Abagore bari muri Sinema barishimira urwego bagezeho

Abagore bari mu ruhando rwa Sinema mu Rwanda barishimira urwego bamaze kugeraho, kuko rushimishije ugereranyije no mu myaka yatambutse.

Floriane Kaneza (iburyo) na Jacqueline Murekeyisoni baganira n'itangazamakuru
Floriane Kaneza (iburyo) na Jacqueline Murekeyisoni baganira n’itangazamakuru

Kuba Sinema yo mu Rwanda yaratangiye iri ku rwego ruri hasi, byatumaga abinjiramo bajyamo nta bumenyi bafite, kuko umuntu yabyukaga yakumva ko ashaka gukora Sinema, agashyiramo amafaranga akayikora ariko nyuma ntibitange umusaruro.

Umuyobozi w’umuryango uharanira iterambere rya Sinema mu Rwanda, by’umwihariko kwita ku bagore bakora bakora uwo mwuga (Cine Femme Rwanda), Jacqueline Murekeyisoni, avuga ko n’ubwo batangiye gukora Sinema biri ku rwego rwo hasi, ariko nyuma hagiye haboneka abantu batanga amahugurwa, bigenda bizamuka.

Ati “N’ubwo habonekaga amahugurwa y’igihe gito nk’icyumweru, bifite icyo byongeraga mu mutwe w’umuntu, ku buryo nk’uyu munsi aho bigeze tubona hari icyo bitanga, kuko bafite uko bahagaze mu mwuga wa Sinema. Nta mubare ufatika dufite kuko ntibaraba benshi, ariko uko batangiye ntabwo ariko bameze uyu munsi, ubwiza bw’ibikorwa bakora ubona bifite aho byavuye n’aho bigeze uyu munsi”.

Akomeza agira ati “Abagore bakora umwuga wa Sineam hano mu Rwanda, bari bazi ko bagomba kuba abakinnyi bikagarukira aho, abandi bakandika bagaha abagabo bakabayoborera, nyuma bigateza ibibazo abagabo babyiyitirira. Ibyo byose twarabibatoje, twarabibigishije, turishimira ko Sinema ifite aho imaze kugera ku bagore”.

Mu rwego rwo gukomeza gushyigikira no guteza imbere abagore mu ruhando rwa Sinema mu Rwanda, Urusaro Intenational Women Film Festival, igira gahunda ngarukamwaka y’iserukiramuco rya Sinema ziba zarakozwe, izateguwe n’abagore cyangwa se abagabo ariko zibara inkuru ifitanye isano n’abagore.

Ni ku nshuro ya karindwi iri serukiramuco rigiye kuba, aho riba rihuje ibihugu bitandukanye byo ku mugabane w’Afurika, kuri ubu bikaba biteganyijwe ko rizatangira tariki 04 kugera 11 Ukwakira 2022.

Floriane Kaneza ni umuyobozi w’Urusaro Intenational Women Film Festival, avuga ko n’ubwo abagore hari urwego rwiza bamaze kugeraho mu ruhando rwa Sinema, hari imbogamizi zikibakoma mu nkokora.

Ati “Urusaro International Women Film Festival, dufite imirongo tuba twarubatse bituma abatugana baguka, ku buryo tugeze igihe tubona abantu bifuza kuza muri iri serukiramuco, bimenya ku bintu byose nta na kimwe tubishyurira, kandi tukabaha ubutumire tubanje kureba icyo bije kungura umugore uri muri Sinema mu Rwanda”.

Ati “Tuzana abantu bagakorana, ku buryo ubushize hari abantu twumvise barimo bakorana n’abo muri Kenya, kandi bahuriye mu iserukiramuco ryacu, ni inkuru nziza kuri twe, atari ku bagore gusa, ahubwo kuri Sinema nyarwanda muri rusange”.

Akomeza agira ati “Iserukiramuco ni nk’imurikagurishya, kubera ko filime aba ari za zindi zisanzwe, ariko kuba twazishira hamwe, ba nyirazo bunguka abantu bashya, bakamenyekana bushya, usanga ari inzira nziza yo kugira ngo umuntu ashobore kugera kure”.

Biteganyijwe ko mu Iserukiramuco mpuzamahanga rya filime zakozwe n’abagore cyangwa zikayoborwa nabo, rizitabirwa n’u Rwanda, Uganda, Sudan, Kenya, Senegal, Afurika y’Epfo, Benin, Cameroon, Togo na Burkina Faso, mu gihe filime 22 harimo 4 z’inyarwanda zizahatana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nukuri courage Muzagera aho mushaka kugera tubari Inyuma

Verdique Tuyishime yanditse ku itariki ya: 2-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka