Igifaransa nticyoroshye ariko Imana izamfasha nkiririmbe - Diamond Platnumz
Icyamamare muri Muzika Diamond Platnumz, akomeje guca agahigo mu bihugu bigize uburasirazuba bwa Afurika, akaba ashaka no kwimenyekanisha ku migabane yose y’isi.

Muri iyi minsi yafashe gahunda yo gukorana indirimbo nyinshi n’abahanzi bo mu bihugu binyuranye kugira ngo akomeze kwigaragaza, ari nako akora n’ibitaramo mu bihugu byinshi nka Ethiopia, u Bwongereza, u Budage, n’ahandi.
Kuri ubu, Diamond aritegura gukorana indirimbo "Penzi" n’umuhanzi uzwi cyane mu njyana ya Zouk, Ya Levis, aho Diamond azaririmba amagambo ari mu rurimi rw’igifaransa. Mu gutegura iyi ndirimbo, Diamond akaba yavuze ko kuvuga igifaransa bitoroshye nk’uko yabitekerezaga. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram Yagize Ati "Kuvuga amwe mu magambo y’igifaransa ntibyoroshye ariko Imana izanshoboza nyaririmbe".
Ibi Diamond yabivuze mu mashusho (Video) amugaragaza byumvikana ko kuvuga ijambo ‘Coeur’ risobanura ‘umutima’ bitamworoheye.
Biteganyijwe ko iyi ndirimbo izasohoka tariki ya 28/06/2019.
Ya Levis ni umusore w’imyaka 25 ukomoka muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo uba mu Bufaransa. Yamenyekanye cyane kubera indirimbo ye yise “Katchua”.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
hhhhh iyi ndirimbo ndayitegereje
Diamond tu vas la faire j’ai confiance a toi ndagufana vyindani
hhhhh iyi ndirimbo ndayitegereje
Diamond tu vas la faire j’ai confiance a toi ndagufana vyindani