ndetse bakagabanyirizwa ibiciro ku zindi servici zibarizwa muri iyi nyubako.
Reba ibindi muri iyi video:
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|